Ibaruwa ifunguye ku rungano

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 1 Mata 2013 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Rungano, uraho?
Ndagukumbuye cyane. Nari maze iminsi ngutekereza, none nabonye wanyoherereje amafoto yawe. Wakoze cyane. Nanjye ndi aho ubu ndashaka icyanteza imbere, mfite intego yo kugera kuri bya bindi twaganiraga kera tukiri abana. Ubu ngendera kuri gahunda, ngira umwete kandi ngisha inama.
Nakomeje kwitegereza amafoto yawe dore ko buri munsi nyareba kandi nkayitegereza, byanteye kwibaza, aho wagiye nta myenda y’abantu bakuru ihaba? Ndibuka kera twiga mu mashuri abanza, wambara kontoni (...)

Rungano, uraho?

Ndagukumbuye cyane. Nari maze iminsi ngutekereza, none nabonye wanyoherereje amafoto yawe. Wakoze cyane. Nanjye ndi aho ubu ndashaka icyanteza imbere, mfite intego yo kugera kuri bya bindi twaganiraga kera tukiri abana. Ubu ngendera kuri gahunda, ngira umwete kandi ngisha inama.

Nakomeje kwitegereza amafoto yawe dore ko buri munsi nyareba kandi nkayitegereza, byanteye kwibaza, aho wagiye nta myenda y’abantu bakuru ihaba? Ndibuka kera twiga mu mashuri abanza, wambara kontoni (cotton), n’udushumi tw’ikanzu ukadufungira inyuma disi!

Ubundi ukambara ijipo ndende n’ishati nini ugatebeza! None se uribuka cya gihe mwarimu akwicaranya na Gahungu ukagira isoni ukarira?

Nongeye kwibuka kandi cya gihe Mugabo yakwandikiye ibaruwa ukarira, ukayishyira Mwarimu. Na ho se cya gihe bagukora ku ibere maze ukavuza induru! Kuguhoza byaragoranye. Umbabarire ibyo nibuka ni byinshi. Amafoto yawe yo yantaye mu rujijo.

Ni iki cyakumaze isoni kugeza ubwo wambara imyenda igaragaza amabere, kugeza kariya kageni? Noneho uyashaka n’utayashaka akayabona! Kandi buriya wumva nta kibazo? Erega n’inda yawe yibera hanze! Ese iyo wambaye akajipo kagaragaza ibibero wumva nta kibazo? Cyangwa bakubwiye ko ari bwo busirimu? Uziko ugenda uta agaciro buhoro buhoro?

Erega twaratandukanye cyane na masenge wajyaga adutoza yaritahiye. Ariko se iriya ni yo myenda mwambara ku isabukuru y’amavuko? None se ni ngombwa ko ujya ku mazi wambaye ubusa? Simbizi!

Mfite ubwoba ko uzaba nk’ururabo rwo ku nzira…uje wese arukoraho, akarwihumuriza, aruvuga neza ntacyo! Ariko iyo izuba rivuye ivumbi na ryo rijyaho, ndetse n’imvura yagwa ibyondo bigatwikira, iherezo ryarwo ni irihe?

Nagira ngo nkwibutse ibyo masenge yajyaga atubwira; umukobwa arangwa n’isuku ntasamara, aratuza, arambara akikwiza. Igiseke ntikigirwa cyiza nuko bagipfunduye! Gusa hari ibyiringiro byo kongera guhitamo neza no gupfundikira ako gaseke!

Ushobora kwambara ukaberwa kandi wikwije, cyane ko kwambara neza atari ukwerekana ibyo wambariyeho, kuko abantu barabizi ko imyenda y’imbere uyitunze kandi uyigirira isuku!

Rungano nsubiza ndakwinginze; Ibice by’umubiri wawe si indabo zo gutaka, si itike yo kugenderaho mu modoka, si umurya w’inanga ngo biraryoshya ibirori, si ikibaho ngo abanyeshuri barakigireho, si icyapa kiyobora abagenzi ngo urabyerekana mu muhanda, si Pasitori cyangwa Padiri ngo ubishyire imbere y’abandi; cyo jya wambara wikwize ni bwo bazakwita umwari.

Erega ntibazakwita impenebere ngo ni uko utaberetse uko ibere ryawe risa cyangwa ringana! Cyo rifubike uririnde imbeho hato icyo kibondo kitazasanga hari ibyangiritse cyagombaga kwifashisha. Kuba beza byo turayobora; keretse niba utifitiye icyizere ukaba wiyerekana mu buryo bwo gutanga abagabo ngo urusheho kwemerwa. Byaba ari byo se mwiza w’iwacu, ndakwinginze subira ku isoko.

Reka nkomeze nibwirire urungano, harya ngo ibiyobyabwenge bigomba gukomeza kudusarika? Mbese ni igitsure cyabaye gike cyangwa ni twebwe twananiranye? Ko twanga tukishora mu byica ubuzima bwacu ejo igihugu kizaba icyande?

Kera ko umwari yari Nyampinga, none ubu tukaba dusigaye turara ku mihanda duteze, aho uburanga twikanga mu minsi mike ntibuzahinduka ikijuju? Hari icyo tuzaba tukimariye urwatubye?

Erega iyo wize ukabona akazi cyangwa ugakora akandi gahwanye n’amashuri yawe nta kabuza wihahira icyo ushaka.

Yewe ga ngaho muzi za kabari ni twe, baraduca imigani ngo twebwe ab’ubwenge twibera za Huye, Ruhande ngo dusigaye twambuka imipaka disi. Nari nibagiwe ko ka weekend ari ako kuruhuka no gushyira ubwenge ku gihe atari ako kugana za Bugande ku wa gatanu ngo ngaruke ku cyumweru mvuye gusiga ibara imahanga no gusebya aho mvuka.

Nivugiraga ntundebe nabi kandi niba wumva bikubabaje subira ku isoko ndi uwo kwa Kanyarwanda iwabo w’abeza baharanira icyubahiro. Siko twatojwe se kuva mu bwana?

Reka nibwirire n’abahungu twakuranye. Erega ngo muri Amerika barambara, mu nsi y’ikibuno, mbega iby’iwacu! Ibidafashe bidafashije wambaye neza ibitagwa ntiwaberwa? Subiza amaso inyuma rungano.

Amafoto: Internet


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza