Banki y’Isi yagurije u Rwanda miliyoni $95 agiye kuzamura abari mu bukene bukabije

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Ugushyingo 2016 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Banki y’Isi yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni $95 agiye gushyirwa mu mishinga itandukanye igenewe kuzamura imibereho y’abaturage.

Ni inguzanyo yatanzwe n’ikigega cya Banki y’Isi gishinzwe iterambere mpuzamahanga, IDA, mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda na Yasser El Gammal uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda.

Azakoreshwa mu kuzamura abaturage bakennye, cyane mu bateganywa n’ibyiciro by’ubudehe bakanafashwa binyuze muri gahunda nka VUP.

Ni inguzanyo yemejwe n’inama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi kuwa Mbere saa Sita z’ijoro, ikaba izishyurwa mu myaka 40 ku nyungu ya 0.75%, hariho imyaka 10 yo kutishyura.

Minisitiri Gatete yavuze ko iyi gahunda "ijyanye na gahunda ya guverinoma igamije kugabanya ubukene,"

Ati "Nk’uko duheruka ko kubona ko abari mu bukene bukabije ari 16.3%, turashaka ko mu 2020 bazaba bageze kuri zeru, ariyo mpamvu dukeneye amafaranga nk’aya ".

Banki y’Isi ifasha u Rwanda muri gahunda zizamura abaturage binyuze mu bufasha bw’amafaranga na tekiniki, aho binyuze muri gahunda ya IDA 17, iyi Banki imaze guha u Rwanda miliyoni $260 mu myaka itatu ikurikirana, guhera 2014.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claber Gatete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza