Abayobora ba mukerarugendo basabwe gusigasira isura y’u Rwanda ku banyamahanga (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 17 Kamena 2018 saa 11:28
Yasuwe :
1 0

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abayobora ba Mukerarugendo (Rwanda Safari Guides Association-RSGA) ryatanze impamyabushobozi kuri 45 batsinze ikizamini, bagaragarizwa inshingano zabo zo gusigasira isura y’igihugu mu banyamahanga bagitemberamo.

Ibi birori byabereye Camp Kigali ku wa 14 Kamena 2018; ni umushinga wagutse ugamije kwakira neza ba mukerarugendo basura u Rwanda no kwerekwa ibyiza birutatse bijyana no kuzamura urwego rw’ababayobora ku isoko rya EAC.

Abayobora ba mukerarugendo batanga ibyishimo by’ikirenga mu rugendo rwose kuva bakigera ku kibuga cy’indege binyuze mu bisobanuro byimbitse batanga bikanogera amatwi n’amaso bagashishikariza n’abandi.

Ni ku nshuro ya kabiri, RSGA yatanze impamyabushobozi nyuma y’izo mu 2012. Abantu 45 nibo bazishyikirijwe barimo 41 bahawe urwego rwa Bronze (ihabwa abafite ubumenyi bw’ibanze nko kumenya ibyiza nyaburanga, amateka y’igihugu, ...) na bane b’urwa Silver (Bazi ibyiza nyaburanga biri mu Karere, bashobora kumva inyoni bakamenya aho iba n’ubwoko bwayo, kureba amajanja y’inyamaswa bakamenya ihanyuze no kureba amase bakamenya niba iri hafi cyangwa kure). Abo ku rwego rwa Gold bashobora guherekeza mukerarugendo mu bihugu byo hanze ya Afurika, nta muntu ururiho mu Rwanda. Aba baje basanga 36 bahawe Bronze na barindwi bari bafite urwa Silver mu myaka itandatu ishize.

Umuyobozi wa Rwanda Safari Guides Association, Kwizera Patrick, yavuze ko abayobora ba mukerarugendo bakwiye guhora bashaka ubumenyi kuri buri kintu gishya.

Yagize ati “Ntabwo abayobora ba mukerarugendo mu Rwanda turi habi. Duhora dusoma kuko akazi kacu ari ugutanga amakuru. Tubazwa byinshi cyane birimo uko igihugu gitera imbere, ibyiza nyaburanga byacyo bigomba gusobanurwa neza. Ubu turi gusoma ibyo mu bindi bihugu duturanye ndetse dushobora kujyana na ba mukerarugendo bavuye mu Rwanda babijyamo.”

Umuyobozi w’Ishami rya Serivisi n’ubugenzuzi mu Bukerarugendo muri RDB, Nsabimana Emmanuel, yashimiye RSGA ikomeje guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo.

Yagize ati “Mu rwego rwo kugira ngo serivisi izamuke ni uko tugira abantu bashoboye kuzitanga. Iki gikorwa kigamije kureba abafite ubushobozi ari na bo bahabwa akazi. Ku rwego rwa Leta turabikora, ntabwo ari umuntu wese wayobora ba mukerarugendo kuko umufashe nabi ntagaruka. Aba ni bo bagurisha ubukerarugendo bwacu n’isura y’igihugu, kuba bafite ubushobozi bituma ubukerarugendo butera imbere.”

Ibyishimo ku bahawe impamyabushobozi

Uwayo Honorine utwara ba mukerarugendo kureba inyoni yatangaje ko urwego rwa Bronze rw’inyenyeri eshatu yashyizweho ruzatuma arushaho kumenyekana.

Yagize ati “Bigaragaza ko hari icyo nshoboye. Bizatuma n’abandi bakobwa bakomeza kwitabira ibijyanye n’ubukerarugendo bwaba ubushingiye ku nyoni, ibiti n’ibindi.”

Kamugisha Kirenga uri mu batangije RSGA, uzobereye mu bijyanye n’ubukerarugendo bw’inyoni mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washyizwe ku rwego rwa Silver yatangaje ko inzozi ze zigenda ziba impamo.

Yagize ati “Ikigamijwe mu gutanga inzego (grade) ni ugutyaza ubumenyi no guhesha ubukerarugendo isura nziza. Nashimishijwe no kuba biri gukorwa kuko icyo narwaniye cyo gushaka uburyo bwo gushyiraho amabwiriza agamije kugenzura abayobora ba mukerarugendo nakigezeho.”

Yavuze ko ikibazo cy’ubushobozi kiri mu bikibabangamiye cyane bituma hari urundi rwego batageraho kubera ubuke bw’ibikoresho.

Mu Ugushyingo 2018, RSGA irateganya gutanga amahugurwa y’ibyumweru bitatu azafasha by’umwihariko mu bijyanye no kuyobora abantu kureba amoko y’inyoni ari mu Rwagasabo.

Guverinoma yiyemeje gukora ibishoboka ngo mu 2024 inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo izabashe kwikuba kabiri igere kuri miliyoni $800 zivuye ku zigera kuri miliyoni $440 nk’intego yari yihawe mu mwaka ushize.

Ibihembo byahawe abatangiranye na RGSA
Banahawe ibirango bigaragaza urwego bagezeho mu kuyobora ba mukerarugendo
Abayobora ba mukerarugendo beretswe ko bafite inshingano zo guhora bashaka kumenya birushijeho
Abatsinze ibizamini bahawe impamyabushobozi
Kamugisha Kirenga uri mu batangije RGSA, yahembwe n'abanyeshuri yigishije
Kamugisha Kirenga yahawe igihembo nk'uwagize uruhare rukomeye mu gutangiza Ishyirahamwe Nyarwanda rihuriyemo abayobora ba mukerarugendo
Nzabonimpa Théodore uyobora Ikigo Beyond the Gorillas Experience, yahawe impamyabushobozi
Uwayo Honorine utwara ba mukerarugendo by'umwihariko mu bijyanye no kureba inyoni yari afite akanyamuneza
Umuyobozi wa Rwanda Safari Guides Association, Kwizera Patrick, yavuze ko abayobora ba mukerarugendo bakwiye gushaka ubumenyi bujyanye n'ibikenewe ku isoko
Umuyobozi w'Ishami rya Serivisi n’ubugenzuzi mu Bukerarugendo muri RDB, Nsabimana Emmanuel, yashimiye RSGA ikomeje guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza