Umunya-Oman uri kuzenguruka Isi kuri moto yageze mu Rwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Ukuboza 2017 saa 05:46
Yasuwe :
1 0

Umunya-Oman, Maher Al- Barwani, uri kuzenguruka Isi kuri moto yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda avuye muri Uganda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2017, ni bwo Maher yageze mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yatangiye gahunda yo kuzenguruka Isi akoresheje moto ahagana mu 2009 ahereye mu bihugu by’i Burayi.

Nyuma yo guca muri ibyo bihugu yasubiye muri Oman, kuwa 22 Nyakanga 2017 yongeyra guhaguruka yerekeza mu bihugu bituranyen’icye cy’amavuko birimo ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu (UAE),Arabia saudithe, Iran anerekeza ku mugabane w’Afurika nko muri Sudani, Ethiopia, Kenya, Uganda.

Maher uvuga Igiswahili neza, yabwiye IGIHE ko yahisemo kuzenguruka Isi na moto ye ya BMW F800 kugira ngo ace agahigo nk’Umunya-Oman wa mbere ubikoze.

Yagize ati “Nabihisemo kugira ngo nkore amateka y’Umunya-Oman wa mbere ndetse n’umwarabu wa mbere uzengurutse Isi na moto kubera ko abazungu bo bamaze kubikora mu gihe twe abarabu babikoze bageze muri Afurika y’Epfo basubiye muri Oman n’indege, ikindi no kongera umubano w’igihugu cyanjye n’ibindi.”

Yemeza ko kuva ahagana mu 2009 kugeza ubu amaze kugera mu bihugu 37, akoze ibirometero ibihumbi 150.

Yagize ati “Maze kunyura mu bihugu 37 n’u Rwanda rurimo ariko mfite gahunda y’uko byibuze muri Afurika nzanyura muri 47 ku buryo bishobora kuzantwara nk’umwaka urenga.”

Urwo rugendo avuga ko yarutangiye ku mugaragaro mu 2013.

Maher ntiyeruye amafaranga amaze gukoresha n’ayo atekereza ko azakoresha, ariko ashima ko hari ibihugu ageramo akabona abamucumbikira.

Nubwo atahise avuga umunsi azasohokera mu Rwanda agakomeza urugendo rwe, Maher yavuze ko azahita yerekeza i Bujumbura mu Burundi.

Mu rugendo rwe, avuga ko ahura n’ingorane zirimo gutinda kubona Visa yo kwinjira mu bihugu bimwe na bimwe.

Umunya-Oman, Maher Al- Barwani, uri kuzenguruka Isi kuri moto
Maher Al- Barwani yishimiye umutekano n'ikirere cy'i Rwanda
Moto ye iba ifite ikarita y'Isi, na GPS igenda imwereka aho aherereye
Maher Al- Barwani amaze kuzenguruka mu bihugu 47 kuri moto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza