U Rwanda rugiye kwakira inkura z’umukara eshanu zizaturuka i Burayi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Kamena 2019 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko mu cyumweru gitaha kizashyikirizwa Inkura z’Umukura eshanu zirimo eshatu z’ingore n’ebyiri z’ingabo.

Izi nkura zo zo mu bwoko bwa ‘Eastern black rhino’ ni impano ibihugu by’i Burayi byahaye u Rwanda. Zirimo izizaturuka muri pariki ya Dvur Kralove muri Repubulika ya Tchèque, Flamingo Land mu Bwongereza na Ree Park Safari muri Danemark.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Mutangana Eugène yabwiye The New Times ko izi nkura zizahita zijyanwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ubu zose zikaba ziri muri pariki yo muri Repubulika ya Tchèque.

Mutangana avuga kandi ko izi nkura zizagera mu Rwanda ku Cyumweru, bikaba bizazanira inyungu u Rwanda.

Ati “Nubwo twari dusanzwe dufite Inkura twakuye muri Afurika y’Epfo, kugira ngo izindi zigire ubuzima bwiza ugomba kuzana izo mu bundi bwoko zituruka ahandi kugira ngo uzihuze.”

Yavuze ko uko uzana inkura ukazihuza n’izindi, niko ugenda wizera ko zifite imbaraga mu tunyangingo ndangamasano dufite imbaraga kandi turamba. Uyu akaba ari wo mumaro izi nkuru zizaturuka i Burayi zizagira.

Mutangana yavuze ko Inkura zizava i Burayi zizabanza gushyirwa ahatandukanye n’aho izindi 19 zavanywe muri Afurika y’Epfo mu 2017 zashyizwe.

Ati “Izi ni inyamaswa zorowe ntabwo ari inyamaswa z’ahantu ziba zonyine nko muri pariki. Niyo mpamvu zizabanza kuba ahantu hazitiye, hanyuma zijye ahantu hazo. Izo duteganya kurekurira muri pariki ni izo zizabyara kuko turizera ko zizaba zishobora kuyibamo byoroshye”.

Inkura z’Umukara ziri kongera gusubizwa muri Pariki y’Akagera iri mu Burasirazuba bw’u Rwanda, aho izari zirimo zose zishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, Sarah Hall yavuze ko batari gushyira imbaraga mu kumenyekanisha Inkura z’Umukara kuko bitoroshye kuzigeraho cyane ko zikunda kwihisha kandi zigira amahane.

Yagize ati “Ntabwo ari inyamanswa zoroshye kuzibona kuko ubusanzwe zikunda kuba zonyine.”

Yakomeje agira ati “Abantu bashimishijwe no kongera kubona Inkura z’Umukara ariko ahanini turi kubikora mu rwego rwo kuzibungabunga. Inkura z’Umukara ni nke cyane ugereranyije n’Ingagi zo mu misozi kuri uyu mugabane, dufite rero inshingano zo kuzishyira ahantu heza kandi hatuma ziyongera.”

Kugeza ubu ku Isi hasigaye Inkura z’Umukara zigera ku 900.

Mu myaka ishize guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo gishinzwe imicungire y’iyi Pariki hashyizwemo imbaraga mu kubungabunga iyi pariki n’ibinyabuzima biyirimo.

Intambwe ya mbere yatewe mu 2015, yari iyo kugarura Intare zirindwi zivanywe muri Afurika y’Epfo nyuma yo kumara imyaka 20 nta ntare n’imwe irangwa mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2017, kandi nibwo Inkura z’Umukara 18 zagejejwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera zivanywe muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko zahaherukaga mu myaka 10.

Kuri ubu Pariki y’Igihugu y’Akagera ifite inyamaswa nini eshanu zikunze gukurura ba mukerarugendo ari zo; Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’imbogo.

Muri 2017, ubwo Inkura z'Umukara zagezwaga muri Pariki y'igihugu y'Akagera zivanywe muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza