One & Only Nyungwe House, hotel ifite icyumba cyishyurwa asaga 2000$ yafunguye mu isura nshya

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 28 Ugushyingo 2018 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

One & Only Nyungwe House, ni hotel iteye amabengeza iherutse gufungura imiryango mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iri mu Burengerazuba bw’igihugu.

Iyi hoteli iri rwagati mu mirima y’icyayi ya Gisakura yongeye gufungurira bose amarembo tariki ya 1 Ukwakira 2018, nyuma yo kuvugururwa no kwagurwa.

Yubatswe mu 2010 ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ihabwa izina rya Nyungwe Forest Logde, ryaje guhinduka mu 2017 nyuma y’uko yeguriwe One & Only Nature Resorts.

Hotel za One & Only Nature Resorts zifite umwihariko wo kuba mu gihe zubakwa, hazirikanwa ku kurengera ibidukikije n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.

Nyuma yo kuyivugurura no kuyagura, ubu abayisura bashobora kongera kuryoherwa n’akayaga n’amahumbezi biturutse mu biti bya kimeza by’ishyamba rya Nyungwe, ari nako bitegereza imisozi myiza itatse aka gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Ibyumba byayo uko ari 22 bigaragaza ubwiza bw’imitakire igaragaza umuco nyarwanda, bituma uwabirayemo abasha kwisobanurira no kurushaho kwegerana n’u Rwanda atabanje kugira uwo asobanuza.

Serivisi zo ku rwego rwo hejuru One&Only itanga kandi zinihagazeho kuko ibyumba byabo byishyurwa guhera ku madolari 595 kuzamura mu ijoro rimwe.

Hari kandi n’ikindi cyumba cyagutse (Two-Bedroom Forest Suite), gifite uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, kandi kiri ahantu uba witegeye ibyiza bitatse ishyamba rya Nyungwe.

Iki cyumba gishobora kwakira abantu bane, kiri mu byumba by’amahoteli bihenze cyane mu Rwanda, kuko cyishyurwa 2 288$.

Umuyobozi Mukuru akaba na Perezida wa One&Only Resorts, Philippe Zuber, ahamya ko uretse serivisi nziza, abagenderera iyi hoteli bafite byinshi bateguriwe ku buryo igihe cyose bahasuye, bazajya babona ikintu gishya.

Ati “Abadusura bazajya bazamuka imisozi ari nako babasha kwishimira udukino tudasanzwe tw’inyamaswa zirimo inkende n’izindi zo mu bwoko bwa Mangabey zitakigaragara henshi ku Isi.”

Uretse ibyiza bitatse Nyungwe, uwasuye One& Only kandi anahabwa serivisi nziza zituma arushaho kwishima harimo iziruhura umubiri zirimo Spa ikorwa mu buryo gakondo n’amasomo ya Yoga atangirwa mu nzu yubatse mu giti hejuru.

Kubera uburyo hakunze kuba ubukonje kandi ubwogero (piscine) bukozwe mu buryo amazi aba ari ku bushyuhe butabangamira umubiri, ndetse mu masaha y’ijoro hakaba hateganywa igishyito ku buryo abantu bafata amafunguro bakanaganira biyotera.

Abashinze iyi hoteli babengutse umuhate udasanzwe u Rwanda rwashyize mukurengera ibidukikije, mu 2019 barateganya gufungura One&Only Gorilla’s Nest mu majyaruguru y’igihugu.

Imitegurire yayo ndetse n'aho iherereye byose bituma urushaho gusabana n'urusobe rw'ibinyabuzima
Mu kuyitaka, umuco nyarwanda wahawe agaciro kihariye
One & Only Nyungwe House yiteguye gusigira urwibutso abayisura bose
One & Only Nyungwe House yubatse mu rwagati mu mirima y'icyayi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza