Ibyiciro bitatu by’Abanyarwanda boroherejwe gusaba visa zo kujya mu Buhinde

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Buhinde ihuza ibikorwa byo mu Rwanda, Uganda n’u Burundi, yatangaje ko ibyo bihugu byongerewe ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage babyo bashobora kwaka Visa bifashishije ikoranabuhanga (e-visa) igihe bifuza kujya mu Buhinde.

Nk’uko iyo Ambasade ikorera i Kampala yabitangaje kuwa 11 Nyakanga, izo viza ziri mu byiciro bitatu birimo iz’ubukerarugendo, ubucuruzi n’izo kwivuza.

Yakomeje igira riti “Abazisaba bagomba kubikora nibura iminsi ine mbere y’gihe cy’urugendo mu gihe kingana n’iminsi 120. Urugero niba umuntu asabye visa kuwa 1 Nzeri, ashobora guhitamo amatariki yo kuhagerera hagati y’itariki 5 Nzeri n’iya 2 Mutarama. Iyo ageze mu Buhinde ashobora kuhamara iminsi itarenga 60.”

Ubu buryo bwo gusaba visa unyuze kuri indianvisaonline.gov.in/visa buje mu gihe intangiriro za Mata 2017 hatangiye urugendo rwa mbere rw’indege ya RwandAir rwerekeza i Mumbai.

Mu rwego rwo kurushaho gufasha Abanyarwanda bajya mu Buhinde, Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari yagiranye ibiganiro n’Abahinde baba mu Rwanda mu ruzinduko aherukamo i Kiagli, abizeza ko hagiye gufungurwa Ambasade mu Rwanda hagamijwe gushimangira ubuhahirane n’umubano ibihugu byombi bifitanye.

RwandAir iheruka gutangiza ingendo zigana Mumbai mu Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza