Umunyarwenya Ellen DeGeneres n’umukunzi we Portia bageze i Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Gicurasi 2018 saa 09:03
Yasuwe :
1 0

Umunyamerikakazi akaba n’umunyarwenya uzwi cyane mu biganiro kuri za televiziyo, Ellen DeGeneres, yageze mu Rwanda aho agomba gutangiza umushinga wo kubaka ikigo kizajya gifasha mu bikorwa byo kubungabunga Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Uyu mushinga ni impano yahawe n’umukunzi we Portia de Rossi ku wa 20 Mutarama 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hagiye ahagaragara amafoto ya Ellen DeGeneres n’umukunzi we Portia de Rossi, bari kumwe n’abakozi b’ikigo Akagera Aviation.

Ellen DeGeneres na Portia de Rossi w’imyaka 45 bageze mu Rwanda nyuma yo kugirira ibihe byiza mu gihugu cya Kenya ahitwa Giraffe Manor i Nairobi, hoteli umuntu abasha kwitegereza no gusangira n’inyamaswa bamwe bita Agasumbashyamba cyangwa Twiga.

Mu cyumweru gishize nibwo DeGeneres yeruye ko mu cyumweru kimwe azaba ari mu Rwanda mu gutangiza umushinga we wo kubaka ‘Ellen DeGeneres Campus’, izafasha mu bikorwa by’umuryango witiriwe Dian Fossey wita ku ngagi, Dian Fossey Gorilla Fund.

Mu buryo iyo nyubako iteye, hazaba hari igice cya laboratwari, amashuri, ibyumba by’inama, ahazajya habera imurikabikorwa n’amacumbi y’abashakashatsi n’abanyeshuri.

Muri iki cyumweru kandi nibwo abashoramari Ashton Kutcher na mugenzi we Guy Oseary bafite ishoramari mu kigo cy’ikoranabuhanga Ripple, bahaye DeGeneres impano ya miliyoni 4$ nk’impano igomba kujya muri Ellen DeGeneres Wildlife Fund.

Umunyarwenya Ellen DeGeneres n’umukunzi we Portia bageze i Kigali
DeGeneres muri Kenya
Ellen DeGeneres ubwo yari muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza