Huye : Ingoro y’Umwamikazi Gicanda igiye kongerwa ku mazu ndangamurage mu Rwanda


Yanditswe kuya 13-07-2011 - Saa 11:07'

Ikigo cy’Igihugu gifite amazu ndangamurage mu nshingano(Institute of National Museums of Rwanda) kirifuza kugura iyahoze ari ingoro y’Umwamikazi Rosalia Gicanda iherereye mu Karere ka Huye ku muhanda mugari werekeza mu Mujyi, hafi y’ahakorera ibiro by’aka karere.

Nk’ uko byatangajwe na Umuliisa Alphonse, Umuyobozi Mukuru w’iki kigo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga, ngo bakimara kumenya ko iyi nzu igurishwa bifuje kuyigura ngo hato itazagurwa n’umuntu utifuza guteza imbere amateka cyangwa se umunyamahanga wayitesha agaciro ifite mu mateka y’u Rwanda.

Mulisa yagize ati : “Ntitwifuza ko iyi nzu yagurwa n’umuntu utifuza gusakaza amateka y’u Rwanda, ishobora kugurwa n’umuntu uri aho w’umucuruzi akayisambaguza akayikoreramo ibyo yishakiye. Naho se iramutse iguzwe n’Umwarabu ? Murumva amateka yayo atasibangana” ?

Umuliisa yakomeje avuga ko nibamara kugura iyi nzu kuri ubu ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amanyarwanda, bazayongera ku mazu ndangamurage 8 u Rwanda rusanzwe rufite harimo n’iyahoze ari iya Perezida Habyarimana Juvenal.

Thomas wahoze ari umuyobozi w'inzu ndangamurage, Ines umukozi w'urukari, Mulisa Alphonse
Ibiganiro byabereye mu busitani bw'ingoro y'Umwamikazi Gicanda

Muri byinshi bizakorerwa muri iyi ngoro harimo ibyumba bizakodeshwa n’abashyitsi babyifuza ngo nabo babashe kuruhukira ahantu hatuwe n’Umwamikazi. Mulisa yabisobanuye agira ati : “Urugero nabaha n’urwo mu gihugu cy’u Bwongereza. Iyo bigeze mu kwezi kwa 7 kugeza mu kwa 10, umwamikazi ava iwe akimuka maze abaturage bakaza kuhasura, bakaharuhukira, bakamenya uko umwamikazi abayeho”.

Ku kibazo cy’uko iyi nzu yubatse mu Mujyi kandi uri gutera imbere mu buryo bwihuse, hatangajwe ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ Akarere iyi nzu izavugururwa ariko bigakorwa ku buryo idatakaza umwimerere (originality) wayo.

Bwana Thomas wahoze ayobora inzu ndangamurage mbere ya jenoside yakorewe abatutsi na nyuma yayo kugeza muri 1996 yasobanuye iyi ngingo agira ati : “Iterambere ntirikwiye kudutesha agaciro, n’ubwo iyi nzu yubatse ahantu hari gutumbagira mu miturirwa, ndumva ubuyobozi butakwanga ko igumana isura yahoranye ngo amateka adasibangana”.

Umwamikazi Rosalia Gicanda wari warashakanye na Mutara III Rudahigwa, yaje gutura I Huye mu cyahoze ari Astrida/Butare muri 1962 nyuma y’irangira ry’ ubwami mu Rwanda ; aho yari amaze gucibwa I Nyanza. Yaje kwicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 80 y’amavuko.

Kuri uyu munsi kandi ni bwo ubuyobozi bw’inzu ndangamurage z’u Rwanda, bwashyikirijwe urwandiko rw’inzira(Passport) rw’ Umwami Rudahigwa ndetse n’ urw’ Umwamikazi Gicanda zatanzwe na Charles Rubamburamanzi, musaza wa Gicanda ; Izi nzandiko ntizigaragaramo ururimi rw’Ikinyarwanda n’ubwo zari iz’Abanyarwanda.

uko passport yo hambere yari iteye
Urwandiko rw'inzira rwa Rosalia Gicanda
Passport ya Rudahigwa

Hatanzwe kandi ifoto y’Umwami Rudahigwa, ubwo yatahaga uruganda rwa Bralirwa muri 1959.

Herekanwe ndetse amabaruwa atandukanye yanditse n’intoki arimo iyo Yuhi Musinga yandikiye Joseph Dardenne, iyo Aloys Bigirumwami yandikiye Gicanda n’izindi.

Aha niho Umuliisa Alphonse yahereye asaba abaturage baba bafite ibindi birangamateka(yaba abifuza kubigurisha cyangwa kubitangira ubuntu nk’uko ibya none byatangiwe ubuntu) ko babizana I Huye ku nzu ndangamurage bakabishyikiriza abakozi babishinzwe.

Umubare w’abasuye inzu ndangamurage mu mwaka wa 2010 wari 72,214 ; naho muri uyu mwaka wa 2011, kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena, bari bamaze kugera kuri 49,000. Buri munsi abasura inzu ndangamurage basaga 280.

Ifato ya Rudahigwa ubwo yatahaga uruganda rwa Bralirwa muri 1959
Amafoto ya Rudahigwa na Gicanda
IBITEKEREZO
Ibi ntako bisa rwose.Ahubwo nimuhuze na RDB mu nzira yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n'abaturage.Ikindi kandi UNESCO nayo nibishyiremo imbaraga ku isi umuco usagambe.
Musubize7.08.2011 saa 15:03
KARANGWA ANACLET
inzozi zibaye impamo turabacyigikiye pe a hubwo nimugire vuba
Musubize5.08.2011 saa 02:14
Rwandanziza
Ibivuga n'ibyerekana amateka y'igihugu cyacu -ari ibibi ni byiza-ni ngombwa kubizigana, bigashyirwa mucyo nakwita "Archives natinales". uko twubaka igihugu ibyo nabyo ntitubyibagirwe. N.B. : Birababaje kubona baha Umwami wacu Rudahigwa Passeport yanditseho "Royaume de Belgique" bariho basenya iye (Royaume du Rwanda) !
Musubize17.07.2011 saa 04:00
Francois Sebatasi
Umulisa nabo mukorana ndabashimye kukazi keza mukora, mukomeze mubungabunge amateka, ejo abazavuka bizabafashe kubaka urwanda, batibagiwe umuco kuko nawo ari ingenzi, yaba amateka meza yaba amabi yose ningombwa ko yitabwaho, kuko adufasha guhitamo inzira ya kigabo izira ubugwari.
Musubize14.07.2011 saa 08:15
gahigiro john
Ni koko amateka ntagacike. Bamwe bifuzaga ko azimana nabanyirayo mwamfura mwe nimubereke ko bibeshye, kandi ko babeshyaga n'isi. Nimubavuguruze muteza imbere umurage nawo uzakomeze ubavuguruze.
Musubize14.07.2011 saa 01:55
Nkurikiyinka Augustin
Jye nishimiye iriya Archive y'itaha rya Bralirwa ntabwo nari nzi ko ari na Rudahigwa wayitashye. Erega ikibazo cy'amateka y'u Rwanda kirakomeye. Nk'iriya photo ku bwa Habyarimana ntiyari kugaragara. Ubu ni kimwe kandi nabwo n'uko ibyatashywe na Habyarimana ubu nta mafoto yabyo wabona.
Musubize13.07.2011 saa 16:25
intore
Nivyiza cane !!Kandi umwamikazi Gicada ni NYirasenge wa President kageme ndibuko P.Kagame yaje kumusuhuza 1978 ubwo Peresida yari akiri impumvi muri OUganda !! Nibyiza pe !!
Musubize13.07.2011 saa 15:20
Maguru J.Rugendo
Mukosore aho muvuga ngo [Umwamikazi Gicanda] "Yaje kwicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 80 y’amavuko
Musubize13.07.2011 saa 09:41
Inn
Ibi ndabishimye pe.Bakomereze aho
Musubize13.07.2011 saa 09:02
Tess
Ariko abantu bo mu Gihe njye murantangaza ! usomye iyi nkuru wagirango uyu mwamnditsi wayo ni passionee ku mareka biyete ubwoba, kandi mu by'ukuri urebye n'izindi nkuru yandika ubona azifiteho ubumenyi !! niko mwa twana mwe musoma ibitabo bingana iki ? mbise utwana kuko nabwiwe n'ababazi ko mwese mukiri ingimbi, mukomerewe aho basha. naho iyi ngoro byo nibayitungaye vuba ndi mu ba mbere bazajya kurya ikinyenga i bwami
Musubize13.07.2011 saa 07:06
kagabo
Iyi nzu rwose izagume uko iri ntacyo bizangiza ku iterambere rwose kuko kuyivugurura bibwira ko irimo kujyana n'igihe ni ugutoba amateka, yitabweho gusa ngo idasaza, murakoze gutekereza kuyigura
Musubize13.07.2011 saa 05:24
######
Mwari beza gusa !
Musubize13.07.2011 saa 04:49
kambayire

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!