RDB yakusanyije amafaranga yo gushyigikira ubukerarugendo mu gitaramo cyasusurukijwe na The Ben

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 Kanama 2017 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Iminsi itanu mbere y’igikorwa ngarukamwaka cyo Kwita Izina, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyakusanyije inkunga yo gushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo mu musangiro wari witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye yaba Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Uyu musangiro, Gala Dinner, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, muri Kigali Convention Centre ususurutswa n’abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo ndetse n’umuhanzi The Ben. Abayobozi batandukanye barimo abaminisitiri nka François Kanimba n’abandi bari bawitabiriye.

Hari kandi abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ubukerarugendo yaba abakora muri Pariki z’Igihugu cyangwa mu bigo bifasha ba mukerarugendo.

Uyu mugoroba buri gihe uba mbere gato y’ibikorwa byo Kwita Izina aho hakusanywa inkunga y’amafaranga azifashishwa mu bikorwa bya buri munsi byo kubungabunga ibikorwa by’ubukerarugendo.

Umwaka ushize ubwo iki gikorwa cyabaga, hari hatumiwemo umuhanzi Wizkid, hakusanywa amafaranga agera kuri miliyoni 29 z’u Rwanda.

Amatike 500 niyo yacurujwe ku bitabiriye iyi ‘Gala Dinner’ aho kwinjira ku muntu umwe byasabaga $120, mu gihe abazaga ari 10 bishyuraga $1000.

Habaye igisa n’icyamunara mu rwego rwo gukusanya amafaranga

Muri iyi ‘Gala Dinner’ habaye igikorwa cyo gukusanya amafaranga binyuze mu gisa n’icyamunara aho havugwaga igikoresho runaka cyangwa se ahantu runaka abantu bashobora kujya, hanyuma hakabaho ipiganwa uwemeye kwishyura menshi akaba ariwe uba utsinze.

Mu byapiganiwe harimo nk’urugendo rw’indege rwa RwandAir rujya mu Bwongereza aho uwahize abandi yemeye kwishyura amadolari 2500, undi yishyura amadolari 4000 kugira ngo azarare muri Bisate Lodge habaho n’uwishyura amadolari 1300 kugira ngo azarare muri Songa Lodge.

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Kaliza Belise, yavuze ko nta mafaranga aba yariyemejwe ko agomba kuva muri iki gikorwa kuko abantu bagikora ku bushake aho kuba icy’ubucuruzi.

Yagize ati “ Ushyizeho umubare w’amafaranga ugomba kubona, iki gikorwa cyahita gihinduka icy’ubucuruzi. Iki ntabwo ari igikorwa cy’ubucuruzi, ni ikintu abantu bakora ku bwitange batekereza ku kubungabunga ibikorwa by’ubukerarugendo, ingagi n’ibindi”.

Umwaka ushize, amafaranga yakusanyijwe agomba gushorwa mu mishinga itatu yo kwagura ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Amadolari 101.000 yari agenewe gushorwa mu mushinga wiswe (Imisambi Sanctuary) wo kubungabunga imisambi muri Pariki, andi 180.000 agashorwa mu mushinga wiswe ‘Mountain Gorilla Skeletal Project’ muri Pariki y’Ibirunga naho undi wiswe ‘Community Eco-Lodge’ ukazashorwamo amadolari 250,000.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, aha ikaze abitabiriye uyu musangiro
The Ben yaririmbiye abari bitabiriye iki gikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kwifashisha mu bikorwa by'ubukerarugendo
Umusangiro ubanziriza igikorwa cyo kwita izina witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
N'abanyamahanga na bo bitabiriye Gala Dinner
Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, François Kanimba (hagati) mu bayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango wakusanyirijwemo amafaranga yo gushyigikira ubukerarugendo
Abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n'Umuhanzi The Ben
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gas, Francis Gatare (ibumoso) na Minisitiri François Kanimba
Kwinjira muri iyi Gala Dinner ku muntu umwe byasabaga kwishyura $120 mu gihe abazaga ari 10 bishyuraga $1000
Amatike 500 niyo yacurujwe ku bitabiriye iyi ‘Gala Dinner’
The Ben yongeye kunyura abitabiriye iki gikorwa mu ndirimbo ze zakunzwe
Igitaramo cyatumiwemo The Ben mu gihe umwaka ushize hari hazanywe umuhanzi Wizkid
Banyuzwe n'umuziki w'inyuramatwi wacuranzwe bacinya akadiho
Bashimishije benshi mu mibyinire imeze nk'ingwatira
Berekana urukundo imbere y'imbaga yari iteraniye muri Kigali Convention Center
The Ben yongeye kugaragaza ubuhanga afite mu kuririmba akoresheje ijwi ry'umwimerere
The Ben yari agaragiwe n'abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo
Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye Gala Dinner, igikorwa kibanziriza ibirori byo kwita amazina abana b’ingagi 19 biteganyijwe ku ya 1 Nzeri 2017

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza