Amafaranga ya leta akoreshwa nabi yagabanyutseho miliyari 12 Frw mu myaka ibiri

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 29 Mata 2019 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko mu 2018 amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura, ayasohotse inyandiko zidahagije, ayasesaguwe, ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yose ari 5 681 814 498 Frw.

Iyi mibare yose irerekana ko amafaranga yakoreshejwe muri ubu buryo yagabanyutseho 68% kuva mu 2016, aho yari miliyari 17 Frw, akaba yarageze kuri miliyari 5Frw zirengaho gato mu 2018.

Biraro yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Mata 2019 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, raporo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2018.

Inzego n’imishinga byagenzuwe ni 173 harimo 142 bigenerwa ingengo y’imari ya leta, ibigo bitanu bya leta bikora ubucuruzi n’ibitaro 26 by’uturere.

Inzego zagenzuwe zingana na 86.6% by’ingengo y’imari mu gihe umwaka wabanje hari hagenzuwe 86.4% by’ingengo y’imari yatanzwe.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Biraro, yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2018, amafaranga yasohotse nta nyandiko ziyasobanura ari 524 138 983, mu gihe umwaka wari wabanje zari 3 286 227 450 naho mu 2016 zari 6 968 552 038 Frw.

Amafaranga yasohotse inyandiko zayo zidahagije mu 2018 ni 2 616 803 323 Frw, mu 2017 yari 1 711 072 606 Frw mu gihe mu 2016 yari 7 416 511 375 Frw

Amafaranga yasohotse nta burenganzira angana na 196 299 154 Frw, avuye kuri 244 574 402 Frw mu 2017. Amafaranga yanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya ni 136 307 930 Frw, mu 2017 yari 391 193 153 Frw mu gihe mu 2016 yari 906 654 335 Frw.

Biraro ati “Ariya yakoreshwaga nabi yaragabanyutse ariko akwiriye kuba zero, biragenda bigabanyuka, abantu baragenda bumva ko ari inshingano ariko bikwiye kuba zero.”

Nyuma yo kugezwaho iyi raporo, abadepite bashimye impinduka mu kunoza imicungire y’imari n’umutungo bya leta nubwo hari ahakiri intege nke cyane cyane mu bigo bya leta bikora imirimo y’ubucuruzi.

Depite Muhongayire Christine yavuze ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi, hakamenyekana imvano y’ibihombo mu bigo bimwe na bimwe bya leta bikiri hasi mu gucunga umutungo wayo.

Ati “Niba ari ubumenyi buke tubimenye twongere amahugurwa. Ngira ngo twanashakira mu rukundo ruke rw’akazi bakora kandi n’aho byagaragaye ubutabera bukomeza bukore akazi kabwo.”

Depite Habineza Frank yongeyeho ko biteye ubwoba kubona hari aho amafaranga ya leta ahomba cyangwa akabura, asaba ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta yongererwa ubushobozi agahabwa abapolisi na RIB, ku buryo aho azajya asanga ibibazo bazajya bahita bata muri yombi ukekwaho kubiteza.

Ati “Umugenzuzi w’imari akareka kwandika impapuro gusa akitwaza abapolisi, RIB n’ubushinjacyaha. Ndizera ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri byaba bikemutse.’’

Depite Habineza yanavuze ko abayobozi bagaragaza imikorere mibi idasobanutse bagomba kweguzwa, abacungamari bagasubira mu ishuri bagahabwa amasomo y’umwuga wabo.

Ibindi bibazo byagaragaye inzego zihuriyeho birimo amasezerano yadindiye n’ayatawe atarangiye, amasezerano afite imirimo yahagaze, imitungo idakoreshwa, kunanirwa kugaruza avansi yo gutangira imirimo ihabwa uwegukanye isoko no kudafatira ingwate yo kurangiza imirimo neza.

Harimo kandi kutubahiriza amategeko y’imisoro n’imishinga idakoreshwa amafaranga yahawe bigatuma idatanga serivisi ziyitegerejweho.

Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta, yagaragaje ko kubahiriza inama aba yatanze bikiri hasi aho biri ku kigero cya 49%, mu 2018, bikaba byarazamutseho 5% ugereranyije na 2017.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta Obadiah Biraro (hagati) ageza ku Badepite n'Abasenateri raporo y'ubugenzuzi bukuru bw'imari ya leta y'umwaka wasojwe ku wa 30 Kamena 2018
Abadepite n'abasenateri bagezwaho raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza