Abafite imishinga yo gukwirakwiza ingufu zisubira bazajya bishingirwa 50% by’ingwate

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Kamena 2018 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yasinyanye amasezerano n’Ikigo cya Suède gishinzwe ubufatanye mu iterambere mpuzamahanga (SIDA) ya miliyoni 40 z’amadolari, ni ukuvuga arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, arimo ubwishingizi bw’ingwate ku nguzanyo zisabwa n’abafite imishinga yo gukwirakwiza ingufu zisubira.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kane agamije kongera inguzanyo zishorwa mu gukwirakwiza ingufu zisubira mu Rwanda, aho azafasha amabanki n’ibigo by’imari bitandukanye kugira ngo bigabanye ingwate byaka ku bantu bari muri uru rwego rw’ingufu zisubira ku kigero cya 50%.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana, yasobanuye ko amasezerano afite agaciro ka miliyoni 40 z’amadolari, zirimo miliyoni 20 z’amadolari zizakoreshwa nk’ubwishingizi bw’ingwate.

Yavuze ko aya mafaranga azakemura ikibazo cy’ingwate abakora mu rwego rw’ingufu zisubira bahuraga nacyo igihe bashaka inguzanyo mu mabanki no mu bindi bigo by’imari.

Yagize ati “Ni amasezerano meza aje kudufasha kugira ngo ahari imbogamizi zijyanye n’ingwate zigabanuke kuko bemera kwishingira kugeza kuri 50%, by’igihombo cyaturuka ku nguzanyo zitishyuwe binyuze muri iyi gahunda.”

Miliyoni 30 z’amadolari zizagurizwa amabanki, ibigo by’imari na za Koperative zo kuzigama no kugurizanya (Sacco), izindi 10 z’amadolari zigume muri BRD.
Rutabana avuga ko bizabafasha kwishingira inguzanyo bazatanga ku mishinga itandukanye cyane cyane ku bantu bikorera muri rwego rw’ingufu zisubira, ni ukuvuga inguzanyo zihabwa abafite inganda nto zitanga umuriro w’amashanyarazi aturuka ku zuba cyangwa ku mazi.

Yagize ati “Igiciro cy’ubwishingizi kuri BRD ubwayo kuri izo nguzanyo yatanze kigera kuri miliyoni eshanu bivuze ko bidufasha gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 10 z’amadolari.”

BRD ifite gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda hose, aho ifite intego yo kuyageza ku ngo 445 000 mu myaka itandatu iri imbere. Iyi gahunda ikorwa binyuze mu mabanki, ibigo by’imari n’amakoperative yo kuzigama no kugurizanya (Sacco), aho ahabwa amafaranga nayo akaguriza abafite imishinga ku nyungu ntoya.

Aya masezerano azatuma amabanki abona ubwishingizi bw’inguzanyo yatanze mu rwego rw’ingufu zisubira ku kigero cya 50%.

Ushinzwe ubufatanye mu iterambere muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Mikael Boström, yavuze ko bishimiye kugira uruhare mu gutuma abaturage babasha kubona amafaranga abafasha kubona amashanyarazi, nk’isoko yo kugera ku iterambere.

Yagize ati “Twishimiye kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa intego za Guverinoma y’u Rwanda zo kongera umubare w’abafite umuriro w’amashanyarazi, ku buryo ugera kuri bose mu gihugu. Ni iby’agaciro kuri Suède gutanga umusanzu ufasha u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rirambye.”

Mu mpera z’umwaka ushize Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri BRD yatangije umushinga wa miliyoni 48.94 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 41 z’amafaranga y’u Rwanda, azafasha ingo ibihumbi 445 kugerwaho n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bitarenze mu 2023.

Bizatuma igera ku ntego Guverinoma yihaye y’uko mu 2024 abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, aho ingufu zikomoka ku muyoboro mugari zizaba ari 52% naho ingufu zidakomoka kuri uwo muyoboro zikaba 48%. Umwaka ushize abagerwaho n’amashanyarazi muri rusange bari 40.8%.

Ushinzwe ubufatanye mu iterambere muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Mikael Boström n'Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza