Minisitiri Kabarebe yasabye abayobozi b’ingabo za Loni gukuraho inzitizi zibuza umuturage kurindwa

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 29 Kanama 2017 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe, yasabye abayobozi b’ingabo bo mu bihugu bigira uruhare mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro, gukora ku buryo batabara umuturage mbere y’uko ubuzima bwe bujya mu kaga.

Yabivugiye mu nama iri kubera i Kigali kuva kuwa 29 kugera kuwa 30 Kanama 2017 itegurira inama mpuzamahanga y’abaminisitiri n’abayobozi b’ingabo zo muri Loni , iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Vancouver muri Canada kuwa 14-15 Ugushyingo 2017, igamije kureba icyakorwa ngo ubutumwa bw’amahoro bukorwe neza.

Minisitiri Kabarebe yavuze ko hari igihe intambara zigera ku muturage ntahite atabarwa nyamara haragiye habaho ibimenyetso bigaragaza ko hari ikigiye kuba, abasaba gukora uko bashoboye bagakuraho izo nzitizi zose.

Yagize ati“Intambara zirimo intwaro ntabwo ziza zitunguranye, akenshi hari ibimenyetso bibigaragaza ndetse bishobora gukusanywa hatanakoreshejwe ikoranabuhanga rihambaye. Ariko akenshi amakuru yabyo akunze kuba ari make ndetse n’ubushake bwo kuyegeranya usanga ari buke.”

Yongeyeho ati “Hakenewe ko harebwa imbogamizi zose zituma hataba ubutabazi bwihuse n’izindi zose zituma umuturage uri mu kaga atarindwa. Muri rusange izo zishobora gukurwaho hafatwa ibyemezo bitanga ibisubizo mbere y’igihe.”

Yakomeje abagira inama ko izo zishobora gukurwaho habayeho guhindura inzego n’imitekerereze no kwigira ku makosa yagiye aranga amateka, ababwira ko ukutumvikana mu buryo bwa politiki bidakwiye gushyira ubuzima bw’umuturage mu kaga.

Iyo nama ije ikurikira iyabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014 yahuzaga abayobozi b’ibihugu bitanga abssirikare n’abapolisi ndetse n’ibitanga amafaranga mu Muryango w’Abibumbye.

Icyo hihe bashyizeho ingingo zimwe na zimwe zagombaga kuzubahirizwa kugira ngo ubutumwa bwo kugarura amahoro bugende neza kurushaho. Hanashyizweho uburyo ibihugu byemera kugira icyo bizatanga, u Rwanda rwemera ko ruzatanga ingabo.

Uretse iyo nama, mu 2015 i Kigali habareye inama mpuzamahanga yigaga uburyo bwo kurinda abasivili bari mu bibazo. Hagiyeho icyo bise Amahame ya Kigali agera kuri 18, mu 2016 haba indi y’abaminisitiri yabereye i Londres nayo yigaga kuri izo ngingo.

Umuyobozi wungirije uhagarariye Canada mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Michael Grant, yashimye uburyo u Rwanda rwashyize mu bikorwa ibyo rwiyemeje gukora no mu gukurikiza amahame bihaye.

Yagize ati “ Dushima uburyo u Rwanda rwagize uruhare mu kwakira iyi nama, bigaragaza umuhate warwo mu gushaka ko ubutumwa bw’amahoro bwatera imbere, dushima kandi ko rukomeje guteza imbere amahame twihaye avuga ku kurinda umusivili mu bihe bikomeye.”

Inama iri kubera mu Rwanda, irategura inama izabera i Vancouver muri Canada ku wa 14-15 Ugushyingo 2017, ikazareberwamo icyakorwa ngo ubutumwa bw’amahoro bukorwe neza ariko ikazanasuzumirwamo aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa uruhare byiyemeje muri ubwo butumwa.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe, ari mu nama iteguriza iya ba Minisiteri b'Ingabo ku bikorwa byo kubungabunga umutekano
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba
Umuyobozi wungirije uhagarariye Canada mu Muryango w'Abibumbye, Amb Michael Grant
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ferdinand Safari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza