Ese kuririmba bisaba kunywa ibitabi n’ibiyoga?

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 5 Ugushyingo 2012 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bahanzi cyangwa se abiyita bo, usanga bakunze kuvugwaho kunywa inzoga, itabi cyangwa se bakihindura ukundi kugirango bakunde bamenyekane cyangwa se, bakabikora bagira ngo bashimishe abafana babo. Nyamara bamwe mu bakunzi b’abahanzi usanga batumva kimwe n’aba bahanzi, bajya kubyina basayishije cyangwa se imyotsi y’itabi ibatunguka mu ntugu.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Masabo Nyangezi hari indirimbo ye yagize ati ”Nyamara nta n’umwe wabona utaririrmba n’udashoboye guhimba afata iby’abandi, (...)

Bamwe mu bahanzi cyangwa se abiyita bo, usanga bakunze kuvugwaho kunywa inzoga, itabi cyangwa se bakihindura ukundi kugirango bakunde bamenyekane cyangwa se, bakabikora bagira ngo bashimishe abafana babo. Nyamara bamwe mu bakunzi b’abahanzi usanga batumva kimwe n’aba bahanzi, bajya kubyina basayishije cyangwa se imyotsi y’itabi ibatunguka mu ntugu.

Umuhanzi w’Umunyarwanda Masabo Nyangezi hari indirimbo ye yagize ati ”Nyamara nta n’umwe wabona utaririrmba n’udashoboye guhimba afata iby’abandi, mu minsi mikuru mu bitaramo umunezero udufatiye turirimba twese. Si ngombwa ko uba udafite impamyabushobozi, si ngombwa kuba Umuzungu cyangwa Umuzayirwa, si ngombwa ibitabi n’ibiyoga (….).”

Si Masabo wenyine uhamya ko kuririmba bidasaba kuba wasayishije cyangwa se wanyoye itabi rihagije ryaba iryoroheje cyangwa irikomeye, kugira ngo ubashe gushimisha abakureba cyangwa se abo ucurangira.

N’ubwo ntawe dutunze agatoki, no mu Rwanda bivugwa ko hari abahanzi bagize manyinya umwamikazi wabo, ndetse n’ibitabi bakabigira umwami wabo mu gihe baririmba mu rwego rwo kwishakamo akanyabugabo. Ibi bituma rimwe na rimwe usanga igihe bafashe kuri ibyo na byo bitiburira, dore ko iyo badacunze neza bishobora kubatamaza, ugasanga barasebye (barakemye muri ya mvugo y’ubu).

N’ubwo kunywa kuri manyinya bikorwa na benshi baba abahanzi, abaririmbyi cyangwa se abandi bantu batandukanye, icyo abanenga abahanzi bavuga ni ukunywa ugasayisha igihe urimo kwishakamo akanyabugabo ko gutuma ukora ibyo udashoboye. Aha rero umuntu akaba yakwibaza koko niba kunywa ibitabi cyangwa ibiyoga ari byo bituma umuhanzi abasha gushimisha abakunzi be.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza