2016-2019: U Rwanda rushobora kuzazigama miliyoni $76 mu yatumizwagamo caguwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Gashyantare 2018 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko gahunda y’imyaka itatu ijyanye no kongera ubwiza n’ingano by’imyenda n’inkweto bikorerwa mu gihugu izatuma rubasha kuzigama amafaranga agera kuri miliyoni 76 z’amadolari ya Amerika mu yatumizwagamo imyenda n’inkweto bya caguwa mu mahanga.

Iyi gahunda yatangijwe mu 2016 izagera ku musozo mu 2019. Yatangiranye no gukuraho imisoro ku nganda zinjiza ibikoresho by’ibanze n’imashini zikenera mu gukora imyenda n’inkweto no guhanika imisoro ku binjiza imyenda yambawe.

Hari nanone kongerera ubushobozi inganda n’abadozi bato basanzwe bakorera mu Rwanda no gukomeza kureshya abashoramari kubaka inganda zikora imyenda n’inkweto.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, itangaza iyi gahunda ko izasozwa itanze akazi ku bantu bagera ku 25 655 ndetse igatuma ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongera bikagera kuri miliyoni 43 z’amadolari. Ibyo rutumizayo na byo ngo bizagabanuka bigere kuri miliyoni 33 z’amadolari bivuye kuri miliyoni 124 mu 2015.

Inganda zigera ku 10 zimaze gutangira gukora imyenda mu Rwanda

Kuva hatangizwa ingamba za guverinoma zigamije guteza imbere ubudozi bw’imyenda, abashoramari bari kubaka inganda zikora imyenda n’inkweto zirimo izatangiye gukora, iziteguye zigihugura abakozi n’izicyubakwa.

Nk’uko Umukozi wa Minicom ushinzwe politiki yo guteza imbere ibigo bito n’ibiciririte, Habyarimana Jacques, yabitangarije IGIHE, uretse Utexrwa na C&H Garments zifatwa nk’aho ari zo nganda nini zikora imyenda mu Rwanda zatangiye gukora mbere ya 2016, nibura izigera ku 10 zimaze gutangira ibikorwa byazo mu gihugu.

Inshya zirimo Hema Garment rw’i Musanze rukora amashati, amapantalo, amakoti n’ubundi bwoko butandukanye; African Sewing Club rukorera mu gace kahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali, rwibanda ku mashati n’imipira.

Izindi zirimo New Kigali Designers, AZ Media Plus, Gahaya Links Ltd, Kaliza Fashion and Design, Promota creations Ltd, Weya creations zifatwa nk’inganda ziciriritse kuko zimaze kugira imashini nyinshi zikora mu buryo bw’uruganda nk’uko Habyarimana yabisobanuye.

Ati "Umuntu iyo afite imashini zirenga 100 kandi zidoda mu buryo bw’uruganda, ntiwamugereranya n’ufite icyarahani gisanzwe adoda umwenda akawurangiza ari umwe."

Imyenda myinshi y’ubwoko butandukanye ikorwa na C&H yagurishwaga hanze y’igihugu ariko Habyarimana yavuze ko ubu hatangiye gukorwa igenewe kugirishwa imbere mu gihugu.

Mu gihe bivugwa ko imyenda ikorerwa mu Rwanda idapfa kugaragara ku masoko n’ihageze ikaba ihenze, Habyarimana yasobanuye ko leta yakuyeho imisoro ku bikoresho by’ibanze inganda zinjiza mu gihugu kugira ngo imyenda zikora ibe ihendutse ku buryo ishobora guhangana n’iyakorewe mu bindi bihugu.

Kugeza ubu Utexrwa ni rwo ruganda rwonyine mu gihugu rukora amatisi ariko akenewe yose nta bushobozi bwo kuyakora ruragira, ikaba ari yo mpamvu Minicom ikomeje gushishikariza abashoramari gutangira gukora amatisi n’indodo bikenerwa mu gukora imyenda.

Inkweto zikorwa n’inganda zo mu Rwanda zatangiye kugera ku isoko
Usibye sosiyete zirimo ‘Star Leather Products Co.Ltd’, ‘Uzuri K&Y,’ ‘Jolin Ltd’, ‘Asomaco Leather products opportunity’ zatangiye gukora inkweto mbere ya 2016 mu buryo buciririte, ubu uruganda rw’Abashinwa ‘Kigali Leather’ rwatangiye gushyira inkweto ku masoko.

Umukozi wa Minicom ushinzwe politiki yo guteza imbere ibigo bito n’ibiciririte, Habyarimana Jacques

Muri gahunda ya ‘Uruganda Iwacu’ leta yubatse uruganda mu Karere ka Gatsibo (Gatsibo Leather Community Processing Center) na rwo rukaba rwaratangiye kudoda inkweto.

Minicom ivuga ko yanatangije gahunda yo kongerara ubushobozi abanyabukorikori bakora inkweto ifatanyije n’ishami rya Comesa rishinzwe guteza imbere uruhu n’ibirukomokaho na RSB ishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge kugira ngo n’abakora bike bibe bibasha guhangana ku isoko.

Inganda ziteganyijwe gutangizwa mu 2018

Mu bijyanye no gukora inkweto, sosiyete yitwa ‘Rwantan’ yamaze guhabwa ubutaka mu gace kahariwe inganda ikaba igiye gutangira kubaka uruganda rukora inkweto mu ruhu n’ibindi birukomokaho rushobora kuzuzura muri uyu mwaka.

Inganda zikora imyenda zizatangira gukora uyu mwaka zirimo ‘TAI Rwanda Ltd’ (Tradelinks Africa Investments), Burera College of Trade (BCT Ltd), UFACO& VLISCO NL Ltd, Albert Supply Textile Ltd na Kigali Garment Center Ltd.

Hari kandi abashoramari bo mu Birwa bya Maurice bagiye kurangiza kubaka uruganda i Rwamagana, ruzajya rwibanda ku myenda irimo ‘Jeans’, imipira ku buryo vuba aha ruzatangira guhugura abakozi.

Minicom kandi ivuga ko hari n’abandi bashoramari bakiri mu biganiro na leta nk’Abataliyani bashaka kubakainganda z’inkweto ; muri iyi gahunda hakaba hari gutunganywa ahantu hazaba hagenewe inganda z’inkweto mu Karere ka Bugesera ( Bugesera Tannerie Park).

Hari kandi inganda ziciriritse zigiye gutangizwa n’abadozi bato ku bufatanye n’uturere aho nibura buri karere kazaba gafite uruganda ruciriritse.

Habyarimana yavuze ko abadozi bato bashishikarizwa kwibumbira mu makoperative bakajya gukorera mu ‘dukiriro’, BDF ikabagurira imashini mu buryo bw’ikodeshagurisha, zizajya zikora mu buryo bw’uruganda.

Ibi ngo bizafasha abadozi gutumiza ibyo bakoresha mu buryo bworoshye n’imyenda badoze igere ku isoko ihendutse.

Uturere tune tugiye kugurirwa imashini turimo Rubavu, Gakenke, Rwamagana na Musanze na Bugesera.

Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka Minicom izakora inyigo harebwa ingano y’ibyatumizwaga mu mahanga ubu byamaze gusimbuzwa n’inyungu byazaniye igihugu ndetse mu mpera za 2019 hakazakorwa indi igaragaza aho gihagaze nyuma y’izi ngamba z’imyaka itatu.

Abakozi b'Uruganda rukora imyenda C&H Garments bari mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza