Bank of Africa yafunguye imiryango mu Rwanda nyuma yo kugura icyari ‘Agaseke’

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 Ukuboza 2016 saa 08:14
Yasuwe : XX
0

Bank of Africa yafunguye ku mugaragaro ishami ryayo mu Rwanda yizeza ko izanye imbaraga zatuma banki yo mu Rwanda igira ubushobozi bwo gutera inkunga imishinga minini, aho kujya kuguza amafaranga muri banki zo mu mahanga.

Bank of Africa Group uyu munsi ifite amashami mu bihugu 18, gusa yose akaba ashamikiye kuri banki y’ubucuruzi yo muri Maroc, BMCE Bank ari nayo ya gatatu ikomeye muri icyo gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika, kuva muri Kanama 2010.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi banki mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa Bank Of Africa Group, Amine Bouabid, yavuze ko bifuza kugendera ku bunararibonye ikigo akuriye gifite mu bijyanye n’amabanki muri Afurika, hagamijwe guteza imbere imikorere yayo mu Rwanda.

Yavuze ko bifuza kuzana ikoranabuhanga rizafasha abakiliya muri iyi banki n’amahugurwa ku bakozi hagamijwe serivisi nziza.

Yakomeje agira ati “Turashaka kuzana ubushobozi bwo gutera inkunga imishinga minini muri iki gihugu. Mu gihe gishize ubwo umwami wa Maroc yari mu ruzinduko hano, twasinye amasezerano abiri y’ubufatanye, amwe ari ayo gutera inkunga uruganda rw’imiti rugiye gufungura hano n’undi wo kubaka inzu 5000 mu mushinga uzatwara miliyoni 68 z’amadolari ya Amerika hano mu Rwanda. Ibi ni ibigaragaza rero ibyo dushobora kuzana ku isoko.’’

Umuyobozi wa Bank of Africa, Abderrahmane Belbachir, we yagaragaje ko hazakomeza gusuzumwa inzego zashorwamo imari cyane mu bijyanye n’inguzanyo, harimo nk’urwego rw’ubuhinzi, byose bikazagenda bishingira ku bunaribonye iyi banki ifite kuva yashingwa mu myaka 30 ishize.

Bank of Africa yageze mu Rwanda nyuma y’igurwa ry’ikigo cy’imari cyitwaga Agaseke cyari icy’ikigo cy’ubwishingizi,SORAS, nyuma y’uko iyo banki yari imaze kuguramo 90% by’imigabane yose, binaba ngombwa ko ihita ihindura izina guhera kuwa 13 Ukwakira 2015.

Icyo gihe Agaseke Bank yari ifite umutungo mbumbe wa miliyoni $14 n’amashami 13 yiyongera ku bakozi basaga 100, kugeza ubu intego ikaba ari ugukomeza kwagura ibikorwa.

Kuva icyo gihe iyi banki yahawe umurongo mushya, ikomeza gutegura serivisi nyinshi zigenewe abakiliya no gushaka uko ikomeza kwagura ibikorwa, ikaba imaze kugeza mashami mu ntara zose, uretse iy’Iburasirazuba itahiwe guhera mu 2017.

Bank of Africa Group ihuriza hamwe amakonti y’abakiliya agera kuri miliyoni 2.7, ndetse kugeza kuwa 31 Ukuboza 2015, yari ifite umutungo mbumbe wa miliyari 7.2 z’amayero, gusa mu Rwanda ikaba ifite abakiliya bagera ku 8500.

Ifite amashami mu bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzania, Ethiopia, Togo, Mali, Ghana na Senegal, ikagira ishami mu Bufaransa na RDC.

Umuyobozi Mukuru wa Bank Of Africa Group, Amine Bouabid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza