Abanyarwanda 7500 bagiye guhabwa akazi mu ruganda rw’imyenda rw’Abashinwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

Mu myaka itanu, abanyarwanda bagera ku 7500 bazabona akazi mu ruganda rw’Abashinwa rugiye gutangiza ibikorwa byarwo byo gukora imyenda mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyemeranyije imikoranire na Sosiyete yo mu Bushinwa yitwa Pink Mango C&D yo kubaka uruganda uruganda rw’imyenda rugezweho mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, ruzafasha mu guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no kohereza ibyo rukora hanze yacyo.

Pink Mango C&D yitezweho gutanga imirimo 7,500 ku Banyarwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere ndetse inyungu y’ibyo yohereza mu mahanga izagera kuri miliyoni 20 z’amadolari mu myaka itanu.

Ku rundi ruhande, Pink Mango C&D yitezweho gufasha abakozi 500 bakora mu bijyanye n’imyenda binyuze muri za koperative aho bazungukira mu kuyigezaho ibyo bakora.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Emmanuel Hategeka, yavuze ko ishoramari rya Pink Mango C&D rizazamura ubushobozi bw’abanyarwanda, ribahesha akazi ku buryo bagira imibereho myiza.

Ati “Icya kabiri ni uko ishoramari ritazadufasha gusa kongera ibyo twohereza mu mahanga, ahubwo no kugabanya ibyo dutumizayo.”

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rukora ibishoboka byose mu kugabanya ingano y’imyenda yambawe itumizwa hanze kuko ubwiyongere bwayo buca intege gahunda yo guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu. Ati “Ku bw’ibyo, twizeye inyungu ebyiri mu isinywa ry’aya masezerano.”

Umuyobozi wa Pink Mango C&D, Gordon Gu, yashimiye RDB ku bw’amahirwe agamije korohereza ishoramari yashyizeho ndetse n’icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Twishimiye ko ubu bucuruzi bufite icyo busobanuye ku bukungu bw’igihugu kandi turizeza abanyarwanda ko bazakora mu buryo bwiza.”

Witt-Gruppe ni sosiyete ikora ibijyanye n’imideli n’imyambaro ishingiye kuri Otto group yo mu Budage, izafasha mu gucuruza ibikorwa by’uru ruganda.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Witt-Gruppe, Jacques Bathiat, yashimye uburyo Pink Mango C&D ifata abakozi bayo ndetse n’uburyo igiye gukorera mu Rwanda.

Uru ruganda rwa Pink Mango C&D rwinjiye ku isoko ry’u Rwanda nyuma gato y’isinywa ry’andi masezerano y’urundi rwo mu Bushinwa rwitwa ‘Jiangyin BaoRui Textile’ rwemeranyije imikoranire n’Ikigo gikorera mu Rwanda cya Apparel Manufacturing Group (AMG).

Kuresha aba bashoramari mu by’inganda zikora imyenda biri muri ghunda y’imyaka itatu (2016-2019) yo kongera ubwiza n’ingano imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda, yitezweho gufasha igihugu kuzigama miliyoni $76 mu yatumizwagamo ibya caguwa mu mahanga.

Guverinoma y’u Rwanda yatangije iyi gahunda ikuraho imisoro ku nganda zinjiza ibikoresho by’ibanze n’imashini zikenerwa mu gukora imyenda n’inkweto no kuzamura imisoro ku binjiza imyenda yambawe.

Nko mu 2016, imyenda n’inkweto byinjira mu Rwanda byarambawe (caguwa) byatangiye gusoreshwa umusoro wikubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko gahunda yo kongerera ubwiza ibikorerwa mu Rwanda izasozwa itanze akazi ku bantu bagera ku 25 655 ndetse itume ibyo igihugu cyohereza mu mahanga byiyongera kuri miliyoni $43. Ibyo rutumizayo na byo ngo bizagabanuka bigere kuri miliyoni $33 bivuye kuri miliyoni $124 mu 2015.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa KESI Rwanda, Robert Bapfakulera; Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Emmanuel Hategeka n’Umuyobozi wa Pink Mango C&D, Gordon Gu basinya amasezerano
Amasezerano yashyizweho umukono yitezweho gufasha abanyarwanda kubona imirimo 7500 mu gihe cy’imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza