Chicago, umujyi ufatwa nk’uwasaritswe n’intambara ukomeje kubengukwa na ba mukerarugendo

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Chicago yigeze kugawa na Perezida Donald Trump n’abandi bayobozi, bavuga ko ari umujyi ukorerwamo ibyaha bidashira bitera gukendera k’umudendezo w’abahatuye, bituma igereranywa n’igihugu cyashenjaguwe n’intambara nk’uko bimeze muri Afghanistan, magingo aya niyo ikomeje kwandika amateka yo gukurura ba mukerarugendo bagana Amerika.

Uyu mujyi benshi bita "Chi-Town" kubera ubwinshi bw’Abashinwa bawutuye hari n’abatebya bawita "Chiraq" cyangwa "Chi-Raq" mu kugereranya ibyaha ndengakamere bikorerwa muri Chicago n’intambara yibasiye ubuzima bw’abatari bake muri Iraq.

Usibye aya mateka Chicago izwiho, uyu mujyi uherereye muri Leta ya Illinois, wibitseho ibikorwaremezo bihambaye birimo amahoteli agezweho, ingoro ndangamurage n’ibindi bituma ukurura umubare munini wa ba mukerarugendo.

Restaurant yahawe izina rya Bon Appetit iza ku isonga mu za mbere muri uyu mujyi. Ibi bikorwa bigirwamo uruhare ntayegayezwa na Rahm Emanuel, Meya wa Chicago kuva mu 2011; wakemuye ibibazo by’ubukungu n’uburezi, anateza imbere ubukerarugendo mu buryo budasubirwaho.

Mu 2010, Chicago yahawe akazina k’akabyiniriro ka ‘Windy City’, icyo gihe yari yakiriye ba mukerarugendo miliyoni 39.

Rahm wabaye Umuyobozi wa 44 wa Chicago yahise atangaza ko nibura mu 2020 bakeneye abasaga miliyoni 50. Mu 2016, uyu mujyi wakiriye abagera kuri miliyoni 54, mu gihe nka New York yakiriye miliyoni 62.

Mu kiganiro yagiranye na Bloomberg dukesha iyi nkuru, Rahm, yatangaje ko bazakomeza gutera imbere muri uru rwego. Yagize ati “Twabigezeho mu myaka itatu. Tugomba kuba twageze kuri miliyoni 55 bitarenze 2020.”

Abagenda muri Chicago banezezwa n’inzira y’abanyamaguru itagira uko isa iherereye ku nkombe y’umugezi wa Chicago, kumva umuziki ucuranze mu njyana ya Jazz mu nzu ndangamurage y’ubugeni “Museum of Contemporary Art”, benshi banasanganizwa uwo muziki unyura amatwi aho bafatira amafunguro.

Benshi muri ba mukerarugendo ntibakunze gutemberera mu bice by’Amajyepfo n’Uburengerazuba uduce twibasirwa n’ubwicanyi bukomeye aho abagera kuri 500 bishwe muri uyu mwaka.

Urubuga rwa Choose Chicago runyuzwaho amakuru afasha abasura uyu mujyi rugaragaza ko mu 2016, wahanze imirimo ishingiye ku bukerarugendo isaga ibihumbi 4,600 n’imisoro ingana na miliyoni 900 iturutse mu bukerarugendo yinziye mu isanduku ya leta.

Umuyobozi wa Choose Chicago, David Whitaker, yavuze ko imijyi ikwiye gukomeza kwiteza imbere ishora imari mu bikorwa birimo n’ubukerarugendo nkuko Chicago yabigenje.

Abahanzi batandukanye, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abashoramari bakomeje kuvuga ibigwi Meya Emmanuel kubera guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo; uyu anafite intumbero yo kuzamura urwego rw’umuco nka kimwe mu bikurura ba mukerarugendo kandi bikinjiza akayabo.

Ibi bizakorwa hongerwa inzu za sinema kuko na zo zizinjiza menshi mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse no gukomeza kuzamura umwihariko wo kugaragaza udushya mu guteka, ingingo ikomeye izabafasha kwiteza imbere.

Uyu mujyi wagiye uhabwa ibihembo bitandukanye birimo nka “James Beard Awards” gihabwa intyoza mu gutegura amafunguro n’ibindi, kandi bizeye ko mu 2021 bashobora kuzongera kugitwara dore ko kizanatangirwa muri uyu mujyi. Abenshi mu basura Chicago, bagaragaje ko bishimira amafunguro yaho kuruta gutembera.

TripAdvisor ikusanya amakuru yerekeranye n’ubukerarugendo muri Amerika yashyize Umujyi wa Chicago ku mwanya wa karindwi muri 25 ikurura ba mukerarugendo muri iki gihugu, inyuma ya New York ya mbere, Maui muri Hawaii, Las Vegas muri Nevada n’iyindi.

Chicago Riverwalk iri mu duce dukurura abantu benshi baba bicaye ku nkombe y’umugezi wa Chicago
Ibikorwaremezo birimo imihanda ica mu kirere byigaruriye imitima ya benshi
Mu masaha y'ijoro; Aherekanirwa ibijyanye n'amakinamico ategurwa na Chicago Shakespeare theater ibarizwa mu gace ka Navy Pier
Chicago imaze kwigarurira imitima y'abatari bake
Amafunguro y'i Chicago ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo
Meya wa Chicago, Rahm Emanuel, ashimwa uruhare yagize mu kuzahura ubukerarugendo muri uyu mujyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza