Ashish Thakkar yavuye mu buyobozi bukuru bwa Atlas Mara yaguze BPR

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Ukwakira 2017 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Ashish Thakkar umwe mu bashinze ikigo gikomeye mu bucuruzi mu by’amabanki, Atlas Mara, yavuye mu buyobozi bukuru bwacyo hamwe n’abandi bayobozi batandukanye, batanga umwanya ku bashyizweho n’ikigo Fairfax Africa Holdings Corp cyamaze kugiramo ubwiganze mu migabane bwa 42.37%.

Mu 2014 nibwo Atlas Mara Limited yaguze ishami ry’ubucuruzi rya Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), mu 2016 igura igice kinini cya Banki y’Abaturage y’u Rwanda ( BPR) ihuza imikorere y’izo banki zombi aho ifitemo imigabane ya 62%.

Atlas Mara yashinzwe mu 2013 na Ashish Thakkar afatanyije n’uwahoze ayobora Banki ya Barclays PLC, Bob Diamond, bahuza ibigo byabo, Atlas Merchant Capital LLC ya Diamond na Mara Group Holdings Limited ya Takkar, Diamond agiramo 80% na Takkar agira 20%.

Muri Kanama nibwo byatangajwe ko Fairfax Africa ifite inkomoka ku kigo cy’ubwishingizi cyo muri Canada igiye gushora amadolari miliyoni 159 $ muri Atlas Mara, kuko yari ikeneye amafaranga menshi yo gushora muri Union Bank yo muri Nigeria ngo izamure imigabane yayo ive kuri 31% igera kuri 44.5%.

Iri shoramari ryahise riha Fairfax Africa Holdings Corp uburenganzira bwo kugira imyanya ine mu buyobozi bukuru bwa Atlas Mara bugizwe n’abantu icyenda, Ashish Takkar avamo ariko Bob Diamond we aguma ari Umuyobozi Mukuru.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Diamond yagize ati “Ashish yagize uruhare rukomeye mu gufasha iki kigo mu ikoranabuhanga muri serivisi z’imari, mu mikoranire na za guverinoma n’abanyamigabane kandi azakomeza kuduha ubufasha muri izo nzego.”

Thakkar we yavuze ko atewe ishema n’akazi yabashije gukora ari muri Atlas Mara mu byo babashije kugeraho byose bari hamwe.

Atlas Mara imaze kugira imigabane muri banki eshatu zikorera mu bihugu birindwi, zirimo Union Bank of Nigeria (UBN) ikorera mu bihugu bitatu, BancABC ikorera mu bihugu bitanu na Banki y’Abaturage y’u Rwanda ikorera mu gihugu kimwe.

Ashish Thakkar umwe mu bashinze ikigo gikomeye mu bucuruzi mu by’amabanki, Atlas Mara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza