RDB yashyize ahagaragara abafite ubumenyi bwo guhugura mu by’ubukerarugendo

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 30 Ugushyingo 2012 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB, cyashyize ahagaragara abashobora guhugura abakora iby’ubukerarugendo n’amahoteli (trainning in hospitality), mu rwego rwo guca akajagari katerwaga n’abatangaga amahugurwa biyita inararibonye mu by’ubukerararugendo kandi batabikwiye.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Rica Rwigamba yavuze ko abasaga icumi bahawe impamyabushobozi mu kuzafatanya na RDB kujya bahugura mu by’ubukerarugendo babifitiye ubumenyi; kuko bahawe ibizamini (...)

Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB, cyashyize ahagaragara abashobora guhugura abakora iby’ubukerarugendo n’amahoteli (trainning in hospitality), mu rwego rwo guca akajagari katerwaga n’abatangaga amahugurwa biyita inararibonye mu by’ubukerararugendo kandi batabikwiye.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Rica Rwigamba yavuze ko abasaga icumi bahawe impamyabushobozi mu kuzafatanya na RDB kujya bahugura mu by’ubukerarugendo babifitiye ubumenyi; kuko bahawe ibizamini bakabanza kugenzurwa mu bumenyi bafite buzabafasha guhugura abandi.”

Rwigamba yagize ati “RDB n’abikorera bafatanyije n’ihuriro ry’ubukeratugendo twatanze ibizami tureba ababifitiye ubushobozi tubaha ikizamini ( Interviews), ababitsinze ni bo bazajya badufasha mu guhugura.”

Gasana Berth, umuyobozi wungirije mu ihuriro ry’abakora iby’ubukerarugendo no kwakira abantu mu rugaga rw’abikorera, yabwiye abanyamakuru ko impamyabushobozi zatanzwe zigaragaza ko bafite uburambe kandi ko bizafasha mu kunoza serivisi z’ubukerarugendo.

Yatangaje ko mu batowe harimo abasanzwe bakora iby’ukurerugendo babizi babisobanukiwe, abandi bakaba barakoze mu burezi; bityo ko babona bizatanga imbaraga mu gufatanya na RDB n’abandi mu kunoza serivisi z’ubukerarugendo mu Rwanda.

Abahawe seritifika batangaza ko bizagira impinduka nziza ku babikora, kuri ba nyir’ibigo no ku gihugu kuko ubumenye bazageza ku bazajya bahugurwa buzabafasha kunoza serivisi z’amahoteli no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza