Amasezerano y’amateka ashyiraho Isoko rusange rya Afurika yatangiye kubahirizwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 30 Gicurasi, nibwo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 30 yemejwe n’ibihugu 22 byasabwaga kugira ngo atangire kubahirizwa.

Iyi tariki yahise ifatwa nk’umunsi w’amateka muri Afurika kuko yafunguriye amarembo itangizwa ku mugaragaro ry’isoko rusange rya Afurika, maze uyu mugabane ugatangira urugendo rwo kwishyira hamwe no guharanira uburumbuke budaheza, nk’uko komiseri mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, ushinzwe ubucuruzi n’inganda, Albert Muchanga, yabitangaje yifashishije Twitter.

Ku wa 29 Mata nibwo AU yakiriye inyandiko za Sierra Leone na Repubulika ya Sahrawi zemeza burundu ishyirwaho rya AfCFTA, zatumye aya masezerano yemezwa burundu n’ibihugu 22 byari bikenewe ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018 biteganywa ko azahuriza ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 2500 z’amadolari ya Amerika.

Ingingo ya 23 y’amasezerano ya AfCFTA yateganyaga ko azatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 30 igihugu cya 22 gitanze muri AU inyandiko ziyemeza burundu.

Iri soko rizazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya.

Nk’uko AU iheruka kubitangaza, “igisigaye ubu ni uko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abaminisitiri bashinzwe ubucuruzi muri Afurika barangiza amasezerano azafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya AfCFTA mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu ba za guverinoma izaba ku wa 7 Nyakanga 2019.”

Ibigomba kubanza kwemeranywaho harimo ibirebana n’inkomoko y’ibicuruzwa, ibijyanye n’imisoro, uburyo bwo kwishyurana n’ubwo gukurikirana ubucuruzi.

Kugeza ubu AU itangaza ko ibihugu 24 aribyo bimaze kwemeza burundu ayo masezerano. Burkina Faso nicyo gihugu giheruka kuyemeza, kuri uyu wa Gatatu cyagejeje inyandiko zibyemeza muri AU.

Muri Werurwe umwaka ushize nibwo i Kigali mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ibihugu 44 byasinye amasezerano yoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza