Kwamamaza

Ubukerarugendo bw’indogobe n’amafarasi bwageze kuri Mont Kigali

Yanditswe kuya 3-05-2012 saa 11:18' na Munyentwari Patrick
     


Ubu u Rwanda rukomeje kwunguka ibikurura ba mukerarugendo birimo indogobe n’amafarasi bizwiho kugushimisha abantu ku buryo budasanzwe, ni muri urwo rwego ubu ku musozi wa Mont Kigali hageze amafarasi ba mukerarugendo bashobora kugendaho.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yasuraga ahakorerwa ubwo bukerarugendo yaganiriye n’umwe mu bahakorera agira ati : « Twatangiye mu kwezi kwa mbere kw’uno mwaka dufite indogobe ebyiri n’amafarasi agera kuri atandatu kugeza ubu, benshi bakaba bazisura nkandi (...)

Ubu u Rwanda rukomeje kwunguka ibikurura ba mukerarugendo birimo indogobe n’amafarasi bizwiho kugushimisha abantu ku buryo budasanzwe, ni muri urwo rwego ubu ku musozi wa Mont Kigali hageze amafarasi ba mukerarugendo bashobora kugendaho.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yasuraga ahakorerwa ubwo bukerarugendo yaganiriye n’umwe mu bahakorera agira ati : « Twatangiye mu kwezi kwa mbere kw’uno mwaka dufite indogobe ebyiri n’amafarasi agera kuri atandatu kugeza ubu, benshi bakaba bazisura nkandi bashobora no kuzigenderaho, zaje ziturutse mu gihugu cya Kenya».

Uyu mugabo ushinzwe yakomeje atubwira ko bagira iminsi yagenewe kwigisha, kuzisura byo bikaba bikorwa iminsi yose.

Ahasanzwe hasurwa cyane n’abantu batandukanye kubera uburyo hateye amabengeza hazwi n’akayaga keza, ahazwi ku izina rya « Meraneza » mu murenge wa Nyamirambo, hafi yaho gato niho harabarizwa indogobe hamwe n’amafarasi bikundwa na benshi, ariko bikaba bizwi na bake bakunda cyane ubu ubu bukerarugendo.

Mbere yo kugera aho izi ndogobe n’amafarasi byororerwa ugenda ubona utwapa duto twanditseho « FAZENDA SENGHA » bisobanura itsinda rigizwe n’abantu bane bita ku bukerarugendo buhakorerwa.

Ahasanzwe hasurwa cyane n’abantu batandukanye kubera uburyo hateye amabengeza hazwi n’akayaga kazwi ku izina rya « Meraneza » mu Murenge wa Nyamirambo, hafi y’aho gato niho harabarizwa indogobe hamwe n’amafarasi bikundwa na benshi, ariko bikaba bizwi na bake bakunda cyane ubu ubu bukerarugendo.

Foto:Munyentwari P.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved