‘’Turashishikariza Abanyarwanda kwitabira gukunda ibyiza nyaburanga byabo cyane cyane babisura ntibiharirwe abanyamahanga gusa, icyo ni kimwe mu biteza imbere ubukungu bw’u Rwanda no kwihesha agaciro’’.
Ibyo ni bimwe mu bitangazwa na Gatete Valens, Umuyobozi Mukuru wa Super Eagles Safaris Ltd (Sosiyete Nyarwanda igamije guteza imbere ubukerarugendo), ubwo kuri uyu Gatandatu, tariki ya 07 Nyakanga urubyiruko rugizwe n’abantu 35 rwakoraga urugendo rwo gusura Pariki y’AKagera iri mu Ntara y’Iburasirazuba.
Gatete Valens avuga ko impamvu nyamukuru y’urwo rugendo, ari uguteza imbere u Rwanda hakoreshejwe ubukerarugendo, hasurwa ahantu nyaburanga no gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge, dore ko hari igice cy’urubyiruko cyabaye imbata yabyo.
Yakomeje agira ati : « Twararebye dusanga igice kinini cy’Abanyarwanda kitazi ubwiza nyaburanga igihugu cyacu gifite. Twashyizeho uru rugendo kugira ngo n’abandi batazi ubwiza nyaburanga tubashishikarize gusura aho hantu. Gahunda dufite ntabwo ari ugutembera gusa tureba inyamaswa ngo hanyuma dutahe, ahubwo dufite n’ibikorwa rusange tugomba gukora, cyane cyane gushishikariza urubyiruko kwirinda gukoresha no kurwanya ibiyobyabwenge, kurwigisha kwihangira imirimo rwikura mu bukene, rukora ikintu icyo aricyo cyose cyaruteza imbere’’.
Gatete Valens avuga ko bereka urubyiruko inzira banyuzemo bihangira imirimo kugira ngo narwo birubere umusemburo w’iterambere nyarwo, rukamenya gukoresha bike rufite bikabyazwa byinshi.
Akomeza avuga ko nyuma yo gukora ingendo hirya ni hino mu gihugu, bazarebera hamwe n’Umujyi wa Kigali, ikigo kimwe cy’ifpubyi zirera cyazagenerwa inkunga izava muri icyo gikorwa cy’ubukerarugendo.
Ingabire Marie Ange Claudine, umwe mu rubyiruko rwitabiye urwo rugendo agira ati :’’Uru rugendo twakoze rwari rushimishije, twabonye ibintu byiza bitandukanye byatumye urubyiruko rukunda ibyiza nyaburanga igihugu cyacu gijfite. Twari kumwe n’abantu benshi batari bazi ibi byiza. Twabonye ko ibyiza nyaburanga byasurwaga cyane cyane n’abanyamahanga. Abanyamahanga batangajwe no kubona imodoka eshatu zikurikiranye zirimo Abanyarwanda gusa, ibi ni bimwe mu bintu biduha agaciro’’.
Ingabire akomeza avuga ko ikintu cya mbere mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwnge mu rubyiruko ari ugukora ubukangurambaga. Rukihangira imirimo ndetse rugakora ikintu cyaruhuza (occupation), kuko akanshi udafite icyo akora aba inkorabusa, bikoroha kwishora muri iyo ngeso mbi.
Urubyiruko rwakoze urwo rugendo rwabashije gusura igice kinini cya Pariki ya Kagera, rwirebera ibyiza nyaburanga bigizwe n’inyamaswa, ibimera, ibiyaga n’udusozi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ibihugu bihuriye kuri Pariki y’Ibirunga bigiye kuvugurura imikoranire
5.05.2013 |
|
Pariki y’Akagera ibangamiwe bikomeye n’abashimuta ibiti by’umusheshe
18.04.2013 |
|
Habonetse amacumbi mashya ku kiyaga cy’Ihema
27.03.2013 |
|
Nyungwe : Iminara irenga itatu izongera umubare w’ubukerarugendo bw’inyoni
17.01.2013 |
|
Umutekano wa ba mukerarugendo ni wose mu Kinigi bishimiye u Rwanda
6.12.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |