Sura Pariki y’Akagera umenye ibitangaje ku Nkura, Isatura, Inzovu Mutware n’izindi (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Nyakanga 2017 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe muri Pariki ubu zikomeye kuri uyu mugabane wa Afurika, nyuma yo kugezwamo ubwoko butanu bw’inyamaswa zikomeye zirimo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe.

Kwambukiranya Pariki y’Akagera ingana na kilometero kare 1200, ugahera ahitwa Kiyonza mu Murenge wa Mwiri, Akarere ka Kayonza; ugasohokera ahazwi nka Nyungwe ugakomereza ku Cyanyirangegene mu Murenge wa Karangazi muri Nyagatare, bitwara hagati y’amasaha atandatu n’arindwi mu modoka.

Ni urugendo rw’ibirometero 120 ukora witegereza ibinyabuzima Imana yaremye, hamwe ukisanga utemerewe kuva mu modoka bitewe n’ubukana bw’inyamaswa uhura nazo.

Ishimwe Daniel uhagarariye abafasha ba mukerarugendo muri Pariki y’Akagera, nk’uko asanzwe abikora, mbere yo guherekeza abitabiriye Tembera u Rwanda mu Akagera ku Cyumweru yabanje kubaha amabwiriza akurikizwa.

Mu nama zitangwa harimo kutavugira hejuru, ahubwo ‘ushobora gutangara ariko bikamara amasegonda gusa’ no kutagira icyo ukura muri pariki cyangwa ngo usigemo icyo winjiranye.

Ishimwe ati “Iyo ushatse gukoresha ubwiherero, biba byiza ko tubimenya utarabishaka cyane kuko ushobora kubitubwira hagashira iminota 10 cyangwa 15 utaremererwa kubikora. Ushobora kwibwira ngo ahantu turi ntabwo turi kubona inyamaswa, ariko zishobora kuba zatubonye, ishobora kuba iryamye nk’inyuma y’igihuru, wajya hanze ikaba iragutwaye.”

Icyo gihe aho bishoboka, wemererwa kubikorera aho uba ureba ubutaka kubera gutinya inzoka kandi ntiwegere umugina.

Pariki y’Akagera igizwe n’ibiyaga 10 birimo Ihema yakuye izina ku Babiligi bahashinze amahema ubwo bashakishaga isoko ya Nil. Inyamaswa ugenda uzisanga ahantu bitewe n’impamvu eshatu: aho inyamaswa ibonera umutekano, aho ikura ibyo kurya n’ubuhehere buharangwa ikenera.

Ishimwe yakomeje agira ati “Niba hano hari inyamaswa irisha ku biti hejuru, izahitamo kuba ahari ibiti binini. Niba ari indyabyatsi zihitamo kuba ahari ibyatsi bigufi, indyanyama zo zizahitamo kuba hafi y’ahantu hari indyabyatsi.”

Inyamaswa zigenda zigira umwihariko utangaje

Uko utembera Pariki y’Igihugu y’Akagera, niko ugenda usobanurirwa buri nyamaswa uhura nayo, haba ibyo ikunda kurya, uko ibaho n’ibyo ikunda kurusha ibindi.

Twiga bamwe bita Agasumbashyamba, ‘ingabo ishobora kurya ibiro 65 by’ibyatsi ku munsi, ingore ikarya 56 bitewe n’uko itajya irisha iraramye, ahubwo irisha ibintu biyiri imbere’. Unabasha kumenya uko zigenda zisaza kubera ko iyo zikura uruhu rugenda rwijima.

Inkura nk’inyamaswa iheruka kuzanwa mu Rwanda vuba, yo ngo yiyemera nk’igisimba gifite imbaraga zihagije n’ihembe rikomeye ku buryo nta cyayihangara.

Ishimwe ati “Yumva byanga bikunda niba hari ikintu ibonye cyamaze kuyisatira, igomba gukoresha za mbaraga kugira ngo igikure imbere. Ishobora gukubita n’igiti cyangwa indi nyamaswa.”

“Ikindi kizwi kuri yo ntabwo ireba neza, ikoresha guhumurirwa no kumva cyane, ireba ari uko ibona ikintu gitambuka. Ikintu gihagaze ntabwo iba ikibona. Uramutse ucunze ukareba nk’umuyaga, niba uri kukuvaho uyiganaho uba uri hafi n’urupfu, ihita ikumva ako kanya.”

“Na none iyo ikintu kigenda ikibona vuba, ariko uhise uhagarara cyangwa ukaryama, ishobora no kukunyuraho.” Iyi nyamaswa nta nubwo ibana n’izindi, ahubwo iba yonyine kuko zakwicana.

Isatura yo ni inyamaswa ifatwa nk’idatekereza cyane, ku buryo ishobora kumva urusaku rw’imodoka igaturumbuka iyinyura imbere ku buryo yanayigonga.

Ishimwe yakomeje agira ati “Ni nako Intare zizica. Irayikanga yagera imbere ikavuga iti ‘ariko ubundi ndi kwirukanswa n’iki? Igasubira inyuma ikajya gushaka icyayirukansaga, Intare ikaba irayifashe.”

Iyo myifatire ariko itandukanye cyane n’Inzovu yo igira umutima uzirikana ku buryo bukomeye, ari nayo nyamaswa itajya ipfa kwisukirwa.

Urugero rutangwa ni Inzovu yitwa Mutware yagize igihe cyo kororwa n’Ababiligi bakayimenyereza inzoga, ibisheke, ubugari n’ibindi byose abantu barya, ariko nyuma iza gusubizwa muri Pariki.

Ishimwe ati “Yakundaga kuba hafi y’umuhanda itegereje ibyo bakundaga kuyiha. Mu gihe cya Jenoside abantu bashatse kuyica bayirasa amasasu menshi ariko ntiyapfa. Akenshi iyo bigeze mu kwezi kwa kane igaruka ku muhanda, ikubita imodoka cyane. Iyo tuzi ko ihari muri icyo gihe ntabwo umuhanda wo hasi tuwukoresha duca mu wo hejuru. Tubibwirwa n’uko igenda ivuna ibiti byumye ikabikurura ikabyigiza hirya.”

Mu bihe bisanzwe Mutware ngo yibera hakurya y’Ihema mu gace ka Ndego, ubu izindi Nzovu zikaba zarayinennye kubera ko igira imyitwarire idahuza n’iyazo.

Mu gusura Pariki kandi uzamenya ko inyamaswa yitwa Indonyi ifite ububasha bwo kwishariririza mu gihe yikanze bigatuma n’inyamaswa yayica itabasha kuyirya, cyangwa se ko Imparage ifite umugeri w’inyuma uremereye, ku buryo n’iyo Intare iyisukiriye ishaka kuyica ikayitera wa mugeri iba itakiharenze.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Mutesi Linda, avuga ko Abanyarwanda bakwiye gukangukira gusura ibyiza bitatse igihugu, ku masaha yoroshye haba nijoro cyangwa ku manywa.

Yakomeje agira ati “Ntabwo duhamya bidakuka ko inyamaswa zose abantu bazibona iyo bagiye muri pariki, ariko tuzi neza ko zihari. Iyo umuntu agana mu Majyaruguru ya Pariki y’Akagera nibura umuntu aba yizeye ko aza kubona umubare munini w’inyamaswa.”

U Rwanda ruteganya ko mu 2017 ruzinjiza miliyoni $ 444 mu bukerarugendo, avuye kuri miliyoni $ 404 yinjjijwe mu mwaka ushize.

Abitabiriye Tembera u Rwanda berekeza gusura inyamaswa zibarizwa muri Pariki y’Akagera
Abasura Pariki y’Akagera hari aho bagera bakava mu modoka bakareba inyamaswa bazitegeye
Uhereye ibumoso: Kalimpinya Queen, igisonga cya gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda 2017; Shimwa Guelda, igisonga cya mbere na Mukunde Laurette wahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda bitabiriye Tembera u Rwanda
Mu marembo ya Pariki y'Igihugu y'Akagera ahakirirwa ba mukerarugendo
Pariki yashyizweho uruzitiro rw'amashanyarazi
Abasura Pariki batanga imyirondoro yabo mbere yo kwemererwa kujya gusura inyamaswa
Imvubu zikunze kuba mu mazi cyane
Imparage zizwiho kugira umugeri w'inyuma ufite ingufu kurusha inyamaswa nyinshi
Twiga zifite umwihariko wo kurisha mu biti birebire
Indonyi izwiho kwishaririza ku buryo iyo indi nyamaswa iyishe itabasha kuyirya
Pariki y’Akagera ibarizwamo inyamaswa nyinshi zirimo Inkura, Isatura, Inzovu, Intare n’izindi
Muri Pariki hagati, hateganyijwe ahantu ba mukerarugendo barira ifunguro bizaniye n'abakeneye ubwiherero bakabukoresha
Umwe mu bitabiriye Tembera u Rwanda afata ifoto y’urwibutso yo muri Pariki y’Akagera
Inzovu ifite ubushobozi bwo kwibuka ikintu cyayibayeho mu myaka myinshi
Muri Pariki y'Akagera hagaragaramo udusimba tw'ubwoko bwinshi
Ibitera ni zimwe mu nyamaswa zigaragara muri Pariki y'Akagera
Imbogo ziri mu bwoko butanu bw’inyamaswa zikomeye zigaragara muri Pariki y’Igihugu y’Akagera
Pariki y’Akagera igizwe n’ibiyaga 10
Twiga ikiri nto itembera muri Pariki
Izi nyamaswa zikunze kwibasirwa na ngenzi zazo zitunzwe n'inyama
Twiga ushobora kumenya inkuru kurusha izindi urebeye ku ruhu rwayo; uko ikura niko igenda yijima
Imparage ziboneka cyane muri Pariki y'Akagera
Inzovu zigira umutima uzirikana cyane bituma itapfa kwisukirwa
Muri Pariki harimo inzira ziyobora ba mukerarugendo
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo muri RDB, Mutesi Linda, avuga ko Abanyarwanda bakwiye gukangukira gusura ibyiza bitatse igihugu
Uhereye ibumoso: Shimwa Guelda; Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo muri RDB, Mutesi Linda; Kalimpinya Queen na Mukunde Laurette
Tembera u Rwanda yitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza