Perezida Kagame yagaragaje ko ubukerarugendo bwafasha Afurika guhangana n’ubushomeri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Kanama 2017 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko ubukerarugendo ari urwego rukomeye mu guhashya ubushomeri mu rubyiruko asaba ko hongerwamo imbaraga rugakomeza gutera imbere.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya 41 y’Ishyirahamwe ry’Ubukerarugendo kuri Afurika (ATA).

Iyi nama igamije kwiga uburyo bwo guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika n’ingamba zo gukomeza gukurura ba mukerarugendo benshi gusura uyu mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko ubukerarugendo ari imwe mu miti ishobora kugabanya ikibazo cy’ubushomeri aho yavuze ko byizwe neza hahangwamo imirimo myinshi kandi igezweho ku rubyiruko dore ko ubu urwo rwego muri Afurika rwahaye akazi abagera kuri miliyoni 20.
Ati “U Rwanda nk’ibindi bihugu byo kuri uyu mugabane rushishikajwe no guhinduka ahantu habereye buri wese. Urwego rwa serivisi by’umwihariko ubukerarugendo rurimo amahirwe menshi mu guha akazi abaturage bacu ndetse n’imyuga ikurura ku rubyiruko.”

Yavuze ko kuba urwego rwa serivisi rurimo n’ubukerarugendo arirwo rwinjiriza amafaranga menshi u Rwanda, bituma rukomeza gushorwamo imari no kubungabungwa cyane.

Ati “Uru rwego nirwo n’ubundi rwinjiriza cyane u Rwanda ariko byarushaho dukomeje gushoramo imari… Abanyarwanda cyane cyane abaturiye pariki kurengera ibidukikije barabyumva. Ibi ni ukubera ko bumva agaciro k’umutungo kamere wacu n’inyungu bibafitiye ari mu nyungu ibagarukira ndetse n’imishinga iva mu mafaranga aba yinjijwe n’ubukerarugendo.”

Urwego rwa serivisi nirwo rwinjirije u Rwanda amafaranga menshi umwaka ushize, kuko rwihariye 48 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Kagame yavuze ko Guverinoma n’abo bafatanya bazakomeza gutanga uburezi bufite ireme n’amahugurwa ya kinyamwuga azatuma abanyarwanda bagira ubunararibonye mu bukerarugendo n’izindi nzego bijyanye.

Perezida Kagame yashishikarije ibihugu bya Afurika kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu gukurura abashoramari ndetse n’abakerarugendo benshi.

Ati “Tugomba gufatirana ikoranabuhanga rigezweho by’umwihariko irifasha guhanga udushya ngo dukomeze gukurura abakerarugendo benshi n’ubunararibonye bushya kugira ngo hatangwe serivisi nziza.”

Yagaraje intambwe yatewe n’u Rwanda, Uganda na Kenya yo gukuraho visa ku baturage b’ibyo bihugu, ndetse na gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo gutanga visa ku banyafurika bamaze kugera mu Rwanda.

Gahunda yo gukuraho Visa yatumye ubukerarugendo bw’abaturage b’ibyo bihugu mu Rwanda bwiyongera kugeza kuri 70 % uhereye mu mwaka wa 2011.

Ati “Dukeneye ubufatanye burushijeho kuri uyu mugabane kugira ngo twongere umubare w’abakerarugendo ari na ko tworohereza ishoramari muri Afurika. Gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye ashyirwaho no gufungura inzira hakurwaho ibibazo by’impapuro z’inzira ni intambwe igana mu cyerekezo cyiza.”

Umunyamabanga Mukuru w’Inama ya Loni ishinzwe iterambere n’ubucuruzi (UNCTAD) Mukhisa Kituyi yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye guteza imbere cyane cyane ubukerarugendo hagati y’abanyafurika ubwabo. Kuri we, ngo “ abakerarugendo bw’abanyafurika nibo bakerarugendo b’ejo hazaza.”

Yasabye kandi Leta z’ibihugu bya Afurika guharanira amahoro muri ibyo bihugu kuko ngo nta terambere ry’ubukerarugendo ahatari amahoro.

Nibura ku mwaka, ubukerarugendo bwinjiriza Afurika miliyari 47 z’amadolari nkuko Kituyi yabitangaje.

Perezida Kagame yavuze ko ubukerarugendo bushyizwemo ingufu bwafasha mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko
Umunyamakuru Maggie Mutesi wa Televiziyo y'u Rwanda niwe wari umusangiza w'amagambo muri iyi nama
Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bitabiriye inama
Perezida Kagame yashishikarije ibihugu bya Afurika kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu gukurura abashoramari ndetse n’abakerarugendo benshi
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi ageza ubutumwa ku bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame, Umuyobozi wa RDB n'abandi bitabiriye inama yiga ku guteza imbere ubukerarugendo
Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Francois Kanimba aganira na bamwe mu bitabiriye iyi nama
Belise Kaliza, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda aganira n'umwe mu bitabiriye inama

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza