Abadepite basabye ko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yitaba Inteko

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Ugushyingo 2017 saa 05:47
Yasuwe :
0 0

Abadepite basabye ko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, atumizwa mu Nteko Ishinga Amategeko gutanga ibisobanuro bihagije ku bibazo byagaragaye mu buhinzi n’ubworozi.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Inteko Ishinga Amategeko yagejejweho raporo ya Komisiyo y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ibidukikije ku ngendo yakoreye mu turere tw’igihugu, mu rwego rwo kureba uko itegurwa ry’igihembwe cya mbere iteye ndetse n’imikoreshereze y’ibishanga.

Perezida w’iyo komisiyo, Depite Nyirarukundo Ignatienne, yabwiye abadepite ko hagaragaye ko kugeza ubu ubuso buhingwaho mu Rwanda bubarwa hashingiwe ku mibare y’ikigereranyo, bityo kikaba ikibazo ku igenamigambi rikorerwa ku buso butazwi neza.

Yakomeje agira ati “Mu gutegura iki gihembwe cy’ihinga, hagaragaye ibibazo by’imbuto y’ibigori nke kandi itabonekera igihe. Hagaragaye ituburwa ry’imbuto z’ibirayi, imyumbati, urutoki ridahagije, bigatuma abaturage bakoresha iyo bishakirishirije.”

Yavuze ko Ku bijyanye n’ifumbire mvaruganda, hagaragaye ibibazo by’ifumbire ikoreshwa ku kigereranyo cyo hasi ndetse muri iki gihembwe cy’ihinga abahinzi ntibitabira kugura ifumbire mvaruganda kubera ko babuze imbuto bari bakeneye.

Depite Nyirarukundo yakomeje agira ati “Byagaragayeko ifumbire mvaruganda y’ubwoko bumwe ikoreshwa ku butaka bufite imiterere itandukanye. Hari ikibazo cy’uko ucuruza inyongeramusaruro wese ushaka imbuto agomba kuyifatira i Kigali ndetse muri gahunda ya nkunganire hari inzira ndende yo gukora lisiti za Twigire Muhinzi kandi ari zo ziherwaho hishyurwa Nkunganire.”

Iyo komisiyo ariko yagaragaje ko muri gahunda yo kubonera abahinzi imbuto nziza kandi ku gihe, yasanze Ikigo gishinzwe ubuhinzi (RAB), cyaratangiye gukorera imbuto mu gihugu.

Ariko ku mikoreshereze y’ibishanga, komisiyo yasanze haratunganyijwe bike bitanga umusaruro ushimishije, ku bindi bisigaye ho ngo “nta genamigambi ryo kubitunganya ryagaragajwe.”

Nyuma yo kugezwaho raporo na komisiyo, Abadepite babajije ibibazo banatanga ibitekerezo, baza guhuriza ku gusaba ko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yazatumizwa mu Nteko kugira ngo atange ibisobanuro bihagije ku bibazo byagaragaye.

Perezida wa Komisiyo y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ibidukikije, Depite Nyirarukundo Ignatienne ageza raporo ku Nteko (Uwa kabiri uturutse iburyo)
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donathille
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana ubwo yatangizaga igihembwe cy'iginga muri GIsagara mu 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza