Abanyarwanda mbarwa ni bo banywa ikawa bahinga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Nzeri 2017 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda (NAEB) gitangaza ko 2% by’ikawa ihingwa mu gihugu ari yo inyobwa n’Abanyarwanda na ho 98% ikoherezwa mu mahanga.

Ku bw’ibyo, iki kigo cyatangiye gahunda yo gushishikariza Abanyarwanda na bo aho bava kugira umuco wo kunywa ikawa. Ibi byatumye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2017, abakozi ba NAEB bajya mu Murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo, basangiza abaturage ikawa, banabigisha uko itekwa.

Kuri uwo munsi wahariwe ikawa, Munyankera Potien ushinzwe guteza imbere umusaruro wa kawa muri NAEB yagize ati “Twahisemo gukora ubu bukangurambaga kubera ko twasanze ari umuco w’Abanyarwanda wo kudakunda kunywa ikawa ahubwo bakunda kunywa icyayi. Ikindi ni ukugira ngo tubashishikarize kunywa igihingwa bahinga no kongera umubare w’abanywa ikawa kuko ukiri hasi.”

Umuturage witwa Muneza Patrick yavuze ko bishimiye gusogongezwa no kwigishwa guteka ikawa.

Yagize ati “Njye nibwo bwa mbere nari nkojeje ikawa mu kanwa kanjye kandi maze imyaka igera ku 10 nyikoramo, rero kuba twabonye uko bayitunganya n’uko bajya bayiteka bigiye kudufasha kubera ko natwe rimwe na rimwe tuzajya tuyitekera.”

Kugeza ubu NAEB itangaza ko u Rwanda ruteyemo ibiti by’ikawa bigera kuri miliyoni 90 kuri hegitari hafi ibihumbi 36. Mu mwaka u Rwanda rwabonye umusaruro wa toni ibihumbi 22 rukuramo miliyoni hafi 60 z’amadolari y’Amerika ariko ubu rurateganya kuzabona toni ibihumbi 23 zizinjiza miliyoni 70 z’amadolari.

NAEB yigishije abaturage guteka ikawa iranabasogongeza
Bishimiye kumva ubunurire bw'ikawa y'i Rwanda
ABaturage bo mu Murenge wa Muhura bavuga ko abenshi bahinze igihe kirekire ikawa ariko batarayisomaho
Munyankera Potien ushinzwe ishami ry’ubuhinzi bw’ikawa muri NAEB
Ababyeyi bakuru bari kunywa ikawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza