Abanyamigabane ba I&M Bank Rwanda bagiye kugabana 40% by’inyungu yabonetse mu 2018

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Inama y’Inteko rusange ya I&M Bank Rwanda yemeje ko abanyamigabane bayo bahabwa amafaranga y’u Rwanda 5.91 ku mugabane umwe, bakazagabanywa 40% y’inyungu yabonetse umwaka ushize nyuma yo kwishyura umusoro, ingana na miliyari miliyari 2.9 8Frw.

Ni nyuma y’uko iyi banki kuri uyu wa Mbere yamurikiye abanyamigabane bayo uko umwaka ushize wasojwe ku wa 31 Ukuboza 2018 wagenze. Nyuma yo kwishyura imisoro I&M Bank Rwanda yabonye inyungu ya miliyari 7.46 Frw, bingana n’izamuka rya 15% ugereranyije no mu 2017 kuko inyungu yari miliyari 6.5 Frw.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Bill Irwin, yabwiye abanyamigabane ko nyuma yo gusesengura, inama y’ubutegetsi yasanze abanyamigabane bahabwa 40% by’inyungu yabonetse.

Ati “Twafashe 40% by’inyungu yacu nyuma yo kwishyura imisoro, ni icyemezo gifatwa bitewe n’umwaka nyuma yo kureba amafaranga akeneye gushorwa, amafaranga ahabwa abanyamigabane, ariko tukareba cyane imari shingiro dukeneye n’iterambere twifuza.”

Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko nyuma y’uko umwaka ushize banki yitwaye neza ku isoko ry’imari, iteganya gukomeza ishoramari mu gukorana n’ibigo by’imari iciriritse no kwagura isoko y’inyungu ya banki kandi ikarushaho gutanga serivisi nziza.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, Byishimo Faustin, yagize ati “ubu tugiye kwibanda cyane ku gukorana n’ibigo bito n’ibiciriritse, urebye nk’umwaka ushize mu nyungu yacu ni rumwe mu nzego zazamutse cyane.”

Yavuze ko hamwe n’ubufatanye binjiyemo umwaka ushize n’ikigega IFC, bizeye ko buzatanga umusaruro mu gukorana n’ibi bigo.

Nyuma yo kwemeranya kuri raporo y’imari, amafaranga agenewe abanyamigabane angana na miliyari 2.9 8Frw azishyurwa kugeza ku wa 7 Kamena 2019. Inyungu ya 5.91 Frw ku mugabane yazamutse kuko mu 2017 abanyamigabane bahawe 5.16 Frw ku mugabane.

Muri iyi nama kandi hemejwe imyanzuro irimo ko abagize inama y’ubutegetsi bongerwa bakava ku 10 bakaba 12, ndetse hongerwa na manda ku bayobozi b’iyi banki uhereye ku muyobozi w’inama y’ubutegetsi, Bill Irwin; Robin Bairstow nk’umuyobozi Mukuru wa I&M Bank na Byishimo Faustin nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa.

Inama y’inteko rusange kandi yemeje ko PwC izakomeza kuba umugenzuzi w’imari kugeza ku nama itaha y’ingengo y’imari.

Umwaka ushize I&M Banki yakomeje kongera umutungo mbumbe wayo ho 13% ukagera kuri miliyari 294 Frw, mu gihe inguzanyo zatanzwe ziyongereyeho 15.4% zikagera kuri miliyari 169 Frw.

Umunyamigabane witabiriye inteko rusange yagiye yakirizwa impano
Benjamin Mutimura ushinzwe serivisi zihabwa abakiliya banini n'ibigo ni we wari umuhuza w'ibiganiro mu nama y'Inteko rusange
Umuyobozi mushya ushinzwe imari muri I&M Bank Rwanda Plc, Umulisa Anita
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Bill Irwin, yabwiye abanyamigabane ko nyuma yo gusesengura, inama y’ubutegetsi yasanze abanyamigabane bahabwa 40% by’inyungu yabonetse
Robin Bairstow yongeye kwemezwa nk’umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc
Sarit Shah waturutse muri I&M Bank muri Kenya na we yitabiriye iyi nama y'Inteko rusange
Umunyamabanga wa I&M Bank Rwanda Plc Lena M. Militisi
Ibyiciro byose by'abanyamigabane byitabiriye iyi nama y'Inteko rusange
Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko nyuma y’uko umwaka ushize banki yitwaye neza ku isoko ry’imari, iteganya gukomeza ishoramari mu gukorana n’ibigo by’imari iciriritse
Byishimo Faustin yatorewe gukomeza kuba Umuyobozi Nshingwabikorwa wa I&M Bank Rwanda Ltd
Abayobozi ba I&M Bank Rwanda Plc bayoboye inteko rusange y'abanyamigabane
Abanyamigabane batoraga umwanzuro bazamuye ukuboko
Abanyamigabane ba I&M Bank Rwanda Plc bagize umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo
Umunyamabanga wa banki, Lena M. Militisi yijeje abanyamigabane ko bagiye kujya batumirwa mu nteko rusange binyuze mu butumwa bugufi
Iyi nama rusange yitabiriwe n'abanyamigabane ba I&M Bank Rwanda hamwe n'abakozi bayo
Abagize inama y'ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda Plc bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'inama y'inteko rusange
Abayobozi ba I&M Bank Rwanda Plc baganiriye n'itangazamakuru nyuma y'inama y'inteko rusange kuri uyu wa Mbere

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza