Inzoka zo kwa ‘Richard Kandt’ zigiye kwimurirwa i Karongi

Yanditswe na Nyishimire Euphrasie
Kuya 16 Kanama 2017 saa 03:42
Yasuwe :
1 0

Mu minsi mike abari bamenyereye cyangwa bari barahigiye kuzajya gusura inzoka z’impiri, uruziramire, inshira, ikiryambeba n’izindi mu Ngoro y’umurage y’amateka kamere i Kigali ahazwi nko kwa ‘Richard Kandt’, ntibazazihasanga.

Kuva mu Ukwakira 2013, abasuraga Ingoro y’Amateka Kamere iherereye mu Mujyi wa Kigali hazwi nko kwa ‘Richard Kandt’ ntibahavaga badatunguwe no gusobanurirwa ubuzima n’imibereho by’inzoka.

Benshi batungurwaga no kubona Igiraneza Jean Claude ukurikirana imibereho y’izi nzoka azifata, buri wese akagira ubwoba bitewe n’ubugome zizwiho ariko ntizigire icyo zimutwara.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yari i Karongi ku Ngoro y’umurage y’ibidukikije, yahishuye ko bimwe mu biranga amateka byabaga kwa ‘Richard Kandt’ byatangiye kwimurirwa i Karongi n’inzoka zikaba ariho zimurirwa.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo hari indi ngoro twagiraga i Kigali aho bita kwa Richard Kandt ibyari birimo byose bigiye kuza hano [ Karongi]. Byaranatangiye bigeze kuri 70%, mujya muhumva ahantu haba inzoka, ingona, amabuye y’agaciro za coltan na zahabu, byaraje ubu hano harimo na zahabu muraza kuyibona.”

Amb. Masozera yasobanuriye itangazamakuru ko kwa Richard Kandt hazasigara ari ingoro iranga amateka y’ubukoloni bw’Abadage mu Rwanda. Biteganyiwe ko ibikorwa byo kwimura ibyari muri iyo ngoro byerekezwa i Karongi bizaba byarangiye muri Nzeri uyu mwaka.

Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda gitangaza ko muri uyu mwaka ku ngoro y’ibidukikije i Karongi hazabera ibikorwa byinshi, kikaba gishaka guhindura isura yaho ikaguma kuba ingoro y’ibidukikije ariko hongewemo ibijyanye n’amateka kamere.

Igiraneza Jean Claude wakurikiranaga imibereho y’inzoka kwa Richard Kandt
Izi nzoka abashaka kuzisura bazatangira kujya bazisanga i Karongi muri Nzeri 2017
Kwa Richard Kandt harimo amoko anyuranye y'inzoka zikurura ba mukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza