Abarambye mu kazi k’amahoteli ariko batarabyize bagiye guhabwa ibyemezo

Yanditswe na Samuel Ishimwe
Kuya 17 Ugushyingo 2012 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Bikunze kuvugwa ko hari abakozi bafite uburambe mu kazi ko mu mahoteli nyamara bataranyuze mu mashuri yigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo bahura n’ingorane ku murimo kuko iyo badafite icyemezo bafatwa nk’abadafite ubumenyi. Gusa ngo baba bagiye gukemurirwa ikibazo.
Rwigamba Rica, Umuyobozi w’ Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga amapariki mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku wa 16 Ugushyingo mu nama nyunguranabitekerezo yamuhuje n’ abayobozi b’amashuri yigisha ubukerarugendo (...)

Bikunze kuvugwa ko hari abakozi bafite uburambe mu kazi ko mu mahoteli nyamara bataranyuze mu mashuri yigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo bahura n’ingorane ku murimo kuko iyo badafite icyemezo bafatwa nk’abadafite ubumenyi. Gusa ngo baba bagiye gukemurirwa ikibazo.

Rwigamba Rica, Umuyobozi w’ Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga amapariki mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku wa 16 Ugushyingo mu nama nyunguranabitekerezo yamuhuje n’ abayobozi b’amashuri yigisha ubukerarugendo n’amahoteli, yagize ati ’’ Ni ikibazo twagejeje kuri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), yemeye kugishakira umuti vuba kandi urambye.’’

Ku ibazo cy’uko hari abumva ko kujya mu mashuri yigisha ubukerarugendo n’amahoteli ari uko baba babuze ahandi, ibyo bikababera ubuhingiro, Rwigamba abinyomoza agira ati ’’Abibwira ko ari umwuga udasaba ubumenyi bwinshi baribeshya, ahubwo bisaba ubwenge no kumenya indimi nyinshi; kumenya imiterere y’igihugu no kuba ujijutse kuko uhura n’abantu baturuka impande zose z’Isi.’’

Akomeza avuga ko hatangiye gahunda yo gukangurira ababyeyi n’urubyiruko guha agaciro uwo murimo kuko ari uw’icyubahiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza