2017, umwaka Pariki y’Igihugu y’Akagera yanditse amateka mu bukerarugendo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Ukuboza 2017 saa 03:13
Yasuwe :
1 0

Ni ubwa mbere mu mateka y’ubukerarugendo bw’u Rwanda, Pariki y’Igihugu y’Akagera, mu kwezi kumwe yinjije amafaranga ajya kuruta ayinjizwaga mu mwaka wose ndetse uruhurirane rw’ibikorwa bya 2017 bisize iki cyanya cy’inyamaswa, bigaragaza imbaraga zitigeze zibaho kuva cyashingwa mu 1934.

Pariki y’Igihugu y’Akagera igizwe n’ibikoko bisaga ibihumbi 12 iri guhindura imikorere kuva mu 2010 ubwo yatangiraga gucungwa na African Parks. Inyungu ivamo imaze kwikuba inshuro zirenga 300% mu myaka itandatu ishize, yavuye ku bihumbi 350 $ mu 2010 igera kuri miliyoni 1.4 $ mu 2016.

Hari byinshi umwaka wa 2017 usigiye iyi pariki ingana na km²1122, bizatuma inyungu inarushaho gutumbagira.

Pariki y’Igihugu y’Akagera yujuje inyamaswa eshanu zikomeye ‘Big Five’

Inkura ni imwe mu nyamaswa zirindwa cyane

Muri Gicurasi, inkura z’umukara zagejejwe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera nyuma y’uko zahaherukaga mu myaka 10 ishize. Ni igikorwa cyitezweho kongerera imbaraga ubukerarugendo bwinjiriza igihugu amadevize, yageze kuri miliyoni 404 $ mu mwaka ushize.

Ahagana mu 1970, mu Akagera habagamo inkura z’umukara zigera kuri 50 ariko uwo mubare waje kugabanuka cyane bitewe na ba rushimusi kugeza ubwo iya nyuma yaherukaga kugaragara mu 2007.

Izi nkura zimaze kuba 18, ziyongera ku ntare zazanwe mu Akagera mu 2015 ndetse muri uyu mwaka hongerewemo izindi ebyiri z’ingabo, ku buryo muri iyi pariki harimo intare 19 zose hamwe.

Ubu Pariki y’Igihugu y’Akagera icumbikiye inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika zirimo intare, inzovu, imbogo, Iingwe n’inkura.

Perezida Kagame yagendereye Akagera

Uko u Rwanda rureshya abanyamahanga ngo barusure baryoherwe n’ibyiza birutatse niko n’Abanyarwanda babitembera, kuva ku baturage basanzwe kugeza no ku Mukuru w’igihugu.

Muri Nzeri ubwo yafataga ikiruhuko, Perezida Kagame yasuye Pariki y’Akagera, afata umwanya agera muri Karenge Bush Camp aho ba mukerarugendo bakambika muri pariki, anahafatira amafunguro.

Karenge Bush Camp na Ruzizi Tented Lodge ni hamwe mu isoko yihagazeho y’ifaranga rikoreshwa mu kubungabunga inyamaswa zitandukanye zibarizwa muri pariki, unagendeye ku biciro byishyurwa n’abahasura bihanitse bitewe n’uburyo hateye.

Nka Karenge Bush Camp igenewe gukambikamo ba mukerarugendo barara mu mahema atandatu, ashobora kwakira abantu 12.

Mu ihema ryakira abantu babiri, Umunyamahanga yishyura175 $ ku ijoro, Umunyarwanda akishyura 150 $. Iyo umuntu afashe ihema rya wenyine yishyura 255 $ mu gihe umwana ufite hagati y’imyaka 6-16 we yishyurirwa 95 $.

Pariki y’Akagera yaciye agahigo mu kwinjiza amadolari

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera buheruka gutangaza ko muri Nyakanga 2017, yinjije amafaranga menshi mu kwezi kumwe, ubwo hinjiraga asaga 200, 000$, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 168.9 Frw mu kwezi kumwe.

Nyakanga kwabaye ukwezi iyi pariki yabonyemo amafaranga menshi kuva yabaho, kukaba ari n’ukwezi kw’impeshyi ubusanzwe kuba kubereye ubukerarugendo.

Muri uko kwezi kandi Pariki y’Akagera yasuwe na ba mukerarugendo 4978 mu gihe muri Kanama bari 3879 hafi y’ibipimo byakunze kuranga andi mezi. Muri uko kwezi hinjiye agera ku bihumbi 180$.

Igenzura rishya ku mibare y’inyamaswa muri Pariki y’Akagera

Muri Kanama 2017 hakozwe ibarura ry’inyamaswa ryatanze isura y’uko imibare yazo ihagaze nubwo bidasobanuye ko ari ntakuka kuko bishoboka ko hari izo abazikurikiranaga batabonye kuko bagenderaga muri kajugujugu.

Iri barura r rikurikira irya 2010, 2013 na 2015, maze muri uyu mwaka habarurwa inyamaswa 12142, utabariyemo inyoni n’ibisamuntu.

Babonye inzovu 100, inkura 18, ingwe icyenda, intare 18; Impyisi eshanu; imbogo 2,879; gasumbashyamba (twiga) 88; impongo 214; imparage 1,901; impala 1,773; imvubu 1,643; isatura 783; ingona 500 n’ibindi bikoko.

Internet mu gucunga pariki y’Akagera

Impinduka mu micungire ya Pariki y’Igihugu y’Akagera zahinduye isura muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo hubakwaga LoRa Network, ikoranabuhanga rifasha ubuyobozi bwa Pariki gukurikirana igikorwa cyose kiyiberamo bidasabye ko umuntu ayizenguruka n’imodoka, ibintu wasangaga bihenze cyane haba mu gusana imihanda, amavuta y’imodoka n’ibindi.

Ku bufatanye na The Internet of Life, muri Gicurasi ShadowView Foundation yahaye Pariki y’Akagera ikoranabuhanga bituma iba imwe muri pariki zikoresha ikoranabuhanga, ‘Smart Parks’.

Irimo GPS 100 zifasha mu gutanga amakuru aturuka mu duce 140,000 rwagati muri pariki buri munsi, ikoranabuhanga rifasha mu gukaza umutekano w’inyamaswa, cyane cyane inkura n’inzovu zibasirwa cyane na ba rushimusi kubera amahembe yazo afatwa nk’imari.

Uburyo busanzwe mu gukurikirana nk’inzovu ni ukwifashisha ikoranabuhanga ry’icyogajuru, risaba akuma yambikwa kandi igiciro cyako cyihagazeho, ku buryo ak’ibiro 13 gashobora kugura 25,000$, utabariyemo igiciro cyo kugashyira aho kagomba kuba.

Ikoranabuhanga rishya ryubatswe hakoreshejwe LoRa® Gateways rifasha mu kugenzura Pariki yose y’Akagera uko ari km2 1.200 km2, mu gucunga ibihumbi by’inyamaswa, imodoka n’indi mitungo, rirahendutse cyane ugereranyije n’ikoranabuhanga ry’ibyogajuru.

Umuyoboro utangwa na LoRa® utanga itumanaho ry’intera ndende, bigoye ko ba rushimusi binjira mu mikorere yaryo kandi rikifashisha imirasire y’izuba.

GPS zifasha mu guhuza amakuru zishyirwa ku modoka za pariki n’ibindi bikoresho ariko iminara ifasha iri koranabuhanga ngo rikore neza yubakwa ku dusongero tw’udusozi twirengereye, kugira ngo ritange umuyoboro unoze.

Ku bufatanye na Akroh Industries kandi hateganywa gukora agakandara korohereye biteganywa ko kazajyamo GPS, kazajya gafasha mu gukurikirana inyamaswa aho iri hose.

Kajugujugu mu gukurikirana inkura

Inkura nka zimwe mu nyamaswa z’inyamahane ziheruka kongerwa muri Pariki y’Akagera, zifite uburyo bwihariye bwo kuzicunga, nyuma y’uko muri Kamena inkura imwe yishe impuguke yatozaga abakozi ba pariki kuzitaho, Krisztian Gyongyi.

Ubuyobozi bwa pariki buri kwifashisha kajugujugu mu gukurikirana inkura nubwo buvuga ko bihenze cyane.

Itsinda ribishinzwe rishakisha aho ziri zifashishije utwuma dushyirwa mu nkura dukoresha itumanaho (VHF transmitters), rikabasha gukurikirana imibereho yazo mu gihe gito gishoboka.

Imparage ziboneka cyane muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Karenge Bush Camp
GPS zifasha mu guhuza amakuru zimwe ziri ku binyabiziga
Hagiye hubakwa iminara ituma ikoranabuhanga riba ntamakemwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera
Umuntu uri muri pariki abasha guhuza amakuru y'ibiri kuberamo hakoreshejwe ikoranabuhanga
Hateganywa gukora udukandara tutaremereye dukoresha ikoranabuhanga tuzajya twambikwa inyamaswa mu kugenzura aho zerekeza
Pariki y’Igihugu y’Akagera ifite imbogo nyinshi
Ba mukerarugendo baraye muri Karenge Bush Camp

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza