Mu mateka y’u Rwanda abami bagiraga aho bashyingurwa ; hamwe muri ho ni mu murenge wa Rutare, akagari ka Kigabiro mu mudugudu wa Nyakavunga hari imva ya Rwabugiri n’umugore we Kanjogera waje kuba umugabekazi ku Ngoma ya Yuhi IV Musinga nyamara usanga ntacyakozwe ngo aho hantu hagirwe ahantu nyaburanga.
Uretse abo twavuze bivugwa ko muri aka gace hashyinguye n’umubare munini w’abami n’abagabekazi b’u Rwanda nubwo nta bimenyetsos waheraho ubyemeza uretse ibigabiro bikigaragara muri ako gace.
Mu gushaka kumenya byinshi ku mateka y’aka gace IGIHE yaganiriye na bamwe mu bahatuye banemeza ko hari irimbi ryashyingurwagamo abami n’Abagabekazi babo mu Rwanda rw’icyo gihe.
Imva imwe igaragara yubatse neza ni iy’Umwami Kigeli IV Rwabugili nkuko twabibwiwe na Mukantaganda Mariya umwe mu batuye muri aka gace.
Mukantaganda avuga ko aho uyu mwami n’umwamikazi bashyinguye hari mu isambu ya se wa sebukwe waje kwimurwa.
Nyuma ngo yo kubona ukuntu aho hantu harengewe ngo ubuyobozi bwasabye uwo mukecuru Mukantaganda gukorera isuku ahashyinguye umugabekazi kanjogera ngo yarahasukuye anahatera indabo n’imihati ngo hatazibagirana ariko kuko yabwiwe ko abazajya baza kuhasura bazajya bamuha amafaranga ngo nyuma bazaga kuhasura ntibagire icyo bamuha acika intege zo kuhasukura, ubu uharebye ubona hararengewe n’ibyatsi.
Nyamara ngo bavugaga ko bazaza kuhubaka ariko ngo ubu ntibirakorwa.
Haruguru yaho hari imva yubatse ku buryo bwa gihanga . Iyo ngo ni iya Kigeli IV Rwabugiri.
Nk’uko twabibwiwe n’umusaza Barinda Froduard utuye muri aka gace ngo iyi mva yubakiwe mu myaka ya za 1970, we muri icyo gihe yari afite imyaka igera muri 20 ngo byakozwe ku itegeko rivuye ibukuru bikorwa bamaze gucukura babonye umugogo we nkuko yavuze ko yari ahibereye.
Barinda kandi yemeza ko muri ako gace hashyinguyen’abandi bami benshi bategetse u Rwanda nyamara ngo abo yibuka barimo Mutara II Rwogera, watabarijwe i Rambura n’umugabekazi Nyiratamba watabarijwe hafi y’ibiro by’umurenge wa Rutare.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare iri rimbi riherereyemo Kalyango Elisée avuga ko nyuma yuko bisabwe uyu murenge n’abayobozi batandukanye ko aha hantu nyaburanga hibutswe ku buryo kubakwa kwaho byahizwe mu mihigo y’akarere ka Gicumbi mu mwaka wa 2012-2013.
Kalyango avuga ko aha hantu hazwi ku buryo kenshi usanga amashuri makuru na za kaminuza mu rwanda biza kuhasura yemwe ko n’abanyamahanga nabo bahagana.
Bahereye kuri ibi rero niyo mpamvu hazatunganywa kugira ngo aya mateka yaho abatarayabonye bajye baza kuyirebera aho yabereye.
Uyu muyobozi kandi ngo abona ibikorwa bizahakorerwa bizagirira akamaro igihugu cyose ariko cyane cyane abaturage bahaturiye.
Amateka y’u Rwanda yemeza ko RWABUGIRI ari umwe mu bami bakomeye baguye u Rwanda ku ngoma Nyiginya bitewe n’ubutwari yagiraga ku rugamba ari naho akomora izina « INKOTANYI CYANE ».
Imihango yo gushyingura abami mu Rwanda yari iy’Abatsobe b’Abanyamugogo.
nibo bari bashinzwe imihango yo gutabariza (gushyingura) abami mu bigabiro by’i Rutare.Iyo ugeze aho iryo rimbi riherereye,nta kigaragaza ko ari irimbi koko ! kuko usanga hatuye abaturage benshi kandi bahahinga nta kibazo bafite.kugeza ubu abami bahashyinguwe ni aba bakurikira, ahantu nyaburanga hakenewe gutunganywa ni henshi Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo n’ikigo RDB ni bimwe mu bifite inshingano zo kumenya aha hantu no kuhamenyekanisha nyamara hanitabwaho mu kubakwa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ahantu 10 hasurwa kurusha ahandi mu Rwanda
14.05.2013 |
|
Uburengerazuba : Ubwiza bw’Ikivu butuma ba mukerugendo bazenguruka intara yose
4.05.2013 |
|
Burera : Abaturage bafitanye igihango n’ishyamba ry’urugano
3.05.2013 |
|
Nyungwe : Dore ibanga ry’ubwiza nyaburanga byihishe ku Uwinka
25.04.2013 |
|
Ubuvumo bwa Musanze burashimwa ariko hakenewe utunozasuku
20.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |