Kwamamaza

Umuco wo gushima no gushimira ugira ingaruka zikomeye mu mibanire y’abantu

Yanditswe kuya 3-06-2015 saa 10:58' na Dr Gasana Sebastien


Gushima no gushimira ni umuco mwiza kandi uranga umuntu ushyira mu gaciro akanamenya kuzirikana. Umuntu ashobora gushima undi wamukoreye neza cyangwa se wakoze neza muri rusange, ashobora se gushima igikorwa yakorewe ndetse akaba yanashobora gushimira uwakoze neza, mu gihe bishoboka.

Iyo witegereje, mu buzima bw’abantu bwa buri munsi, ubona hari abantu barangwa n’uwo muco mwiza wo gushima no gushimira, ariko hari n’abandi batari bacye usanga batazi rwose cyangwa batita kuri uwo mugenzo mwiza wakagombye kuranga buri muntu ushyira mu gaciro.

Hari impamvu nyinshi kandi zinyuranye zishobora kuba zitera iyo myitwarire twavuga ko atari myiza, ariko uko byaba biri kose, akenshi bigira ingaruka zitari nziza mu mikorere n’imikoranire y’abantu.

Hari abantu batamenya gushima ibyiza byakozwe n’abandi kuko baba batabyitayeho, ndetse, rimwe na rimwe, ugasanga ibyo binafite inkomoko mu kuba batarabitojwe bakiri bato. Ariko hari n’abandi babona neza ibyiza abandi bakoze bakabyirengagiza ku bushake kugira ngo abo babikoze batabishimirwa bikabahesha agaciro. Abakora gutyo ahanini babiterwa n’ishyari, kwikunda bikabije no kutareba kure, kuko baba bifuza ko ibyiza n’ishimwe byaba ibyabo gusa ntibigere ku bandi.

Abo badashobora gushima ibyiza byakozwe n’abandi iyo ubitegereje neza akenshi usanga barangwa na rya shyari risenya. Aho kugira ngo bakure amasomo yubaka ku bafite ibyo babarusha byiza ahubwo usanga bashaka gupfukirana, gupfobya no gusenya bya byiza byakozwe n’abandi kugira ngo batagira inyungu babikuraho. Ishyari nk’iryo rishobora kuba imwe mu mpamvu zinyuranye zituma abantu badashobora gutera imbere, kuko aho kugira ngo abantu bigire ku bandi ndetse banabarenge usanga ikibashishikaje ari ugusebya no gusenya ibyagezweho n’abo batifuriza gutera imbere.

Nyamara birazwi ko kugira ngo umuntu agire icyo yiyungura bisaba ko yiga kandi akigana, ku buryo ubu n’ubu, ibyo abandi bagezeho kugira ngo nawe ashobore kubigeraho, ndetse anarenzeho. Ngo “ubwenge burarahurwa”! Kubera rero ko ntawe ujya kwiga ibyo asanzwe azi neza cyangwa ashoboye gukora ku buryo bunoze, niyo mpamvu ushaka kwiga agomba kubanza kwemera ko abandi hari ibyiza bamurusha ashobora kubigiraho. Ibi rero bisaba kumenya kwicisha bugufi no kwiyoroshya (humility).

Ntitwabura kuvuga kandi ko burya iyo abantu bamenye gushima no guha agaciro ukora neza n’ibyo akora, nawe bituma akenshi ahora aharanira gukomeza gukora neza no kurenza ibyo yari asanzwe akora, kugira ngo atazagawa n’abari bashimye ibyiza akora. Ibi rero bishobora gutuma uretse uwo ukora neza hari n’abandi bashobora kungukira, ku buryo ubu n’ubu, ku byiza by’uwo muntu ukora neza. Ingaruka nziza z’ibyiza umuntu akora ntabwo akenshi zigarukira kuri we gusa, ahubwo zishobora kugera no ku bandi benshi.

Twasoza tuvuga ko gushima ibyiza bikorwa n’abandi bituma bumva ko ibyo bakora atari impfabusa kandi bikabongerera imbaraga zo gukomeza muri iyo nzira nziza. Iyo abakora neza bahawe agaciro bishobora gutuma n’abandi babigiraho; bityo ibyiza bikorwa bikagera kuri benshi, ndetse bikaba byanashobora kuba imbarutso y’iterambere rya benshi.

Dr Gasana Sébastien

Dr Gasana Sébastien,Umwarimu muri INATEK (Institute of Agriculture, Technology and Education of Kibungo)


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 30 August 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved