Zimwe muri ’piscine’ zitatse hoteli z’i Kigali zituma zirushaho kureshya ba mukerarugendo (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Uko umwaka ushira undi ugataha niko hoteli zuzuzwa mu rwa Gasabo, zikagenda zirushanwa umwihariko uko inyenyeri zazo zigenda zirutana, zidasize ‘piscine’ ikoreshwa haba mu kugorora ingingo, gucubya ubushyuhe bw’izuba iyo rikambye cyangwa kuyiciraho akanyota bibaye ngombwa.

Kuva kuri piscine ya Nyungwe Forest Lodge usa n’uwibereye mu bushorishori bw’ishyamba, iya Ubumwe Grande Hotel aho uba witegeye Kigali cyangwa iya Milles Collines iri mu zubatswe mbere mu gihugu, zose nta n’imwe isa n’indi, intego ari uguhaza indoto z’abahagera, atari n’abogamo gusa.

U Rwanda rumaze kwigarurira ba mukerarugendo ndetse biri kuruhira, cyane ko inyungu ruvanamo izamuka buri mwaka, ubu igeze kuri miliyoni $440 ivuye kuri miliyoni $200 mu 2010.

Ubukerarugendo ni urwego rukomeye mu kwinjiriza akayabo ibihugu nk’irindi shoramari ryose, kuva mu 1980, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubuteza imbere (UNWTO), rikaba ryarahisemo kubuzirikana buri wa 27 Nzeri.

Kugira ibyiza nyaburanga nka pariki z’igihugu z’Akagera, Nyungwe n’iy’Ibirunga ibamo ingagi zitaba ahandi, bigomba kujyana no kubaka ubushobozi bwo kwakira abazisura ku rwego rwose bariho, ari nako abagana u Rwanda mu bihe by’impeshyi babona uko bagabanya izuba mu mubiri, kimwe n’abashaka kugorora umubiri boga.

Ibyo bijyana n’uko rwiyemeje kuba igicumbi abanyamahanga barukoreramo inama n’imyiherero. Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, kivuga ko mu 2016 u Rwanda rwakiriye inama 42 zikomeye, ndetse uyu mwaka zishobora kugera kuri 50. Ikindi kandi ni uko mu 2016, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo 36 000 bitabiriye ibikorwa n’inama, byinjije miliyoni 47 z’amadorali, imibare izamukaho 25 % buri mwaka.

Kuva kuri Hotel des Milles Collines iri mu zubatswe mbere mu Rwa Gasabo mu 1973 na Marasa Umubano Hotel kugeza ku nshya zirimo Marriot Hotel, Dove Hotel, Ubumwe Grande Hotel n’izindi, zigenda zigira umwihariko utuma ziganwa n’abatari bake.

IGIHE yatembereye muri hoteli 10 zibarizwa mu Mujyi wa Kigali ikusanya amafoto agaragaza piscine ziri mu bikurura umubare munini by’umwihariko mu mpera z’icyumweru no mu gihe cy’inama mpuzamahanga zikomeye, zaba iza leta n’iz’imiryango y’igenga zikunze kuhateranira.

Great Seasons Hotel Kagugu

Piscine rusange zikunze kugira uburebure bwa metero zishobora kugera kuri 25 n’ubugari buri hagati ya 10 na 20
Piscine nyinshi ziba zifite ubujyakuzimu butandukanye bitewe n'icyo zateganyirijwe
Ku batunganya za piscine hari ibikwiye kwitonderwa birimo isuku ikorerwa amazi, bituma abayigana bayishimira
Piscine ya Great Seasons Hotel Kagugu iteye ubwuzu
Ku nkengero zayo hari ibyicaro aho umuntu yakicira icyaka
Piscine ziri mu bituma hoteli zirushaho kureshya ba mukerarugendo

Dove Hotel

Abahanga mu bya piscine bagaragaza ko uruhare rw’abayigana ari ingenzi kuko bifasha mu gusigasira isuku bituma bashishikarizwa koga bakikuraho amavuta n’ibyuya no kwambara imyambaro isukuye idafite ico
Piscine ya Dove Hotel y'Itorero ADEPR, abayigana baba bitegeye ubwiza bw'imisozi ihana imbibi na Kigali
Piscine igomba gukorerwa isuku mu buryo buhoraho

Marasa Umubano Hotel

Amazi yo muri Piscine agomba kuyungururwa neza, ivumbi rikavanwamo
Koga muri piscine biri mu bifasha umubiri kuruhuka neza, ugatana n'amavunane
Muri Marasa Umubano Hotel hari piscine yafukuwe ahantu hatuje
Abavuye mu mazi bategurirwa intebe zo kuruhukiramo zibafasha kurushaho kunanura imitsi

Kigali Marriott Hotel

Amazi yo muri Piscine iyo yahinduye isura arasukurwa ku buryo udukoko dushobora gutera indwara twirindwa
Amateka ya Piscine ahera mu Bufaransa. Piscine rusange, ijambo rijyanye no koga ryatangiye kumvikana bwa mbere mu 1785

Hôtel des Mille Collines

Mu 1784, icyo gihe piscine yafatwaga nk’ahantu ho gukorera imyitozo no gukinira

Park Inn by Radisson

Hotel Villa Portofino

Mu 1924, nibwo hatangijwe piscine ya mbere yo kogeramo

Serena Hotel

SportsView Hotel

Ubumwe Grande Hotel

Usibye Piscine zo mu mahoteli, hari n’izindi rusange zikoreshwa mu mikino nk’iya Cercle Sportif de Kigali

Mu nkengero za Kigali naho hari hotel zifite Piscine z’akataraboneka nk’iya Golden Tulip ishobora kwakira imikino Olempike

Piscine yahariwe amarushanwa nk’imikino ya Olempike iba ifite metero 50 z’uburebure na 25 z’ubugari

Amafoto: Moses Niyonzima na Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza