Icyo u Rwanda ruzungukira mu bufatanye na PSG n’impamvu rwaguye imbibi zikarenga ubukerarugendo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Gatatu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St Germain yo mu Bufaransa, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Ubu bufatanye bwatangajwe nyuma y’umwaka umwe n’igice, RDB itangiye gukorana n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, aho binyuze muri Visit Rwanda, iyi kipe yo mu Mujyi wa Londres yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko impamvu u Rwanda rwahisemo kurenga imbibi z’ubukerarugendo muri ubu bufatanye rwagiranye na Paris Saint-Germain ari ukugira ngo bifashe no kuzamura Abanyarwanda binyuze mu byo bakora, bimenyekane no mu mahanga.

Ati "Mu gukomeza guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyacu n’ubukungu ndetse n’ubuzima bw’abanyarwanda dukomeza gushaka uburyo twakongera ubushobozi bw’ubukungu bwacu mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu.’’

’’ Twasinyanye nabo kugira ngo tumenyekanishe Visit Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo, ariko ntabwo aribyo gusa no mu rwego rwa Visit Rwanda tuzakoresha n’abakurikirana PSG mu Bufaransa n’ahandi hose, bafitanye ubufatanye n’abantu bari mu nzego zitandukanye, yaba abakora imyenda, gukora icyayi n’ikawa […]. Tuzacuruza icyayi cyacu muri Parc des Princes aho PSG ikinira n’ikawa imenyekanishwe mu Bufarana ndetse ducuruze byinshi kurushaho.’’

Ku mukino wa Shampiyona wahuje Paris Saint Germain na Nantes ku wa Gatatu, Visit Rwanda yamamazwaga muri Stade Parc des Princes

Akamanzi avuga ko ubu ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda n’Ubukerarungendo bwarwo kugira ngo abanyamahanga barusheho kubumenya ariko nabo baze bagure ibintu byo mu Rwanda.

Ati’’ Mu kugura ibyo bintu, bizatanga akazi ku Banyarwanda bakora ibi bintu, bakomeze kubikora kandi babikore ku bwinshi, babone amafaranga bitume n‘igihugu cyacu gikomeza gutera imbere.’’

Agaruka ku mpamvu ubufatanye na Paris Saint Germain butarebye gusa ku bukerarugendo, Akamanzi yavuze ko byatewe n’uburyo iyi kipe yo mu Bufaransa imeze ku buryo babona nayo ikoresha umupira w’amaguru mu kumenyekanisha bindi bikorwa bitandukanye abantu bakunda.

Ati’’ Impamvu twagiye mu bukerarugendo n’ibindi ni uko twabonye umufatanyabikorwa tugiye gusinyana na we [PSG] adakina umupira gusa, bakoresha umupira kugira ngo abantu bagaragaze ibintu bakunda, haba mu myidagaduro, umuco, byose barabishyigikira, bakagaragaza ko ushobora gukoresha umupira kugira ngo uteze imbere ibindi bintu bituma ubaho neza.’’

" Ni ukureba uburyo twakoresha izina bafite kugira ngo dukore ibindi bashyigikira mu buzima no mu bukungu. Niyo mpamvu twahisemo kugira ngo turenge ubukerarugendo, dushake uko twakorana duteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.’’

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi

Muri ubu bufatanye bw’u Rwanda na Paris Saint Germain, hazabaho kandi icyumweru cy’imishinga y’abanyempano b’abanyarwanda n’Abafaransa. Icyo cyumweru cyiswe “Semaine du Rwanda à Paris” kizajya gitegurwa na PSG mu kumenyekanisha ibintu byose bikorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB avuga ko muri iki cyumweru Abanyarwanda bakora ibintu bitandukanye bazajya bahabwa umwanya wo kujya kubyerekana mu Mujyi wa Paris.

Ati"Tuzacuruza ikawa n’icyayi cy’u Rwanda muri Stade. Nta kindi gihugu kizabikora, nitwe gusa. Bivuze ko bazatumenya cyane kurusha uko batuzi ubu.’’

"Ntabwo ari ibyo gusa, tuzakomeza tumenyekanishe u Rwanda mu Bufaransa, buri mwaka tuzagira ikintu cyitwa ‘’Icyumweru muri Paris’’, aho tuzana abantu batandukanye bakora imyenda, bakora ubukorikori, bakora ibintu bitandukanye bashobora gucuruza hanze, tubahe umwanya wo kwerekana ibyo bintu no kwerekana Umuco wacu ku buryo bizatuma abantu baza mu Rwanda bakagura n’ibintu byaho.’’

Akamanzi yashimangiye ko ubufatanye u Rwanda ruri kugirana n’amakipe akomeye i Burayi bugamije gutekereza kure kugira ngo u Rwanda ruzabe igihugu gikize mu myaka iri imbere ndetse n’Abanyarwanda bagire ubushobozi buhagije bwo gukora ibyishimirwa n’abanyamahanga.

Ati "Turashaka gucuruza ibintu byinshi kurushaho hanze y’igihugu. Turashaka ko byakwiyongera mu bwinshi ndetse no mu bwiza bwabyo. Icyo tumaze kubona nk’igihugu ni uko tugomba kugira icyerekezo cy’igihe kirekire cyane. Dutekereze ngo mu myaka 10, 20 cyangwa 50 tuzaba turi hehe? Turifuza kuba igihugu gikize, Abanyarwanda bize kandi bafite ubushobozi, bashobora gukora ibintu bifite agaciro kari hejuru.’’

Paris Saint Germain ikinamo abarimo Neymar na Kylian Mbappe yishyuhije yambaye imyenda yanditseho Visit Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Umuyobozi wa RDB avuga ko kuri ubu umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ari mwiza ndetse bahisemo gukorana na Paris Saint Germain nk’ikipe ishaka kuzamura abato n’urubyiruko no gushyikira gukora ibintu binoze nk’uko bimeze no k’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda ruri gushora cyane mu mikino ari uko rwabonye ko bitanga icyerekezo cyiza cy’igihugu ndetse bizafasha n’Abanyarwanda gutera imbere.

Ati’’ Nk’igihugu turimo gushora mu mikino. Twubatse Kigali Arena kugira ngo Basketball ikinwe, hari ikibuga cya Cricket, hari amagare ndetse Abanyarwanda bitwara neza, hari Golf Club turi kubaka kugira ngo igere ku rwego mpuzamahanga, bigaragaza ko Leta iri gushora cyane mu mikino kugira ngo izamuke kandi nayo bizatuma itanga umusaruro mu bukungu bwacu.’’

PSG izagira uruhare mu kuzamura abakiri bato binyuze mu gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru i Kigali, aho iyi kipe izajya itegura imyitozo y’abatoza n’abakiri bato mu kubafasha kugira ubunararibonye bw’iyi kipe ikomeye ku mugabane w’u Burayi, by’umwihariko yanditse amateka mu Bufaransa.

RDB ivuga kuva u Rwanda rutangiye gukorana na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda mu mwaka ushize, kuri ubu ba mukerarungo baza mu Rwanda bamaze kugera kuri miliyoni imwe na 700 ndetse yizeye ko bazakomeza kwiyongera mu myaka iri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza