Abayisilamu basobanuje uko bazatera imbere batemerewe gukorana n’ibigo by’imari bitanga inyungu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Kamena 2019 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Abayisilamu batandukanye basabye gubasobanurirwa uburyo bashobora gutera imbere kandi batemerewe gukorana n’ibigo by’imari bitanga cyangwa byaka inyungu.

Ibi bababisabiye mu nama ngarukamwaka igamije kurebera hamwe icyateza umuryango w’abayisilamu imbere ihuza abayisilamu bavuga rikijyana muri iryo dini. Inama yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019.

Mu nyigisho za Islam, ikunze gusaba ko nta muyoboke wayo ukwiye kubitsa muri banki ngo ahabwe inyungu y’amafaranga aba yarabikije

Bamwe mu bitabiriye inama babajije aba-sheikhs bari bayirimo, uburyo umuryango w’abayisilamu watera imbere kandi utemerewe gusaba inyungu mu mabanki.

Umwe yagize ati “ Muravuga ngo iyi inama igamije kureba uko abayisilamu batera imbere, ese twatera imbere dute bamwe muri mwe batwigisha ko gufata inyungu muri banki cyangwa kuyitanga bitemewe muri Islam mu gihe abayoboke b’andi madini ari byo bibakiza?”

Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Nshimiyimana Saleh, avuga ko Islam itabuza abayoboke bayo gukorana na banki ahubwo ibasaba kwaka serivise zidahabanye n’imyemerere yayo.

Yagize ati “ Icyo dusaba abayisilamu ni ugusaba za serivisi zidahabanye n’imyemerere ya Islam kuko banki ni uburyo bwiza bufasha abantu kwiteza imbere no gukora imishinga yabo. Abayisilamu ntitubibabuza, babuzwa icyo idini ryacu ritatwemerera cyitwa gufata inyungu.”

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Harelimana Fatou, yemeza ko abayisilamu batapfa gutera imbere hakiri imbogamizi z’uko bacyigishwa ko gutanga inyungu ku nguzanyo bahawe n’amabanki bitemewe.

Yagize ati “ Ntabwo wagera ku iterambere udafite ubukungu. Niba hagaragaye imbogamizi y’uko gufata inguzanyo bitemewe muri Islam, twasabye aba-sheikhs ko bazahura bakagira umurongo baganiraho hagati yabo kugira ngo bafashe abayisilamu kugana ibigo by’imari.”

Yongeyeho ko nibigisha abayisilamu ibyiza by’amabanki bizatuma bagira yo mahirwe yo kuzigana ari benshi, bibafashe kwiteza imbere mu buryo bwihuse.

Abayisilamu mu Rwanda bafite ikigega cy’imari cyitwa , Bayt al-mal ariko si benshi bakunze kukitabira kuko nta nyungu gitanga.

Bamwe mu bayisilamu bitabiriye inama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza