Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwaserukanye ishema i Lagos

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kane u Rwanda rwerekanye ibintu nyaburanga bikurura ba mukerarugendo n’amahirwe y’ishoramari mu bukerarugendo n’ubwikorezi rufite.

Mu imurika rya 13 ku bijyanye n’ubukerarugendo n’ubwikorezi muri Afurika y’Uburengerazuba ryabereye i Akwaaba mu Mujyi wa Lagos kuva ku wa 10 kugera ku wa 12 Nzeri 2017, u Rwanda rwerekanye ko ari igihugu cya mbere cyo gukoreramo ubucuruzi n’ubukerarugendo muri Afurika, runagaragaza umwihariko rufite mu bijyanye n’ubwikorezi.

Iri murika ryitabiriwe n’ibigo by’ubukerarugendo, abakora ubwikorezi bw’indege, ibijyanye n’amahoteli n’ibindi.

Mu bwikorezi, u Rwanda rwerekanye ko rufite sosiyete y’ubwikorezi bw’indege, RwandAir, ifite ingendo za buri munsi zerekeza Lagos n’icyicaro gishya i Cotonou kizatuma ifasha abashaka gukorera ingendo mu mijyi yo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Mu muco rwerekanye imbyino n’ingoma by’itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, aho mu minsi itatu y’imurika ryagaragaje umuco Nyarwanda bigatuma ku musozo iri torero riba irya mbere mu kumurika umuco.

Muri iri murika kandi Abanyarwandakazi batatu bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo baje mu 100 bahawe ibihembo bya Akwaaba Africa Travel Awards. Abo ni Belise Kariza, ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Josephine Fifi Rurangwa, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubufatanye bw’ibigo by’indege mu kigo Nyafurika gifasha abantu mu bijyanye n’ingendo cyifashishije internet, Wakanow.com. Hari kandi Annie Uwase, ukora ibijyanye no kuyobora ba mukerarugendo.

Belise Kariza yavuze ko iki gihembo agikesha amahirwe n’icyizere ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwahaye umugore mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Yagize ati “Nishimiye igihembo nahawe na bagenzi banjye dukorana mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu. Abagore bafite uruhare runini mu iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda, iri shimwe rifite imvano ku bushobozi n’amahirwe ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bwahaye umugore.”

U Rwanda kandi rwabonye n’umwanya wo kugaragaza gahunda yarwo y’iterambere rishingiye ku kwakira inama n’ibindi bikorwa binini.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi, yashimangiye akamaro k’ubukerarugendo muri Afurika mu iterambere ry’ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu.

Yagaragaje ko kuba u Rwanda rwaritabiriye iri murika muri Nigeria, ari amahirwe yo kwigaragaza ku ruhando rw’ubukerarugendo nyafurika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza