Urutonde rw’ingagi 19 zibura iminsi mike zikitwa amazina (Amafoto)

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 Kanama 2017 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’abanyamahanga bagiye guhura ku nshuro ya 13 mu birori bikomeye byo kwita amazina abana b’ingagi 19, kuwa 1 Nzeri 2017, mu Karere ka Musanze.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko uyu mwaka umuhango wo Kwita Izina bidasanzwe kuko hazatangwa amazina ku bana b’ingagi 14 bavutse, hakiyongeraho enye zaturutse mu mashyamba n’izindi zirindwi ziyomoye ku miryango yazo zizahabwa izina rishya ry’uwo muryango.

Muri ibi birori ngarukamwaka byo Kwita Izina, kuva mu 2005 ingagi 238 zimaze guhabwa amazina.

Uko ubukerarugendo butera imbere, ni nako abaturiye pariki batera imbere kuko ku madovize bwinjije 10 % Iigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kiyashora mu bikorwa by’iterambere ryabo nko kubaka ibikoraremezo n’ibindi.

Ingagi zizitwa amazina

Umwana wa Mitimbili
Ingagi yo mu muryango wa Muhoza
Ingagi yo mu muryango wa Ntambara
Ingagi yo mu muryango wa Muhoza
Umwana wa Nyabitondore
Umwana wa Tamu
Umwana wa Tegereza
Umwana wa Turiho
Umwana wa Ukuri
Umwana wa Umoja
Umwana wa Umwe
Umwana wa Kurudi
Umwana wa Mahirwe
Uyu ni umwana wa Intango
Umwana wa Ejoheza
Umwana wa Ingufu
Umwana wa Inkubito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza