RDB yatangije agasanduku k’ibitekerezo mu mahoteli

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 30 Ugushyingo 2012 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB cyatangije ku mugaragaro gahunda yo gushyira udusanduku tw’ibitekerezo muri za Hoteli.udusanduku tuzafasha abagana ibigo byakira abantu kumenya serivise zitangwa uko zihagaze. , niba ari nziza, niba zinengwa no kuzafasha ba nyir’ibigo kwikosora aho banenzwe.
Rica Rwigamba, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, atangiza igikorwa kuri Hotel Lemigo yavuze ko utwo dusanduku tuzafasha mu kunoza serivise zihabwa abantu.
Ati “Twatangije (...)

Ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB cyatangije ku mugaragaro gahunda yo gushyira udusanduku tw’ibitekerezo muri za Hoteli.udusanduku tuzafasha abagana ibigo byakira abantu kumenya serivise zitangwa uko zihagaze.
, niba ari nziza, niba zinengwa no kuzafasha ba nyir’ibigo kwikosora aho banenzwe.

Rica Rwigamba, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, atangiza igikorwa kuri Hotel Lemigo yavuze ko utwo dusanduku tuzafasha mu kunoza serivise zihabwa abantu.

Ati “Twatangije udusanduku 31 muri Kigali, i Rubavu n’i Musanze, tuzafasha kugaragaza ahari ibibazo no kubikemura, kuko nta mpamvu yo guhisha ahari ibibazo mu kwakira abantu.”

Rwigamba avuga ko hari n’ubundi buryo bwo gutanga ibitekerezo by’ uko wakiriwe hifashishijwe imbuga nkoranyambanga zirimo twitter n’imbuga z’ibigo, bigafasha kumenya ibitagenda neza n’ibigenda neza.

Abakiriya basabwa kuguragaza uko bahawe serivise. Rica ati “ni ukumenya igihe uwakira abantu ahagereza ibyo yatumwe, iminota bimara bitunganywa mu gikoni, kumenya ibikoresho bikoreswa mu nzu zakira abantu.Wasaba icyayi ukamenya niba bafite amashyiga yabugenewe ( Cuisiniere, cafétiere) kuko hari igihe kutagira ibikoresho bikerereza abagana ibigo byakira abantu”.
Yavuze ko kudasekera umukiriya, no kutamwakira wishimye nabayo biri mu bituma serivise zitangwa nabi.

Denis Karera uhagarariye ihuriro ry’abakora mu mahoteri na restaurant mu Rwanda , yavuze ko bizabafasha kumenya ibibazo bigaragara bakabona aho bahera babikemura.

Uyu muhango wabereye kuri Hotel Lemigo, wahasanze hari hasanzwe udusanduku tw’ ibitekerezo twa Hotel. Bavuga ko banishimiyo iyo gahunda yashyizwemo ingufu na RDB mu rwego rwo kunosa serivise zihabwa ba mukerarugendo n’abagana ibigo byakira abantu.

Udusanduku tw’ibitekerezo twatangijwe na RDB dufite impapuro zuzuzwaho uburyo serivise zitangwa, hagaragaza uburyo umukiriya yakiriwe, uko ubumenyi bw’uwamwakiriye buhagaze, indimi zihakoreswa, umutekano, uko batanga serivise mu byumba bitandukanye, uko ibyo kurya n’ibyo kunywa bimeze, uburyo batanga amakuru n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza