Ubufatanye hagati y’u Rwanda, Congo na Uganda…


Yanditswe kuya 17-06-2012 - Saa 10:36' na Hitimana M.

Ibihugu bihuriye kuri Pariki ya Virunga biri guhuriza hamwe bihashya ba rushimusi b’ibinyamaswa. Kuva muri Werurwe hasenywe imitego y’inyamaswa amagana ndetse na ba rushimusi barakumirwa.

Inyamaswa zibangamirwaga muri iyi pariki ya Virunga ihuriweho n’u Rwanda, Congo Kinshasa na Uganda ni Ingagi zo mu birunga, ubu sizigaye ziboneka hacye ku isi, imbogo n’izindi. Ibyo bihugu bitatu bikaba biri gukaza umutekano mu kuzirinda.

Nk’uko Syfia ya Grands Lac yabyanditse, hari bamwe mu bafatiwe mu cyuho ; Bigega Gabriel w’imyakia 64 utuye mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze yafatanywe ibiro 15 by’inyama z’inyamaswa.

Muri Pariki ya Virunga ihuriweho na pariki eshatu z’ibi bihugu uko ari bitatu hagaragaragamo imitego myinshi y’inyamaswa, ibi bikabangamira ubwisanzure bw’inyamaswa z’ibihugu byose, kuko ziva mu gihugu kimwe zijya mu kindi.

Umurinzi wa Pariki, Munyaneza Augustin yagize ati : “Inyamaswa si nk’abantu, zo ntizikenera viza kugirango zambuke imipaka. Ni yo mpamvu mu mezi ane ashize twafashe ingamba zo kurindira hamwe pariki, dukuraho imitego yatezwa.”

Hamaze gutahurwa imitego irenga 150 ku mipaka ya Pariki u Rwanda ruhuriyeho na Congo.

Uburinzi kuri ubu bwamaze gushyirwa ku murongo ku buryo ba rushimusi batabaca mu rihumye nyuma y’aho muri Gashyantare hari icyana cy’ingagi cyaje kuboneka cyishwe.

Munyaneza ati : ″Ubu hacungwa umutekano nk’aho ari mu gihugu kimwe. Kandi ubu umubare w’abarinzi wariyongereye”.

IBITEKEREZO
Hari ibyo bita " gukora cyane " n'ibindi bita " gukora bwengye " aribyo muri America bita " work hard " na " work smart ". iwacu mu Rwanda bakora cyane, ariko haragyeze ko bakora bwengye, cyangwa se bakore cyane na bwengye, ariko bahagarikye gukora cyane byonyine. Ubaze amafaranga ahomba iyo Ingagyi ipfuye iguye mu mutego w'abashimusi, usanga igyihombo ari kinini kuruta kugura " mobile camera ". Natanze igyitekyerezo ngyiha Rwanda Turism Agency, cyo ku gura ama Camera mobile mato mato, maze bakayashyira hirya no hino muri park, hanyuma hakaba umuntu umwe uba wicaye mu kazu ahantu runaka, maze agakora monitoring na scan. Nta nubwo byatwara ama dorari 1000, nta nubwo bigombera electricity cg cables. Ariko abo nandikiye ntabwo bansubije. Ayo ma Camera mato mato ya mobile ushobora gushyira ahantu h'ubuso bugari ukahacunga, aboneka ahantu henshi muri America nko muri : Best Buy, na Radio Shack, na Walmart. Rwose Abanyarwanda mwumve akamaro ko kujyana n'igihe, mujye muba imbere y'igihe. Get ahead of time, work smart and not hard, if not, please do both ( work hard and work smart )
Musubize1er.09.2012 saa 23:42
VFW
ahahahaha, ariko Namahanga we uwakubaza neza ibyo uvuga wabisobanura fresh ? cg sha nawe wakinjijwemo ku ngufu ! Mureke dukore dutere imbere tuve mu matiku adutwara umwanya cyane cyane ku bintu bitatureba n'abanyarwa. uretse ko ntwishimiye kumva bene wacu bo muri Congo babuze umutekano !
Musubize18.06.2012 saa 05:16
kaka
Njye numva nta kinyoma kirimo. None se kuba hari ikibazo cya M23 murambwira ko byatumye imipaka y'u Rda na congo ifungwa. Ikindi nasomye iyi nkuru kuri site yaho bayikuye. Baravugamo byinshi bijyan na protection du parc. Niba rero uwayanditse yarafashe iyo angle mwimubwira gushyiramo ibitajyanye ; Naho uvuga ngo harimo Ntaganda turabyemeranya harii na bombardement zakozwe na FARDC mu kwa gatanu dans le parc. ariko kuba iyi nkuru yayikoreye résumé nibyo bituma mutabona ko ziriya patrouilles zo gukuramo imitego zabaye kuva mu kwa kabiri Ntagand atarajyamo. Ikindi kandi ICNN ishinzwe conseravation si FARDC bivuze ko igihe abarwana batikagurana abandi badafite aho bahriye nabyo barakora. None se ntimwabonye mu kwita izina abantu bari bavuye muri Congo ?
Musubize18.06.2012 saa 03:30
Ingagi
ngisoma iyi title nahise nirema agatima nirango ni cya kibazo ya Congo bgiye gukemura !, ariko buriya mubona ikibazo cya Congo kitazakemurwa n'ingagi ??
Musubize17.06.2012 saa 12:30
h
Sha nanjye ntyo kabisa urumva kweri,ingagi,imbogo, nizindi nyamaswa zisigaye zirusha abantu agaciro, bananiwe gufatanya mugushaka umutekano wabaturage babo none ngo inyamaswa, njye nabonaga ataribyo byagakwiye kubanza.
Musubize17.06.2012 saa 11:52
Nzabamarirwa
Nanjye ntyo pe !!!!
17.06.2012 saa 22:45
Carmel
ko mudakora inkuru kubivugwako onu yategetse iperereza kubihugu bifasha m23.ko ibigaragara u Rwanda rushobora kuhasebera ?hari abasore baza musanze bishyize mumaboko ya onu biteguye kwerekana iwabo.ngo bashyizwe mugisoda kungufu binjirira KINIGI na MUDENDE bahinguka RUNYONI.IYO BASHATSE GUTOROKA ABAFASHWE BABAHA AGAFUNI
Musubize17.06.2012 saa 06:00
namahanga
Ko numva se uri bamenya, urashaka indi nkuru y'iki ? Ariko muzarekera aho ryari koko ?
17.06.2012 saa 08:17
Gasake
Ibyo namahanga avuze nibyo rwose. Aha harimo ikinyoma cyinshi.
17.06.2012 saa 14:26
Gakoni
Mukorera hamwe mute se ko kuruhande rwa kongo hafitwe na M23 ? Mwahisemo gukorera hamwe kubungabunga imibereho y'inyamanswa , kandi kubungabunga imibereho y'ibiremwamuntu byarabananiye ? ? abantu rero mugiye kubarutisha inyamanswa ? Guma guma guma babarabire
Musubize17.06.2012 saa 05:08
businge daddy
Harya ntabwo ariho hari kubera imirwano hagati ya M23 na FARDC ?
Musubize17.06.2012 saa 04:36
Gihara

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!