RDB yagaragaje ko gusaranganya inyungu y’ubukerarugendo byazamuye kubungabunga inyamaswa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Nzeri 2017 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko mu myaka isaga icumi ishize hashyizwe amafaranga asaga miliyari ebyiri yakoreshejwe mu mishinga y’abaturiye pariki z’igihugu, mu turere dusaga 12, yaturutse mu nyungu igihugu cyabonye iturutse mu bukerarugendo.

Mu muhango wo Kwita Izina ingagi 19 kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yavuze ko ibikorwa byo gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo bimaze kuzamura imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Mu 2005 nibwo haje gahunda yo gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo ya 5% ihabwa abaturiye pariki, yatangijwe na guverinoma y’u Rwanda. Iyo gahunda ubu yaravuguruwe iba 10%, hagamijwe kuzamura imishinga myinshi y’abaturage ariko ahanini ari ukurushaho guteza imbere kurengera ibidukikije. Iyi gahunda yagize uruhare rukomeye mu kugabanya ubushyamirane hagati y’abantu n’inyamaswa no gushimuta inyamaswa muri pariki z’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Igikomeye ariko ni uguteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda, cyane cyane abaturiye za pariki. Mu myaka isaga icumi ishize, imishinga isaga 600 y’iterambere ifite agaciro k’asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu mirenge 45 mu turere 12 yaratangijwe. Imaze guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu bikorwaremezo by’uburezi, ubuvuzi, imishinga yo gukwirakwiza amazi meza, imihanda n’ibindi.”

Ubukerarugendo bumaze kuba icyiciro gikomeye cy’ubucuruzi bwinjiza amadevize menshi mu gihugu, muri uyu mwaka u Rwanda rukaba rwiteze kwinjiza miliyoni $440, akabakaba miliyari 371 z’amafaranga y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza