Ese ba Kavukire bo muri Kigali barimo kwerekeza hehe?

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 5 Ugushyingo 2012 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Ikiyovu cy’Abakene, Umuhima, Kimicanga, n’ibindi bice bitandukanye by’umunyi wa Kigali, ni hamwe mu hari hazwi ko haba abaturage benshi bahamaze igihe aba bita ba Kavukire, ariko muri iyi minsi uko iterambere ry’Umujyi wa Kigali rigenda ritera imbere, ni ko na bo bagenda bafata utwangushye bagakuramo akabo karenge bakajya kwibera hirya y’Umujyi.
Ndera, Kanombe, Kabuga, Murindi, Nyamata, Ruyenzi, Kabuye n’ahandi mu nkengero z’Umujyi ni ho usanga aba baturage bimurwa mu Mujyi wa Kigali berekeza, (...)

Ikiyovu cy’Abakene, Umuhima, Kimicanga, n’ibindi bice bitandukanye by’umunyi wa Kigali, ni hamwe mu hari hazwi ko haba abaturage benshi bahamaze igihe aba bita ba Kavukire, ariko muri iyi minsi uko iterambere ry’Umujyi wa Kigali rigenda ritera imbere, ni ko na bo bagenda bafata utwangushye bagakuramo akabo karenge bakajya kwibera hirya y’Umujyi.

Ndera, Kanombe, Kabuga, Murindi, Nyamata, Ruyenzi, Kabuye n’ahandi mu nkengero z’Umujyi ni ho usanga aba baturage bimurwa mu Mujyi wa Kigali berekeza, kuko ari ho bashoboye kuba batangira ubuzima bushya cyangwa se bakubaka amazu ajyanye n’amikoro yabo.

Hari abavukiye mu bice by’Umujyi ariko bagasanga atari abakire bagahinga bagatungwa n’amasambu yabo cyangwa se indi mirimo iciriritse, bamwe mu bimutse ku ikubitiro ni abimuwe ubwo bakoraga imihanda muri Kigali, ariko icyo gihe bari bakeya; gusa kuri ubu bigaragara ko ab’amikoro make batuye muri Kigali batahamara kabiri, dore ko hari n’abifuza kwimurwa kuko usanga urwego barimo ubuzima bwo muri Kigali batabasha kububamo, kandi iyo bimuwe bakaba babasha kubona ingurane ituma batangira ubuzima bundi bushya.

Si ba Kavukire gusa ariko bafite ikibazo cyo kuba muri Kigali, kuko n’abimukira b’amikoro aciriritse na bo usanga babaho ku bwa burembe, aho usanga nga kubona amafaranga y’icumbi abona umugabo agasiba undi, tutibagiwe ko hari bamwe baza i Kigali baje kuhashakira ubuzima ariko nta kazi bahagira.

Hari ingamba ariko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamaze gufata mu rwego rwo gufasha ab’amikoro acirirritse, dore ko buvuga ko mu gihe cya vuba hazatangira kubaka ab’amikoro aciririrtse muri Kigali, ariko ibi ntibizabuza ba Kavukire gukomeza kwimurwa kuko ahubakwa ubu ahenshi muri Kigali ari ahaba himuwe abandi bantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza