Mu mwaka wa 2012 amafaranga yinjizwa na ba mukerarugendo yiyongereyeho 14%

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 26 Ukuboza 2012 saa 03:04
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwinjije amafaranga agera kuri miliyoni 210,5 z’amadolari ya Amerika kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka wa 2012, angana na 14% ugereranije n’umwaka wa 2011.
Ibi byemezwa na Rica Rwigamba Umuyobizi ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere ( RDB).
Rica Rwigamba atangaza ko mu mezi icyenda muri uyu mwaka wa 2012 hinjiye miliyoni 210,5, z’amadolari mu gihe mu mwaka wa 2011 hari habashije kwinjira miliyoni 184,4 z’Amadolari ya Amerika.
Rwigamba yavuze (...)

Rwigamba yavuze ko uku kwiyongera kw’abaza gusura u Rwanda bituruka kuri serivisi nziza abaza gusura u Rwanda basigaye bahabwa, ndetse n’umutekano uhagije u Rwanda rufite.

Ugereranije n’umwaka 2011 abaza gusura u Rwanda biyongereyeho 9%, ndetse byinjiza mu kigega cya Leta binyuze mu misoro amafaranga angana na 40%.

Rica Rwigamba yavuze kugeza ubu RDB ikomeje guhanga udushya kugira ngo abaje mu Rwanda babashe kuhatinda.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera muri Nzeri uyu mwaka 2012 mu Rwanda hinjiye bamukerarugendo bagera ku 800,122 bangana na 28% ugereranije n’abinjiye mu mwaka 2011.

U Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi ku Ugushyingo ikaba yarorohereje Abanyafurika baza gusura u Rwanda, aho bazajya bafatira Visa ku kibuga cy’indege.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza