Marriott International yaje ku isonga mu kugira imishinga myinshi ya hoteli muri Afurika

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Mata 2018 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Marriott International, Inc. yaje ku isonga mu bigo by’ishoramari muri za hoteli, bifite imishinga myinshi yo kubaka hoteli zinyuranye ku mugabane wa Afurika, nk’uko byagaragajwe mu igenzura ry’Ikigo W Hospitality Group.

W Hospitality Group itanga ubujyanama muri serivisi za hoteli n’ubukerarugendo n’amakuru ku bashaka gushora imari muri izo nzego. Iyi raporo ni kimwe mu bizaganirwaho mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abashoramari mu by’Amahoteli, AHIF, rizabera i Nairobi mu Ukwakira uyu mwaka.

Nk’uko iyo raporo ibigaragaza, Marriott International, ifite imishinga ya hoteli nshya 93 zifite ibyumba 17,708 mu bihugu bitandukanye bya Afurika, birimo 8687 bingana na 48.5% biri kubakwa.

Mu 2016 nibwo Marriott International yafunguye hoteli yayo mu Rwanda mu izina rya Kigali Marriot Hotel y’inyenyeri eshanu igizwe n’ibyumba 254 birimo n’icyo ku rwego rw’aba Perezida. Ubu muri iki gihugu urwego rw’inyenyeri eshanu rurimo hoteli eshatu gusa arizo Radisson Blu Hotel, Kigali Serena Hotel na Kigali Marriott Hotel.

Ku mwanya wa kabiri ku rutonde rugaragaza ibigo bifite imishinga ya hoteli nyinshi haza Hilton, gifite imishinga 54 y’ibyumba 11 528, birimo 6,352 (55.1%) biri kubakwa, naho Radisson Hotel Group ikaza ku mwanya wa gatatu n’imishinga 39 ya hoteli zifite ibyumba 7868, birimo 4,840 (61.5%) biri kubakwa.

Ikigo cy’amahoteli kiza kumwanya wa kane ni AccorHotels y’imishinga 37 ya hoteli nshya, zifite 36.3% by’ ibyumba bicyubakwa. Uru rutonde runagaragaraho na Louvre Hotels Group na Meliã Hotels International ziri ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu, zo ibyumba byazo biri kubakwa 100%.

Haza kandi Best Western Hotels & Resorts iri ku mwanya wa karindwi n’imishinga 17 ya hoteli nshya z’ibyumba 1697, ariko 91% byose biracyubakwa.

Iyo urebye kuri hoteli ubwazo (brands) aho kuba ibigo byagutse, W Hospitality Group ishyira ku mwanya wa mbere Radisson Blu nka hoteli ifite umubare munini w’ibyumba biri kubakwa, irusha Hilton ya kabiri ibirenga 300.

Hilton nk’ikigo ariko ifite hoteli ebyiri ziri mu myanya 10 ya mbere muri hoteli zifite imishinga myinshi, harimo Hilton Garden Inn na DoubleTree by Hilton.

Iyi raporo isohotse ku nshuro ya 10, igaruka ku mazina (brands) ya hoteli asaga 100, igaragaza ko hoteli ziri gutera imbere cyane muri Afurika mu 2018. Ibyumba bya hoteli byiyongereyeho 25% mu 2015, 19% mu 2016 na 13% mu 2017.

Gusa Umuyobozi wa W Hospitality Group, Trevor Ward, yavuze ko bishoboka ko izi hoteli zitazaguka nk’uko zibitekereza.

Yagize ati “Mu byumba 76,322 biteganywa muri Afurika, ibigera ku 34,000 biteganywa ko bizafungurwa muri uyu mwaka no mu 2019. Urebye ibiri gukorwa, ni uko ibyumba 4,000 byari bitaratangira no kubakwa ubwo twakusanyaga amakuru, ubwo hari mu gihembwe cya mbere cya 2018! Ntabwo byaba kwibeshya umuntu avuze ko hari icyizere kirengeje ku bigo, mu bijyanye na gahunda yo kwagura ibikorwa byabo.”

Inama ya AHIF yitabirwa n’abashoramari mpuzamahanga mu by’amahoteli, abacuruzi, abanyapolitiki n’abandi, ikaba imwe mu zituma uru rwego rurushaho kuganwa n’abashoramari bakomeye muri Afurika.

Umuyobozi w’Ikigo Bench Events gitegura AHIF, Matthew Weihs, yagize ati “Iyi raporo ya W Hospitality Group ikubiyemo amakuru menshi abashoramari bafite gahunda bakwiye kumenya. Yo hamwe n’ubundi busesenguzi bw’impuguke muri uru rwego, ni bimwe mu bintu bigomba gutuma iyi nama ya AHIF ntawe ugomba kuyisiba, kimwe n’andi mahirwe yo guhura n’abantu bashya.”

Marriot Hotel iri mu rwego rwa mbere rw'izifite inyenyeri eshanu mu Rwanda
Marriott International yafunguye hoteli yayo mu Rwanda mu izina rya Kigali Marriot Hotel yaje ku isonga mu kugira imishinga myinshi ya hoteli muri Afurika
Kigali Marriot Hotel yafunguwe ku mugaragaro ku wa 4 Ukwakira 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza