Abanyarwanda barasabwa kurushaho kwitabira ubukerarugendo


Yanditswe kuya 28-09-2011 - Saa 15:36'

Uhagarariye ibikorwa by’ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Madamu Rica Rwigamba atangaza ko bifuza kongera umubare w’Abanyarwanda bitabira ubukerarugendo. Hari kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeli ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo.

Rica Rwigamba yashimangiye ko ubukerarugendo buhagaze neza muri uyu mwaka. Yagize ati : "Urebye amafaranga twinjije umwaka ushize mu cyiciro cy’amezi atandatu, uyu mwaka twarengejeho 28% y’ayo mu cyiciro cya mbere cy’uyu mwaka".

Avuga ku cyazamuye ubukerarugendo muri Pariki ya Nyungwe, Rica Rwigamba yabwiye IGIHE.com ko byatewe n’uko hubatswe amahoteli abiri akomeye muri iyi pariki ku buryo byorohereza ba mukerarugendo bayisura ; yongeraho ko ikibazo cyari uburyo bwa serivise zitangwa ariko ngo byagiye bivugururwa, asaba kandi Abanyarwanda gusura amapariki atandukanye kuko ngo ibiciro bidakanganye.

Rica Rwigamba

Ubwo twari kumwe n’Abanyarwanda bagera kuri 25 baturutse hirya no hino mu gihugu baje gusura Pariki ya Nyungwe badutangarije ko bishimiye gusura iyi Pariki ndetse ngo bazarushaho no kubikangurira abandi.

Bagize bati : "Burya kudasura Nyungwe ni ukunyagwa zigahera, kutamenye ibyiza bitatse igihugu cyawe ni nko kubaho utazi umutungo wawe uko ungana."

Aba baturage bakomeza bavuga ko batari bazi ko ibiciro byo gusura Pariki bihendutse nk’uko babisobanuriwe na Rugerinyange Louis uhagarariye iyi Pariki .

Mu bisobanuro bye, Rugerinyange Louis avuga ko kugeza ubu gusura Pariki ya Nyungwe bigenda neza kuko bigaragara ko imibare yazamutse ugeranyije n’umwaka ushize ; aha asobanura ko umubare w’ababasuye uyu mwaka ari 6428 mu gihe umwaka ushize wageraga ku 6128 [habura amezi atatu ngo umwaka urangire].

Rugerinyange Louis

Turebera hamwe bimwe mu byiza bitatse Nyungwe

Ucyinjira muri Pariki ahitwa ku Uwinka usanganirwa n’amagambo agira ati : "Murakaza neza muri Nyungwe turizera ko muri bwishimire gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe."

Iri shyamba rihehereye mu karere k’imisozi miremire rimaze imyaka ibihumbi n’ibihumbagiza rifite ubuso bungana na kilometero kare 1109, rikaba ari ishyamba rigwamo imvura iri ku igipimo cya miri metero ibihumbi bibiri buri mwaka ibi rero abahanga muri meteologie (soma metewoloji) bemeza ko ari byiza.

-  Wari uziko inzuzi ngari zo muri Afurika zikomoka muri Nyungwe ?

-  Wari uzi se ko Nyungwe ibonekamo urusobe rw’ibimera n’inyamanswa ?

-  Wari uzi ko Nyungwe mu gace kayo kiswe "rift valley"ariho hagaragara inyoni nyinshi gakondo n’inyamaswa z’inyambere n’imitubu kuruta utundi turere twa Afurika ?

-  Wari uziko iki kiraro cyo mubushorishori bw’ishyamba rya Nyungwe (Canopy Walkway ) kiri muri metero mirongo irindwi mu kirere ari cya gatatu muri Afrika mu biraro bigezweho ?

Kuri uyu munsi w’Ubukerarugendo Ban ki-moon, Umunyamabaga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko ubukerarugendo bugira uruhare runini mu kuzamura imyumvire mpuzamahanga no kubahana.

Agira ati :“Ubukerarugendo buhuza abantu basuye n’abasuwe bukazamura ibiganiro hagati yabo buri umwe akagira icyo yigira kuri mugenzi we bikaba byanafasha no mu kubaka amahoro arambye mu isi muri rusange”.

Abasuye Pariki ya Nyungwe ku munsi w'ejo tariki ya 27 Nzeli
JPEG - 97.6 ko
Ba mukerarugendo bari mu bushorishori bwa Nyungwe kuri Canopy walkway
IBITEKEREZO
CONGS TO RDB FOR DIVERSIFYING TOURISM IN RWANDA, IT WILL HAVE AN IMPACT ON OUR ECONOMY. CAMPAIGNS OF SENSITIZATION AND CREATING AWARENESS NEED TO BE DONE TO INFORM RWANDANS ABOUT TOURISM.
Musubize5.11.2011 saa 06:14
TITI
Birashimishije kubona umubare w'Abanyarwanda bitabira ubukerarugendo ugenda wiyongera. Buriya kiriya kiraro cyo mu bushorishori kizatuma umubare wiyongera kurushaho. RDB hamwe n'abikorera bari bakwiye gutekereza gushyira telepherique (telecabine) kuri kimwe mu birunga byacu, maze ukareba ukuntu ba mukerarugendo baza ku bwinshi, cyane cyane Abanyarwanda.
Ibyo uyu mugenzi wacu avuze nibyo koko ubuzima burahenze. Turasabwa ibintu byinshi kugirango tubashe kubaho. Isukari ihenze , amashuri na taxes za hato na hato ku buryo bamwe gestion yo kubyishyura byose imaze kutuyobera. Rwose nibyo ntiwajya kwidagadura ufite ibibazo mu rugo. Ariko tugomba guhindura imyumvire ntitukite kuri toursme yoroshye gusa. Rimwe na rimwe wenda itadusigira n'ubundi bumenyi. Nkuhe urugero rwahafi hari nk'umuntu ushobora kujya mu kabari buri mugoroba agafata amacupa atatu cyangwa ane buri munsi imyaka igashira iyindi igataha. Mu byukuri ayo mafaranga kubera ko aba wenda yayabonye bitamugoye uramutse uyabaze wasanga akoresha amafaranga menshi ku mwaka. Kandi ibyo nabyo tubibara nka tourisme. Menya neza ko aba yishimishije wenyine na bagenzi be basangira ako gacupa, mu rugo ntacyo aba ari bubavungurireho. Ariko aramutse agabanyije agacupa agakorana gahunda n'umuryango akizigamira ya mafaranga yakoreshaga buri munsi mu kabari akayagabanya yazasanga afite menshi mu gihe runaka ku buryo yasohokera ahantu heza byibuze rimwe cyangwa kabiri mu mwaka. Kandi ugasanga umuryango we urishimye cyane. Ukabasigira souvenir nziza. Abo musangira mu kabari bisisgara aho nta numwe uba uzibuka iyo neza ariko umuryango wawe muzahora mwishimanye. Mumbabarire kuvuga byinshi njyewe nkunda tourisme kurusha byose. Murakoze.
Musubize30.09.2011 saa 08:32
Niyitegeka
Banyarwanda duteze ubukerarugendo imbere kandi turate ibyiwacu.njye ndumunyeshuri mumwaka wa kabiri wa university muri tourism ariko birababaje uburyo abanyarwanda tourism ntacyo ibabwiye kandi aribwo bukungu bwinshi dufite Imana yaduhaye.nyabuneka nimukunde ibyiza byiwacu mubisure mubihe n'agaciro.blessings
Musubize30.09.2011 saa 05:13
Kim Claire UMUTESI
MURASETSA KOKO !!!!!!! UMENYA MUTAZI IBYO UMUNYARWANDA ASABWA KUGIRA NGO ABONE IBYIBANZE BITAR UMURENGWE : KUGURA IMBUTO YO GUHINGA, UMUNYU, ISUKARI, PETEROLI, ISABUNE, MUTUEL, NONEHO NO GUKODESHA UBUTAKA !!!!!!!!!!!!!!!! UBWO ABANYARWANDA MUVUGA NABABAHO GUTYO BARIMO ??? INKENDE ZAREMWE N'IMANA KU UBUNTU KUZERABA TWISHYURE ?????!@#$%
Musubize29.09.2011 saa 02:40
 !@#$%
Kugeza nubu nashyizeho comments ntiwashyiraho Kubera iki ? ngaho sobanurira abantu ukuntu muri Nyungwe hari canopy iri hejuru kuri 80KM, do u imagine how height it is. Tjrs hindura wenda yaba ari metero 80, apana Km, Kuko birumvikana. ariko ndabona wakosoye ko habamo ikiyaga. Nibyiza nibura urumva. It is better to be challengable niko abantu batera imbere mu bumenyi.
Musubize28.09.2011 saa 15:03
Anitha

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!