COMESA yamuritse igitabo gikubiyemo ibyiza nyaburanga bya buri gihugu

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 30 Kanama 2017 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Inama y’Umuryango w’ubucuruzi mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) yamuritse igitabo gikubiyemo ibikorwa by’ubukerarugendo biri muri buri gihugu mu biwugize.

Cyamurikiwe mu nama ya 41 y’Ishyirahamwe ry’Ubukerarugendo kuri Afurika (ATA), igamije kwiga uburyo bwo guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika n’ingamba zo gukomeza gukurura ba mukerarugendo benshi gusura uyu mugabane.

Umuyobozi wungirije w’iyo nama, Dr. Amany Asfour, avuga ko kizafasha abashaka gusura ibihugu byo muri Comesa kuko kirimo ibyo bifuza gusura byose, ariko kikaba kinagaragaza icyerekezo kimwe ibyo bihugu biganamo.

Yagize ati “ Nkuko mubizi Comesa igizwe n’ibihugu 19 birimo abaturage bagera ku miliyoni 50, kumurika iki gitabo rero gikubiyemo ibikorwa by’ubukerarugendo, si igitabo gusa ahubwo ni n’uburyo abantu bacu bahura bagakorana, ni uburyo dushyigikira abaturage bacu mu buryo bw’ubucuruzi kuko ubukerarugendo ni urwego rw’ingenzi muri ibi bihugu.”

Yavuze ko ubukerarugendo bugira akamaro ku bantu benshi icyarimwe haba ku bafite ibigo by’indege bitwara ba mukerarugendo, haba kubakora ubucuruzi imbere mu bihugu no mu mibanire mu bya dipolomasi.

Umuyobozi uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr. Arikana Chihombori Quao, yavuze ko Abanyafurika ubwabo ari bo bakwiye guhindura isura Afurika yahawe bakabikora binyuze mu buryo nk’ubwo.

Yagize ati “ Afurika ikwiye gukurwaho isura mbi yambitswe kandi ibyo bigakorwa n’Abanyafurika ubwabo. Iyo urebye uburyo Afurika ari nziza kandi ifite ibihugu 54 ariko ugasanga idateye imbere, ni ibintu bitumvikana, abanyafurika bagomba gukorana nk’umuntu umwe.”

COMESA igizewe n’ibihugu 19 birimo; Burundi, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Mauritius, Rwanda, Seychelles, Sudani, Swaziland, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Ubwo iki gitabo cyamurikwaga ku mugaragaro
Ibitabo byahawe abitabiriye igikorwa
Umuyobozi uhagarariye Afurika Yunze Ubumwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Arikana Chihombori Quao
Dr Amany Asfour ageza ijamabo ku bitabiriye imurika ry'iki gitabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza