Show me Around yateguye uruzinduko rwihariye muri Pariki y’Akagera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mutarama 2019 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Show Me Around Rwanda Safaris, igiye kujyana abanyotewe kureba ibyiza by’u Rwanda, gutembera muri Pariki y’Akagera ibamo inyamaswa nyinshi.

Ni uruzinduko ruzaba tariki ya 2 Gashyantare 2019, rugahuriza hamwe abanyarwanda n’abanyamahanga.

Muri uru ruzinduko, abazarwitabira bazabasha kubona amoko atandukanye y’inyamaswa ziba muri iyo pariki, imwe mu zikomeye muri Afurika nyuma yo kuzanwamo intare n’inkura.

Pariki y’akagera irimo n’izindi nyamaswa zitanduknaye nk’impala n’imparage, impongo, inzovu, imvubu, ingwe, inyoni z’amoko asaga 500 n’ibindi.

Umuyobozi wa Show me Around Rwanda, Bukuru Augustin, yabwiye IGIHE ko intego bihaye ari ugukundisha abanyarwanda ibyiza nyaburanga bafite mu gihugu cyabo, aho kubiharira abanyamahanga.

Yagize ati “Pariki y’akagera ni imwe mu icumbikiye inyamaswa nyinshi nziza, inyoni ndetse n’ibimera. Twifuje gufasha abanyarwanda kubyishimira. Ntabwo kunezezwa n’ibyiza nyaburanga byacu ari umwihariko ku banyamahanga gusa.”

Pariki y’Akagera uretse inyamaswa, inabonekamo ibiyaga bitandukanye bituma uwayisuye ataha akiyikumbuye.

Kujyana na Show me Around muri Pariki y’Akagera ni ukwishyura amafaranga 35 000 Frw ku muntu umwe, abantu babiri bakundana (couple) umwe azishyura 30 000 Frw, umwana azishyura 25 000 Frw.

Abanyamahanga baba mu Rwanda umwe azishyura amadolari 50, naho abavuye mu mahanga bishyure amadolari 140.

Muri ayo mafaranga haba harimo itike y’urugendo, ibyo kurya byo ku manywa, kwinjira muri pariki n’umuntu ugufasha gutembera pariki.

Kugura amatike bizarangirana na tariki 31 Mutarama 2019.

Imparage zirimo kurisha mu Akagera zishimirwa na ba mukerarugendo
Imvubu ziri mu nyamaswa ziboneka mu Akagera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza