Gitera niwe munyapolitiki wa mbere wazanye amacakubiri mu Rwanda -Bizimana


Yanditswe kuya 26-06-2012 - Saa 20:16' na Dusabimana Claver

Ibi byatangajwe na Senateri Bizimana Jean Damascène ubwo yagezaga ikiganiro ku bakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu ku wa Mbere tariki ya 25 Kamena ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18.

Senateri Bizimana yatanze ikiganiro kivuga ku kuntu uburenganzira bwa muntu bwagiye bubangamirwa kuva kera bikageza ubwo bibyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Senateri Bizimana yatangiye asobanura ko umunyapolitiki wa mbere mu Rwanda Gitera Joseph ari we wazanye amacakubiri mu Banyarwanda. Avuga ko uyu mugabo akimara kwirukanwa mu iseminari, aribwo yatangiye politiki ishingiye ku ivangura.

Uyu munyapolitiki (Bizimana yasanze ku bwe atari n’umunyapoliki), Senateri Bizimana yavuze ko yaje gushinga ishyaka APROSOMA ( Association pour la Promotion Sociale de la Masse) muri 1959, akaba ariho yagiye acisha ibitekerezo bishishikariza Abahutu kwanga urunuka Abatutsi.

Bizimana avuga ko Gitera Joseph yaje gusohora icyo yise amategeko 10 Abahutu bagomba kugenderaho agamije kubangisha Abatutsi ndetse no kubaca amajosi, ibyo akaba yabikoreye i Ngoma muri Butare mu 1959. Aya mategeko akaba yaraje no kongera kwandikwa na Ngeze Hassan mu kinyamakuru “ Kangura” mu Kuboza 1990, ubwo intambara yo kubohora igihugu yari itangiye, nawe ashishikariza abahutu kwanga urunuka abatutsi no kubahiga.

Nyuma ya Gitera ngo haje Kayibanda Gregoire waje no kuba Perezida wa mbere w’u Rwanda rukibona ubwigenge. Nk’uko Senateri Bizimana yabisobanuye, uyu munyapolitiki nawe ngo muri disikuru ze zarangwaga n’ivangura n’ibitutsi bigamije kwangisha Abahutu urunuka Abatutsi.

Aha avuga ko buri mwaka ku munsi w’ubwigenge, Kayibanda yavugaga ibitutsi gusa birimo ubukana bwinshi. Ndetse anavuga ko ubwo ngo birukanaga Inyenzi mu Bugesera, Kayibanda yagize ati : “Inyenzi ziramutse zifashe igihugu, n’ubwo bitashoboka, haba imperuka”. Ibi bikaba byari ukwibutsa Abahutu ko igihugu ari icyabo kandi ko bagomba kugiharanira, naho Abatutsi n’Abatwa bakaba bakibanamo ari uko babishaka ubwabo.

Senateri Bizimana yavuze no kuri Perezida Habyarimana, avuga ko we yari umunyapolitiki w’umunyamayeri kuko atavanguraga ku mugaragaro, ahubwo ngo yagiye abishyira mu mategeko nka politiki y’iringaniza ry’amoko n’uturere mu mashuri no mu kazi.

Ubwo habaga ikibazo cy’impunzi,ngo Habyarimana yavugaga ko mu Rwanda nta mwanya uhari w’impunzi. Nyuma intambara y’Inkotanyi iteye, bafunze ibyitso nta dosiye bavuga ko ngo bakorana n’Inkotanyi. Aha ni naho Bizimana yatanze urugero rw’uwitwaga Rudahunga Léon wakoraga mu icapiro i Kabgayi waje gufatwa mu byitso bamufunga nta dosiye, ariko nyuma bakora amayeri yo kuzana umufuka w’amasasu batereka mu biro bye babona gukora dosiye.

Senateri Bizimana yashoje avuga ko politiki yo kurobanura atari nziza kandi ntaho yaganisha igihugu, maze aboneraho gushima politiki ya FPR kuba yarashoboye kubanisha Abanyarwanda bakaba babana mu mahoro.

IBITEKEREZO
Oya amoko naveho abantu babe abanyarwanda bakunda u rwanda..himikwe democraty...naho ubundi ayo mazimwe ngo ba gitera..kayibanda..ubwo se ko ingoma mbi za cyami zababanjirije zo mutazivuga....?
Musubize1er.07.2012 saa 19:59
blaise
uyu Senateri Bizimana se niwe wagiye mumwanya wa safari Stanely ????eeeh ndabona yujuje ibyangombwa byo kumusimbura kabisa, benda no kuba photocopie !yewe namagambo ni amwe.babe bategura uzamusimbura igihe azahunga agatangira kubeshya abaturage noneho abigisha ukuntu FPR ari mbi !!hohohoho.koko ngo akabi gasekwa nkakeza mwo gacwa mwe !
Musubize1er.07.2012 saa 19:38
gitera
Ariko rwose ko mbona abantu bikomye senateri Bizimana, barashaka ko abarangira aho yasomye ayo mategeko y'abahutu yahimbwe na Gitera ? Ni ibintu bien documente, umuntu wese uzi gusoma ikinyarwanda yakwisomera mu binyamakuru byo muri 1959-1960. Sen Bizimana Jean Damascene ni Docteur muri Droit, ni umushakashatsi wemewe uvuga ibifite inkomoko (source). Ataraba senateri yari umwarimu muri kaminuza, n'umushakashatsi wigenga ! Nimumureke kuko uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe ! Niba avuze ko Gitera yavumbuye amategeko y'abahutu, rwose ntaho abeshye ! Ahubwo muhagurukire guharanira ko urubyiruko rw'u Rwanda rutazakurira mu mateka mabi nk'ayo ababyeyi bacu banyuzemo.
Musubize1er.07.2012 saa 14:01
Emmanuel
Senateri Bizimana yavuze no kuri Perezida Habyarimana, avuga ko we yari umunyapolitiki w’umunyamayeri kuko atavanguraga ku mugaragaro, ahubwo ngo yagiye abishyira mu mategeko nka politiki y’iringaniza ry’amoko n’uturere mu mashuri no mu kazi. Ese ubundi yarahindutse cyangwa amayeriye arayakomeje ????????????????????????????????
23.02.2013 saa 10:10
vugisha ukuri
Niyo mpamvu hagombwa kubaho umuco wo gusoma, gucukumbura, n'ubushakashatsi bikimakazwa mu Rwanda. Igihugu cyacu cyagiye mu icuraburindi biturutse k'ubujiji. Ubuyobozi bubi nibwo buri ku isonga ry'ibara ryagwiriye Igihugu, kuko bwahejeje abanyarwanda mu bujiji, bukimakaza ikinyoma na politique ya humiriza nkuyobore. Abanyarwanda bari barageze n'aho babwira ko umunyarwanda wagombye kwitwa umuvandimwe atari umuntu ahubwo afite umurizo kandi hari abemeraga icyo kinyoma, cyane cyane abato. Umurongo Igihugu gifata, waba ugiteza imbere kikaba igihangange (e.g. USA, Uburayi, Japan, etc) cg kikagwa mu icuraburindi n'ubutindi bw'akarande n'umwiryane bikacyokama bituruka k'ubuyobozi bw' iguhugu n'urwego rwo kujijuka rw'abagituye. Amateka y'u Rwanda ya mbere y'umwaduko w'abazungu cg mbere y'ingoma ya cyami si menshi yanditse, ariko ahari, wongeyeho no gucukumbura amateka y'Isi, ay'Afurika n'ay'akarere dutuyemo, bigaragaza ko Ingoma ya cyami itari ifite ubugome kurusha izindi ngoma za cyami zo ku isi, nyamara siko hose habaye genocide ; kandi ko abanyarwanda barogeshejwe ibinyoma byinshi byica. Amateka agaragaza neza ko politique yo gutanya kugirango wime aribyo mu gifaransa bita "diviser pour reigner" cg mu cyongereza "divide and rule" ariyo yakoreshejwe n'ubukoloni n'ubuyobozi bwasigaga bushyizeho iyo bwatangaga ubwigenge ("ingirwabwigenge, kuko basigagaho ubuyobozi buzajya bwemera icyo bashaka cyose, bakica uwo babona wazababangamira -e.g. Patrice Lumumba, Rudahigwa, n'izindi ntwari nyinshi za Afrika). Ahenshi muri Afurika nyuma y'ubukoloni habayeho umwiryane mubenegihugu utarigeze ubaho mu mateka ya Afurika, habaho ama coups d'Etat menshi. Hari ikizere ku ubu noneho abanyafurika benshi bamaze kujijuka, ariko urugamba ruracyahari rwo kurwanya ubujiji. Umuti w'ubujiji ni ugusoma, 'ubushakashatsi, gutekereza byimbitse no gukora analyse umuntu ntapfe kugotomera ibyo abwiwe byose atikoreye analyse critique. Unfortunately umuco wo gusoma no kwandika mu Gihugu cyacu no muri Afurika muri rusange uracyari hasi cyane, kandi no gusoma ugomba kugira skills zo gusoma ukora analyse critique y'ibyo usoma ! Imana ibidufashemo !
Musubize29.06.2012 saa 02:35
Patrick
Ntimukibagirwe ko GITERA na MBONYUMUTWA n'abandi kari agatsiko kigishwaga na KAYIBANDA, ibyo atabasobanuriye neza PERRODIN akaba ari hafi akabasobanurira uko ubugome bukorwa. Nigute bavuze ngo Mbonyumutwa yaciye ishyogwe,insoresore zimuter'ibuye maze Umututsi w'i KIBUNGO noku KIBUYE barabizira ?Imana irabavuma ibateza Umwana w'umushiru nawe s'ukubakubita inyundo yivayo ntiyababarira nihaka.Akazu ko mu Marangara gasimburwa n'Akazu k'i BUSHIRU kari kavutse munda ya MDR kabyara MRND bagahurira kukwanga Umututsi nkuko PERRODIN yari yarabigishije. ARIKO NI GUTE UMWANZI W'UMUTUTSI BURIGIHE ABA AFITE UMUBANO UKOMEYE N'ABAZUNGU ? muzakinsubize jye byaranyobeye !!
Musubize28.06.2012 saa 18:08
Umukecuru
amagambo menshi no gutukana ntabwo bihindura ukuri ukuri .....njye ndibaza nti ese Gitera koko niwe wazanye ariya mategeko 10 y'abahutu ??? ikindi kibazo nibaza nti ese amategeko 10 y'abahutu ni ayahe ??? ese arimo urwango cg akangurira abahutu kwanga abatutsi ??? ibyo n'ibibazo ushobora gukora ubushakashatsi, igisubizo kikakubwira niba Bizimana abeshya cg ari mu kuri ..... 1) niba Gitera atarazanye ariya mategeko 10 y'abahutu bivuze ko Bizimana abeshya ariko niba ariwe wayatangije, weho uri kumutuka umugerekaho gukunda inda n'ibindi ntazi urigiza nkana nturi mu kuri !!!! wahubutse uvuga amarangamutima...... 2) ese amategeko 10 y'abahutu ni ayahe, muzayasome mwifashishije google ......umutima wawe wonyine niwe uzakubwira ko arimo urwango cg akangurira abantu kwanga abatutsi ....nubona nta kibazo ateye ubwo nabwo umutima wawe uzaba wemeranya nayo n'ibindi rwose nk'ivangura mu mashuri n'ibindi byaranze ingoma ya Habyara ibyo n'ibintu byari mw'itegeko, byari byanditse mu buryo bweruye, ushobora kubisoma ukemeranya nabyo mbere y'uko wadukira Bizimana .......njye mbona abanyarwanda ikibazo dufite dusamira hejuru ibintu tukaba contre cg pour tudatohoje neza
Musubize28.06.2012 saa 17:27
rwanyonga
@Cyiza na Zuba Niba itari ishingiye ku bwoko yari ishingiye ku turere ! Kandi n'ubwoko bwazagamo cyane. 1- Uturere se wabihakana, hari uwavugaga yaravukiye hepfo ya Nyabarongo ? 2- Amoko nayo, ni uwuhe Mututsi watsindaga kujya muri secondaire mu myaka ya mbere ya 94 ? Twibagirwa vuba kabisa.
Musubize28.06.2012 saa 04:03
Gasake
muratubeshya gusa byose biza gira iherezo
Musubize28.06.2012 saa 02:30
po
Witegereje neza kw'ifoto wagira ngo Hon.Polisi Denis ari gukurikirana uko umunyeshuri we (Senateri Bizimana J.Damascene)avuga Recitation !!!! hahahahahahaaaaa !!!! Ariko muri ibi bihe byo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga amagambo nk'ariya yari akwiye kuvugwa koko ? Ubwo se twarigenze ? Cyangwa byari kurutwa no kurekera ababirigi ubutegetsi bagakomeza bakadukoroniza ?! Njye mbona ubwigenge u Rwanda rwagize uretse ubutegetsi bwa Kayibanda bwabwizihije nta yindi Leta yabwizihije yishimye ! Ndibuka ko kuri Leta ya Habyarimana tizihizaga uwa 5 Nyakanga none n'iki gihe dusigaye twizihiza uwa 4 Nyakanga ! Nyamara Imyaka 25 y'ubwigenge twarayizihije amano yenda gucika ! Ubwo kandi twari ku gitutu cy'intambara ya FPR-Inkotanyi ! Ubu na none turenda kwizihiza ubwigenge turi ku gitutu cya Raporo ya Loni iturega gushyigikira abarwanya igihugu duturanye cya Congo ! Ubwisanzure ku kuvuga kuri iyo ntambara nabwo bukunze kuba agateranzamba, aho bivugwa ko abanyarwanda badashyigikiye M23 bitwa ko ari abajenocideri ! Ngubwo ubwigenge !
Musubize28.06.2012 saa 00:08
Ariadna
Ayo n'ay'amafiliti umunsi wasubiye kumpungure uzavuga ay'impungure. Mwagiye mureka kubeshya koko .
Musubize27.06.2012 saa 20:42
Popo
Kera ubundi umuntu yabaga umuhutu cg umututsi bitewe n'umutungo n'umubare w'inka atunze ; kabone niyo waba ur'umututsi w'umunyiginya mu bwoko ariko nta nka ugira witwaga UMUHUTU. Waba ur'umuhutu ukize ufite n'inka nyinshi kabone niyo waba umuhutu w'umuyiro mu bwoko wabaga UMUTUTSI. Umwaduko wabazungu mu Rwanda waje wambura UMWAMI ububasha mu mitegekere ye ntiyabyishimira kuko Rubanda yarasanzwe ategeka yaritangiye kumva abazungu ,kumurenza Abazungu bagasuzuguza rubanda umwami,ariko bazi aho bizagana kuko bari barigiye amateka kubyabaye iwabo. Birukana umwami YUHI MUSINGA wubashywe mu gihugu,bamurenza Uruzi Rusizi, ikizira mu bwiru ; nta mwami witwaga YUHI warengaga uruzi ;ari naho havuye umugani uvuga ngo KILIZIYA YAKUYE KIRAZIRA, ibyo byose, kugirango himikwe Umuhungu we RUDAHIGWA Rubanda itarimenyereye, nibatangira kumuyoboka nawe bamwice mu bwenge,ariko hagati aho bari gutegura, abazitwa ko bateka byantabyo,ariko ba bene gihugu,bityo umuzungu akayobora nta nkomyi. Iyo witegereje uko babipanze byagenze, uko babyifuzaga kuko bikangaga ko habaho undi mwami wababangamira nkuko bari batunguwe n'iyimikwa rya KIGELI Ndahindurwa,bakoze ibishoboka ngo yirukanwe mu gihugu, ndetse n'uwaba akomoka mu bwoko bwe wese ngo atababangamira mu butegetsi bw'ubukoroni,butagira ubavuguruza kuko Abatutsi batashakaga Umuzungu, nawe Ahimba uburyo n'inyigisho z'urwango zimuteranya nabahutu, anabasezeranya,kumenesha Abatutsi ; no kubanyaga UMUHUTU Akitwa umutegetsi w'u Rwanda ariko utegekera munsi y'umuzungu. IYO MIGAMBI YOSE YACURWAGA N'ABAPADILI IGACISHWA MURI (microphone) KAYIBANDA i Kabgayi ya Gitarama, bigacishwa muri (RTLM) yicyo gihe yari ikinyamakuru cyitwaga KINYAMATEKA,ariho KAYIBANDA yakoraga cg yatorezwaga na Musenyeri PERRODIN higirwa itsembatsemba ryambere ry'abatutsi Ribatizwa REVOLUTION 59, umuzungu ashyira kubutegetsi uwo ashaka ngo ni KAMARAMPAKA habaye Amatora !! Ese abanyarwanda bari bazi gusoma 1959 icyo gihe bari bangahe ?!! bagiye gutora batazi gusoma ? !! UKURI N'UKO BATOREWE hakajyaho uwo Umuzungu yahisemo ariwe KAYIBANDA. Nawe agakora ibyo bamutegetse byose.Abicishije mu KINYAMATEKA biva ku ijambo ITEKA mbese ITEGEKO bisobanuye ngo ikinyamakuru cy'amateka cg amategeko nahawe na PERRODIN ngo nyabagezeho. (KINYAMATEKA) Abajyaga bibaza iyo inzangano zaturutse rero naho,kuburyo no murwego rwo gushotora no kwiyenza kubatutsi, hashyizweho itegeko ryo KUGABANA INKA N'ABAGARAGU aribyo byiswe IGABANA muri icyo gihe muyandi magambo nabyita KUBASAHURA. no guhembera intambara mu gihugu ; Ari nabyo ku ngoma ya HABYARIMANA byagarutse byitwaga KUBOHOZA, cg ZIRYE MWANAA !!! Birakura bibyara GENOCIDE. Ko ikibazo tubona imizi se umuti n'uwuhe ??
Musubize27.06.2012 saa 17:24
Ukurinyako
Reka ndeba ibihe bya Gitera n'ingoma zihuje ingengazibitekerezo bye n'ibi bihe bitandukaniye. Yimwe ba sha, mutirenganyije harubwo leta ya FPR yabamenesheje mu rwababyaye cyangwa ngo ibatwikire ndetse ibalire umutungo bitewe n'ubwoko bwanyu ? Ese hali ujya gushaka serivisi bakamubwira ngo najye iruhande kuko abu bwuko butoneshejwe ali bo bagomba kuyihabwa mbere ? Ese hariho numwe muli mwe wahejwe ngo ntukwiye serivisi kubela ubwoko bwawe ? Hali ubwo se mwatotejwe mukanicwa hamwe n'imhinja zanyu kubera uko mwavutse ? Hali igihe mwabwiwe ndetse mwaranahunze ngo u Rwanda ruruzuye nta mwanya muhafite ? Mwagiye murekeraho uko n'igihe cy'ubwami nubwo abanyarwanda batavaga mu miryango ikomeye batabagaho ahaha ariko ntawabicaga cyangwa abameneshe urwa Gasabo. Kandi nubwo ubuzima bw'anyarwanda basanzwe butali bworoshye nti tujya twumva mu mateka yacu ya mbele yubukoloni rishingiye ku moko. Ayo mahano yadukanye n'abazungu ashimangirwa na ba Gitera, ba Mbonyumutwa, ba Kayibanda na Habyarimana, bigeze kwa Bagosora na Sindikubwabo reka noneho bati nta mututsi cyangwa udashaka kumurimbula ugomba kuguma kubaho kuli iy'isi ya rurema. Nta ni soni mugira kugereranya ibidafite isano namba ?!
Musubize27.06.2012 saa 17:16
Mwene Kalinda
AMATEKA NTAKORWA N'ABANYAPOLITIKI. SENATERI SI UMUSHAKASHATSI HABE NA GATO. IBYO AVUGA BYOSE BIRIMO INYUNGU ZA POLITIKI. NTA GACIRO MPAYE AMAGAMBO YA SENATERI WIYEMEJE KUBESHYA.
Musubize27.06.2012 saa 13:40
Peter
Ubwo uzasanga uyu musenateri agira ati aya magambo avugira mu ruhame yari yabitegetswe n'umuryango RPF, ko atari ibyari byaturutse mu mutwe we.
Musubize27.06.2012 saa 13:30
mpambara
Ibyo Zuba avuze ndabyemeye. Politiki ya Habyarimana ntabwo yari politiki ishingiye ku moko.Intambara itangiye niho byose byahise bidogera kandi ndumva n'abategetsi b'iyi ngoma babifitemo uruhare rutari ruke.
Musubize27.06.2012 saa 12:19
Cyiza
naya nda sha Muge musoma amateka arahari ,murebe akarengane karubanda rugufi bari bafite hatitawe ku moko yarariho ibi Byose uko tubaye gutya Abanyarwanda, n' abasokuruza bacu babitangiye kuva u rwanda rwabaho batahanye agaciro hagati yabo ; guhera ku mateka mabi yaranze u rwanda 59 ou kuri Abo Bagitera na ba Kayibanda NI UGUSISIBIRANYA amateka ou ku yagoreka.Nzabivuga Ngewe ntaho mbogamiye mvuka kumoko yose Data n'Umututsi naho Mama Akaba Umuhutukazi Tuge tureka kwishyira aheza ou kwitana bamwana Mugihe cy' Abami agatsiko k'Abatutsi kitwagako gakize kari karakandamije Runda rugufi rwiganjemo Abahutu bakabakorera ubugome bivanze n' ubwirasi . nashishikariza ukiriho wese nuko ntawe ukwiye kurenganyiriza mugenziwe ubusa amuziza amateka mabi atagizemo uruhare .
Musubize27.06.2012 saa 11:36
######
Igihe.com musigaye muniga comments zabantu rwose.
Musubize27.06.2012 saa 11:10
a
Ese mwamenye ko muli Benin hakinirwa jeux olympique africaine , ibihugu 52 kuli 53 byagiyeyo ubu amarushanwa arakaze ! Fora igihugu kitabyitabiriye ? Byatangiye le 26.06 kugeza 15.07.2012 Habuzemo u Rwanda !!!! Birababaje !
Musubize27.06.2012 saa 10:07
Musoni
Ariko se izi nterahamwe zose ko numva zikomye Senateur Bizimana, ibyo yabeshye ni ibihe ? Gitera niwe wazanye amategeko yise amategeko cumi y'abahutu, iki senateur yakibeshye ? Ayo mategeko yari ayahe uretse ayo kwanga no kwicisha abatutsi gusa ! Birabaje kubona uru rubuga rwarabaye urwinterahamwe pe !!!!
Musubize27.06.2012 saa 10:07
Ji
Ngayo nguko ! Ubu se ko habuze numwe mu banyarwanda ushyigikira uyu Nyakubahwa ni ukuvuga ko ntanuwari muri iyo mihango wanyuzwe ninyigisho za senateri ngo amutangire ubuhamya ? Uru rubuga rujye rubereka uko Abanyarwanda bafata izo ngirwanyigisho. Uyu ubeshya abantu ni impuguke mu yahe mateka ? Koko arutwe n'umwami utari yarize kaminuza ? Senateri we, ubwo ingoma itangiye kukuvugisha amangambure umenye ko uri mu marembera ya politiki mu Rwanda. Uzasome ibyo Senateri Safari yavuze nusanga ugiye kugeza kubye, uzabe ushyira hafi passport yawe uhite ucaho Abanyarwanda bataraguha urwamenyo ! Ndagira inama FPR yo gutegeka birinda kugoreka amateka kuko ntacyo bibongerera mu migambi myiza bafite. Amateka bazayaharire abayize bakayanonosora batitaye ku marangamutima. Nyakubahwa nagende bamuhe ibyo ashaka ariko ajye yibaza niba hari icyo amateka ya Leo Mugesera amwigisha mbere yo guhuragura amagambo.
Musubize27.06.2012 saa 09:16
mushyitsi
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!