Umwana w’imyaka 7 yatsinze irushanwa ryo gushushanya ingagi


Yanditswe kuya 14-06-2012 - Saa 16:05' na Jotham Ntirenganya.

Umwana w’umukobwa wiga muri Lacolombière mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yatsinze irushanwa ryo gushushanya ingagi no kwerekana imibereho yazo ya buri munsi, akaba yahawe igihembo cyateguwe n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) kuri uyu Kane tariki ya 14 Kamena 2012.

Uyumwana bita Kudhana Karanana yarushije abandi bana bagera kuri 280, mu irushanwa ryo gushushanya ingagi ryateguwe na RDB.

Nyuma yo kwakira ibishushanyo by’abana, babijyanye mu imurika bikorwa ryabereye muri Serena, aho abitabiriye imurika batangaga amanota y’ibyo bishushanyo, igishushanyo cy’uyu mwana nicyo cyaje ku mwanya wa mbere.

Uyu mwana Karanana amwenyura yabwiye IGIHE ko anejejwe n’ibihembo yahawe, birimo igikinisho gisa n’inguge, ikaramu, ikaye iriho ibimenyetso byo kwita izina, ndetse n’impamyabumenyi yo gushushanya. Yongeye ho ati :”Nashushanyaga ntekereza uko ingagi isa, uko yurira ibiti, ndetse n’uburyo iheka umwana wayo”. Kugeza ubu RDB igiye gushaka uburyo yabona ababyeyi b’uyumwana kugirango nabo bazajyane n’uyumwana mu muhango wo kwita izina uteganijwe ku itarki ya 16 Kamena 2012.

Undi mwana watsinze neza ni Umuhoza Benitha yagize ati :” Ibyishimo byandenze”. Yongeraho ati :” Ijambo kwita izina nzajya mpora ndibwira Papa na Mama”.

Nibura abandi bana 6 nabo baratsinze kandi buri mwana witabiriye irushanwa yagenewe ikaramu n’ikayi.

Ubundi iri rushanwa ryo gushushanya ni kimwe mubigize ibikorwa by’icyumweru cyahariwe kwita izina ingagi, uwo muhango uteganyijwe kuri uyu wa 16 Kamena mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Rica Rwigamba ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije yavuzeko bateguye aya amarushanwa bagamije gukangurira abana kwiyumva muri gahunda yo kwita izina, ari nayompamvu amarushanwa yahuje abana bo mu mwaka wa 2 no mu wa 3 bo mu mashuri abanza gusa.

Yagize ati :”Tugomba gutoza abana kwita ku bidukikije hakiri kare kuko nibo babyeyi b’ejo”. Yongeye ho ko ikindi gihe bazajya mu bigo by’amashuri bitandukanye.

Kudhana Karanana

Foto:Ntirenganya J.

IBITEKEREZO
BIRAKABIJE PEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE BIC
Musubize23.07.2012 saa 05:01
BIRAKABIJE PEEEEE
Ntabwo bishimishije nabusa. RDB irapfobya umuco w'ubuhanzi kandi ishinzwe iterambere.umwana apfa mu iterura koko turajyahe,baribeshye ngo n'igihembo kandi ari igicantege. Ese bagiye Serena kwifotoza aho bakorera hamwaye iki ?ko bari kubirangirizaho yo. Nakumiro !!!!!!!!!!!!! next time bazabanze bashishoze. Luna
Musubize16.07.2012 saa 05:36
Luna gasumba
uriyamwana ntabwo yarakwiye,igihembo cyikayigusa na bic nigikinisho kuko imyaka,afite byonyine nigikorwa yakoze ndumva hari nimyaka mwarikumurihira nababyeyibe bikabaha ,icyizere
Musubize24.06.2012 saa 12:52
solange
Congratss !! Kundhana !!! We are proud of you !
Musubize19.06.2012 saa 06:06
S.Senthil Ganesh
Hi to all, it's great pleasure to know my daughter Kundhana won this competition and it was really amazing experience and great honur to kundhana and us who participated on the event of Kwita Izina..its a life time experience for all of our family members, very lately came to know that she gave interview and her photos are posted in many website including this IGIHE.com....kindly send me all those news of Kundha karanm to my personal email id or official email id..karanamk@yahoo.com or kk@abgafrica.com ....warm reards kumar karanam 0788308311
Musubize18.06.2012 saa 02:51
karanam Kumar
Ibi bintu ni sawa ariko biciye intege kubyumva uko byarangiye kuko impano y' uy'umwana ishobora kuzima niba atangiriye kurusenda nkuru ! ubwose ibyo bishushanyo si business y' abateguye iryo rushanwa ???, ibaze wowewatanze icyo gihembo ari wowe bagihembye !??? gusa ni byiza riko next time ibikorwa nkibi by' abana bijye bihabwa agaciro gakomeye kugirango hubakwe ahazaza habo !
Musubize16.06.2012 saa 05:07
Lucky
Uriya mwana mwambwira ari Umunyarwanda
Musubize16.06.2012 saa 03:46
bobori jean Claude
WAHWOUUUUU !!!!! BENITHA, WARABITUBWIYE NTI TWABYEMERA NONE NSOMYE IYI NKURU NDUMIRWA, BISOUU !!!! COURAGEEEEEEEEEEEEEEEE !!!!! ,
Musubize16.06.2012 saa 02:04
rugina
uriya mwana nibamuhembere effort yakoresheje rwose, kumuha bic n'ikayi se ? byibura ntibamushakiye bourse ngo abe yizeye ko amashuri ye yose ari assurées ? nubundi kiriya gishushanyo bazagikuramo menshi,
Musubize15.06.2012 saa 05:03
kayitare
Ariko ibintu byo mu rwanda kweri birasekeje,maze na RDB yarahagurutse,nasomye inkuru nibwira ko uyu mwana hari igihembo gifatitse bamuhaye kumbe ni igikinisho !nonese ubwo byamumariye iki ?inkuru nkizi nimukazitangaze.
Musubize15.06.2012 saa 03:23
sabo
ariko uziko ingagi zigiye kuzatwinura mugihugu neza neza !! ubwo se ibyo ni iki bitwungungura ? ubu anaba bose bige gushushanya ingagi rero ?? ubukene bwishe abantu , abandi baririrwa bajya kwita amazina ingagi !! ashyi we !
Musubize15.06.2012 saa 01:44
uwase
Ibyo bihembo se ko bitajyanye na efforts umwana yakoresheje, mwari kumugenera n'ikindi nibura nko kwishyura umwaka umwe w'amashuri, kabone n'ubwo ababyeyi be bifashije.
Musubize15.06.2012 saa 01:41
Aimable Rukundo
uyu mwana ko bamhembye ubusa koko !! bic n'ikaye koko !!!
Musubize15.06.2012 saa 00:59
aaaa
Iyo mushyira i photo y'iyo ngajyi uyu mwana yashushanyije tukayireba se natwe.
Musubize14.06.2012 saa 17:22
######
Yooo... uyu mwana ndamushimye ! Rero wowe "mkecuru" ou "mukecuru"... burya ishimwe si ikiguzi !!! Kuki uvuze ngo birashekeje kuba yahembwe bic n'ikaye.... AHUBWO (kuko byose bishoboka) BABISHATSE BARI NO KUMUSHIMIRA BAMUBWIRA "Wakoze.... uri uwa mbere etc... nta kindi bongeyeho kandi nabyo byari kwitwa ishimwe" ! Ndagirango nkumvishe ko iyo ushimira umuntu, umugenera icyo ushaka ! Kandi KDO nziza ku muntu ni ifite icyo ivuze : ikaye n'ikaramu ku mwana wiga ni symbole njyewe ishimishije !!! Nizere ko wowe utari watekereje amafaranga... KUKO MU BUREZI NO MU MICO N'IMYUMVIRE Y'ABIYUBAHA ; guha umwana amafaranga si byiza mu burezi !!!! Gusa singushinja ko waba wayatekereje !!! Iyo bibaye ngombwa uyahereza iwabo.... aha rere ndakeka bashatse gushimira "UMWANA MUTO W'umunyeshuri".....!
Musubize14.06.2012 saa 14:50
G.D
Birashimishije cyane rwose kuko burya umenya impano y'umuntu akiri umwana ubwo uyu nawe nagira ababyeyi beza bazamufasha kudevelopa iyi mpano afite. Ariko rero hari icyo nenga RDB ku bihembo yatanze kuko yagombaga guha agaciro izi imaginations z'uyu mwana ndetse n'igihe cye yatanze ntimuteshe agaciro ngo ni uko ari umwana kuko buriya iyo iri rushanwa rijya muri secondaire za laptops zari gusohoka da. Jye mbona bishobora guca intege uhembwa mu gihe byari kumufasha gukomeza gutera imbere.
Musubize14.06.2012 saa 13:31
Bona
wow cong to karanana ariko se kumuhemba bic ni ikaye ni igikinisho koko birasekeje.kdi wabona igishushsnyo cye bazakigurisha frw menshi
Musubize14.06.2012 saa 11:43
mkecuru

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!