Amashyuza si amazi meza yo kunywa burya si umuti

Amashyuza si amazi meza yo kunywa burya si umuti


Yanditswe kuya 26-02-2012 - Saa 09:01'

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi Major Dr. Kanyankore William arasaba abaturage baturiye amashyuza kutayakoresha nk’amazi meza akwiriye kunyobwa kuko asanga ayo mazi aba atujuje ubuziranenge.

Ibi umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi yabitangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko abaturage baturiye aya mashyuza bayanywa ku mudendezo ,ndetse bakanongeraho ko abavura indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda .

Amashyuza ni amazi agaragara mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu asohoka mu butaka ashyushye , rimwe na rimwe atogota nk’inkono imaze gufata akariro. Mu karere ka Rubavu amashyuza aboneka mu Murenge wa Nyamyumba,akaba akunze no gusurwa n’abantu benshi.

Kuba aya mashyuza akoreshwa gutya byaduteye amatsiko yo kumenya icyo impuguke mu by’ubuvuzi babivugaho kuko aya mazi afatwa nka bimwe mu byiza nyaburanga bitatse Akarere ka Rubavu, ndetse n’abaturage bakayakoresha nk’ikinyobwa kidasanzwe kuko bemeza ko abavura indwara zinyuranye zirimo n’inzoka zo mu nda kandi ngo amashyuza abavura amavunane, rubagimpande n’izindi ndwara, akaba ari yo mpamvu usanga abantu b’ingeri zose bayidumbaguzamo, abandi nabo bayavoma bayajyana mu ngo, aho kuri ubu usanga bayotsamo ibiribwa nk’ibijumba, imyumbati, ibitoki n’ibindi maze byashya bakabisomeza ayo mazi ashyushye.

Uyu mwana yotsaga ibirayi mu mashyuza

Ese bivugwaho iki?

Major Dr Kanyankore William Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Gisenyi avuga ko n’ubwo amazi y’amashyuza agaragara neza ku jisho, nta buziranenge aba afite, kuko aya mazi aba asa neza ari uko asohoka mu butaka atogota , akenshi kandi akaba ananyura mu ruvangitirane rw’amabuye mato n’umusenyi na byo ubwabyo bishobora kuyungurura amazi. Akomeza avuga ko ubwayo yirindira umutekano kuko nk’inyamaswa n’udukoko byakagombye kuyanduza biyatinya kuko aba ashyushye . Dr Kanyankore William asanga ko kuba aya mazi asa neza ku jisho bitavuze ko aba ari meza ku buryo yanyobwa, kubera ko aho aturuka aba ari kumwe n’imyuka ishobora kwangiza ubuzima kuko n’ubundi amashyuza aba afitanye isano n’ibikoma by’umuriro biba mu nda y’ibirunga.

Ese aya mazi yaba ari umuti?

Ku bijyanye n’abavuga ko aya mazi avura , Major Dr Kanyankore William avuga ko nta muti uyarimo. Ababifata nk’ukuri ngo ni ukubera imitekerereze yabo gusa, na ho ubundi nta muti uba mu mashyuza, ndetse Kanyankore agira inama abaturage yo kujya bihutira kugana ibitaro n’ibigo nderabuzima igihe bumva batamerewe neza, aho kugira ngo bajye bashoka i Kivu ngo amashyuza arabavura.

Ese hari ingamba ubuyibozi buyafitiye?

Aya mashyuza y’i Nyamyumba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko buri muri gahunda yo kuyabyaza umusaruro mu rwego rwa gahunda ndende yo kunoza ubukerarugendo ku bufatanye n’ikigo gishinzwe Iterambere RDB, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, hanozwa neza uburyo bwo gutunganya neza agace aherereyemo, nk’uko Madamu Nyirasafari Rusine Rachel umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Rubavu yabitangaje.

Inkuru tuyikesha Imvaho Nshya

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO